Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kirwanya ibyaha by’ikoranabuhanga
Uyu munsi, ku kicaro cya Police y’u Rwanda ku Kacyiru hashyizwe ibuye fatizo ahagye kubakwa ikigo cyo kurwanya ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga (Cyber-crimes) mu karere, ikigo kizuzura gitwaye miliyoni 1,5$.
Umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda Emmanuel Gasana avuga ko u Rwanda rwiyemeje kubaka iki kigo ni biba ngombwa hakagira n’abaterankunga barufasha kubaka iki kigo cy’ikitegererezo mu kurwanya biriya byaha.
IGP Emmanuel Gasana avuga ko ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga bitaraba ibyaha bikomeye cyane mu karere ariko ko ari ibyaha bigenda bizamuka cyane kandi bihangayikishije isi kubera iterambere mu ikoranabuhanga ririho.
Police nayo ngo igomba kugira ubuhanga n’ubushobozi bugezweho mu kurwanya bene ibi byaha kugira ngo bahangane nabyo.
Abakora ibyaha by’ikoranabuhanga ngo bakoresha ubuhanga bukomeye cyane bityo ngo hakenewe ubufatanye n’ubuhanga muri Police mu gukurikirana ibi byaha no gutahura ababikora.
Ibyaha by’ikoranabuhanga bikorerwa cyane cyane amabanki, abacuruzi bambukiranya imipaka, ibigo bya Leta, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bantu ku giti cyabo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Wow, Nice pe iki kigo n’ingirakamaro dore ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu hano muri Africa birangwamo ibyaha bikorerwa kuri mudasobwa, iki kigo rero kizadufasha mu nguhangana n’ibi byaha, Police rwose nikomeze yese imihigo.
Comments are closed.