Digiqole ad

Mu Rwanda gukuramo inda ntibikwiye kuba nk’icyaha ni bumwe mu burenganzira bw’abagore

Mu Rwanda inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite uherutse gutora Itegeko rigenga ikurwamo ry’inda. Nyuma y’itorwa ry’iri tegeko abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ntibabyakiriye kimwe.

Bamwe bavuga ko bitari bikwiye ko iryo tegeko ritorwa bitwaje ko ngo iri tegeko ari ugushyigikira ibikorwa by’ubusambanyi, guta umuco ndetse bamwe ntibanatinye kuvuga ko ari ugukomeza guha urwaho bamwe mu bagore cyangwa abakobwa uburenganzira bwo kwica kandi ari kimwe mu byaho Imana yanga urunuka.

Kurundi ruhande hari ababyakiriye neza bavuga ko iri tegeko rigiye kubohora bamwe mu batwita inda ku buryo bubatunguye, aha ni ukuvuga ba bandi bafatwa ku ngufu ndetse n’abandi bisanga batwite ababateye izo nda batiteguye kubafasha ari nabyo binatera bamwe igikomere mu buzima ku buryo n’uwo mwana wavuka yakurira mu bibazo byo kubura urukundo rwa kibyeyi cyangwa se ugasanga ajugunwa n’uwamubyaye.

Gukuramo inda ntibikwiye gufatwa nk’ishyano cyangwa icyaha gikomeye igihe bikozwe n’umuganga wabyigiye kandi  ku mpamvu zumvikana. Gukuramo inda ni uburenganzira bw’umugore nk’uko bigaragazwa n’amategeko arengera umugore yashyizweho n’umuryango w’abibumbye urengera uburenganzira bwa muntu bityo ntawukwiye kubumwima mu gihe bibaye ngombwa.
Ku batumva itegeko ryo gukuramo inda, si buri mugore wese wemerewe  kuyikuramo aho iri tegeko ryubahirizwa. Itegeko rirasobanutse neza kuko risobanura neza igihe umugore cyangwa umukobwa yemererwa gukuramo inda ndetse kandi rikanerekana ko bigomba gukorwa n’abaganga babyigiye kandi bikanakorerwa mu mavuriro afite ibyangombwa bihagije birimo imiti, ibikoresho, abaganga b’inzobere, abajyanama ndetse n’ibindi byangombwa nkenerwa mu gukora iki gikorwa cyo kurengera ubuzima bw’umubyeyi.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa akuramo inda harimo kuba yarafashwe ku ngufu, kuba yatewe inda n’uwo bahuje isano,kuba yatewe inda akiri umwana ku buryo byamugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe n’ubw’umwana yaba ku mubiri ndetse no mu mutwe, kuba yamugiraho ikibazo igihe akomeje kuyitwita, kuba yagira ikibazo ku mwana atwite igihe bigaragara ko nta mahirwe uwo mwana yagira yo kubaho cyangwa se igihe binagaragazwa n’ibizamini bya muganga ko umwana wavuka ashobora kudakura neza bitewe n’ibibazo bitandukanye ku bwonko cyangwa izindi ngingo ze.

Na none igihe umugore yatewe inda atabyiteguye ndetse akaba anabona azagira ihungabana no kubura ubushobozi bwo kwita ku mwana wavuka cyane cyane igihe uwayimuteye atiteguye kumufasha kurera umwana cyangwa se n’igihe umuryango utamwakira neza icyo gihe ashobora gufata icyemezo cyo gusanga umuganga wabyigiye kugira ngo amufashe kuyikuramo.

Mu bihugu byateye imbere nko muri Amerika ahari amategeko yemerera abagore gukuramo inda, ngo abakobwa n’abagore bagera kuri 40% baba barakuyemo inda mu gihe runaka mu buzima bwabo. Ku isi yose, inda ziri hagati ya miliyoni 20 na 30 zimaze kuvanwamo mu buryo bwemewe n’amategeko naho iziri hagati ya miliyoni 10 na 20 zakuwemo mu buryo butemewe n’amategeko.

Gukuramo inda bitemewe n’amategeko bikururira ababyeyi ibibazo bitandukanye. Muri byo harimo kuva cyane, kwangirika kw’imyanya myibarukiro y’umugore, kuba ingumba tutanaretse n’urupfu cyane ko ababikorera mu bwihisho bifashisha ibyatsi byangiza ubuzima cyangwa se hamwe ukanasanga bamwe twita ba ‘rumashana’ batanatinya gukoresha ibyuma byanduye bishobora kuba inkomoko yo kuba n’uwakujemo inda ashobora no kuhandurira virusi itera sida cyangwa na kanseri.
13% z’impfu z’abagore buri mwaka ziterwa no gukuramo inda bitemewe n’amategeko. Izi mpfu nk’uko bitangazwa na webmed.com ntizirangwa muri Amerika cyangwa ibindi bihugu biha abagore uburenganzira bwo gukuramo inda.

Imibare mishya itangazwa n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima yerekana ko miliyoni 50 z’inda zikurwamo yaba ku buryo bwemewe n’amategeko cyangwa butayakurikije, 30 muri zo zonyine zibarurirwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Igiteye ubwoba ni uko miliyoni 20 muri izo zikurwamo ku buryo bwangiza ubuzima bw’umubyeyi kubera ibura ry’abaganga babihugukiwemo ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa cyangwa se bamwe bakazikuriramo mu bwihisho ari nayo mpamvu benshi zibahitana bityo bikanongera umubare w’ababyeyi bahitanwa n’inda.

Wakwibaza uti ,“ese ubundi ko uko iterambere rigenda ryiyongera uburyo bwo kwirinda gusama umugore atabiteganije bugenda bwigishwa kandi bukanakwirakwizwa mu mavuriro ku buryo buhendutse, kuki benshi bagwa mu mutego wo gusama batabishaka ndetse bikaviramo bamwe gukuramo inda mu bwihisho ndetse n’abihambiriye bakazibyara ugasanga bata ibyo bibondo cyangwa banabarera ugasanga batabaha urukundo n’uburere nyabwo ?”

Mu bigaragara inyigisho z’imikorere y’umubiri w’umuntu ndetse n’iz’ubuzima bw’imyororokere hamwe n’ibura ry’uburere buhagije biri mu bituma iki kibazo cy’inda zitateganijwe ziyongera. Iyo ibi byivanze n’ubujiji ndetse n’ibura rya serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imyumvire kuri izi serivisi nabyo bibangamira gahunda zo gukumira izi nda zitateganijwe.

Ikindi cyiyongera kuri ibi ni uko mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere hatari hashyirwaho amategeko yemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ari nabyo kenshi bituma umubare w’abagore uhasiga ubuzima cyangwa ukanahagirira ubumuga butandukanye.

Haracyari imbogamizi zishingiye ku ibura ry’abaganga ndetse n’abajyanama mu by’ubuzima basobanukiwe n’ubuzima bw’imyororokere bafasha abagore gusobanukirwa n’ibijyanye n’imokorere n’imihindagurikire y’imibiri yabo.

Kuba igihugu cy’u Rwanda cyarashyizeho Itegeko ryemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ni indi ntambwe itewe mu kugabanya impfu n’ibindi bibazo byibasira abagore biturutse ku gutwita batabiteganije.  Gusa kuba iri tegeko ryaratowe ntibihagije. Aha birasaba ko inzego z’ubuzima, izishinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa mu miryango ndetse n’inzego bwite za Leta zose guhera ku mudugudu kugeza hejuru bagomba gushyira ingufu mu kwigisha abaturage by’umwihariko herekanywa ibyiza byo kugira umugore ufite amagara mazima, ujijukiwe n’imikorere ndetse n’imihindagurikire y’umubiri we.

Birakwiye kandi ko aya mategeko amenyeshwa abaturarwanda b’ingeri zose cyane cyane igitsina gore kugira ngo bamenye ko hari amategeko abarengera bityo binagabanye ikibazo cya bamwe bakuramo inda mu bwihisho cyangwa se banagira amahirwe yo kuzibyara bakajugunya ibyo bibondo.

Ni uburenganzira bw’umugore kubona serivisi nziza z’ubuzima kugira ngo arindwe gupfa atanga ubuzima cyangwa izindi ngaruka zishamikiye ku kubura serivisi z’ubuzima zinoze harimo n’uburenganzira bwo gukuramo inda igihe bigaragara ko yamugiraho ingaruka ku buzima harimo n’urupfu.

Nihashorwa imari mu kubungabunga ubuzima bw’abana n’ababyeyi ndetse hakanashorwa mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere na serivisi zibishamikiyeho byose, ndetse kandi hagashorwa mu kwigisha abaganga b’umumwuga bazafasha abagore cyangwa abakobwa bakenera serivisi zo gukuramo inda babaha inama mbere yo gukora icyo gikorwa, babakurikirana nyuma yo gukuramo inda, nta kabuza ko igihugu kizatera imbere mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Source:Umuganga.com

21 Comments

  • Ntegereje ko HE azasinya iri tegeko.naramuka asinye iritegeko azaba adaha agaciro ubuzima.Ngo mu bihugu byateye imbere ngo barabikora ,ibyo nibyabindi HE avuga ko aribo bagena uko tubaho.Ngo ntampfu z’abana nyinshi ziboneka muri Amerika ?niho bafite nyinshi ubaze abo bana bishe bakababuza kubaho.
    Dore ikigomba gukorwa: kwigisha ingeri zose z’abanyarwanda no gutanga ibikoresho bikenewe kugira ngo abantu baringanize imbyaro.
    Niba kubuza umwana kuvuka byemewe ,igihano cy’urupfu kizagaruke.
    HE Kagame turakwizera mu guha agaciro igihugu cyacu ntuzadutererane.

  • Nukuri turi mu bihe bya nyuma pe! ubu se koko muzi neza ko abana bavuka Imana iba ibafite mu mugambi wayo? Uwiteka aravuga ngo ” NAKUMENYE UTARABA URUSORO MU NDA” bishatse kuvuga iki? Niba umuntu yasamye mumureke abyare niba koko Imana ifite umugambi kuri uwo mwana azabaho kandi akure. Rwose HE wacu atubabarire ntazashyire umukono kuri iri tegeko sinon u Rwanda rubonye akaga!

  • Njye kugiti cyanjye ntacyo mfite navuga kuri icyo gitekerezo cyo gutora itegeko cyaturutse kuri parlement gusa ntekereza ko ritaraba itegeko kuko bisaba kuba ryarakorewe promulgation n’umukuru w’igihugu ubwo twizereko mubushobozi bwiza tumuziho azagira icyo yemeza gusa twibuke ko kubyara ntabushobozi bwo kurera nabyo birimubiteza ibibazo avis yanjye nuko ibyo parlementivuga birumvikana kandi tuzi ko habamo n’abakozi b’Imana kandi n’abafite contradicttion nabo birumvikana> so plz wait and see

  • ibi njye sinabishyigikira pee.none se dufate urugero: kuwamubyaye , ubundi akaza gusanga adashoboye kumurera nyuma yigihe gito( kuko akenshi aba ari ubwambere abenshi batazi uburyo bigora kurera, cg se hari ababijeje ibitangaza mu kuzabafasha mukurera),byanzeee, agahitamo gufata icyemozo cyo kwica uyumwana( abenshi barabajugunya), ndumva uyu ntaho yaba ataniye nuwakuyemo inda,kubwuko atabasha kurera umwana, gusa nuko bamenye ubushobozi bwabo mubihe bitandukanye.( ahahndi ninkiyo bihindutse, twese tuziko kwakira kiriya kintu cyo gutwita bitunguranye bigora pee, ariko ntibibuza ko hari abagera aho bakemera ibyabaye kdi bakishimira uko babayeho, mubyukuri igihe ni umwarimu mwiza, sinzi niba twicaye tukareba muri rusange tukibanda kumpande zose( advantages and desadvantages), kubwanjye ndahamya ko niba twemera Imana( nkuko tubivuga muri constitution(yewe no mukurahira kw’abayobozi bigihugu)) ntago byaba bitanga igisubizo kirambye mubibazo dufite biterwa no gutwara inda muburyo bwose butifuzwaga.

  • Hahahaha umuntu wanditse iyi nkuru aransekeje cyane….igihugu kizatera imbere mu bukungu,imibereho myiza n’imiyoborere muha abantu uburenganzira bwo kwica?ndumva mu minsi iri imbere noneho mu Rwanda hazamera nko muri America aho bashyiraho ibyapa ngo dukuramo inda kuri make!!!!sha niba ari aho tugeze ibizakurikiraho mubitege amaso!!hanyuse se ibya kiriya gihano cyagenewe abazikuramo cyaba cyarashyiriweho bande ra ko mutabisobanuye?nta kindi abadepite bahamagaye ni imivumo bazaniye igihugu gusa..icyaha ni icyaha wakongeraho kumena amaraso ho bikaba agahomamunwa urwishe ya mbwa ruracyayirimo jenocide noneho yimuriwe mu bibondo ngo ni uburenganzira bwa muntu da!!!!hari aho biri ngombwa vraiment nk’iyo babona hari za malformation zizakurikira cg biriya by’amasano ariko ngo umuhungu yakwanze wice?come on..uko ni ugukabya kabisa.

  • yewe we birakabije rwose izo mpinja zigiye gupfa koko zirazira iki mana yacu abantu bakuragamo inda bazi ko bashobora gufungwa ubwokoko nibumvako bafite ubwo burenganzira bizagenda gute nyagasani tabara isi yawe kandi ngutuye abo bana ntuzabahore icyaha cya banyina?????????????????????

  • Abasenga, dusengere iki gihugu kuko satani arashaka kudushyira mu kaga tutazabasha kwikuramo, mufate urugero rw’ibihugu byabaye ibihangange cyane nka ubugereki,Roman,Uburayi, Amerika aho bigeze birindimuka, nta kindi uretse kwimika ibyaha mu mategeko yabo nko gukoramo inda, gushakana kw’abahuje ibitsina, illuminatus…, ibi byose bizanira umuvumo ku gihugu, Dusenge Kagame ntazasinye iri tegeko kuko turashize, aho u Rwanda rwaganaga harasenyutsae vuba cyane.Ese koko ba deputes mwabuze akandi kazi mukora kagirira igihugu akamaro? Uwazanye iki gitekerezo n’abagishyigikiye, Imana izabaryoze aya maraso y’inzirakarengane kandi nawe shitani turakwirukanye mu nzego zose z’ubuyobozi bwacu mu izina rya Yesu.Amen

  • Amaraso y’izo mpinja zizira akarengane ajye kuri abo ba deputes batoye iryo tegeko kandi numva ngo abenshi ni abagore da! ese ba nyakubahwa kuki mubwiriza kwica abana b’abandi kandi namwe mubafite ko mutabishe bo si abana nkabandi?Umuvumo w’Imana no guhora kw’amaraso y’impinja bibe kuri mwe gusa nabandi babishyigikiye. Mana turindire igihugu, Kagame wacu dukize abo badeputes, ku bufura tukuziho kandi nk’umubyeyi wacu twese hamwe n’impinja udutabare ntugasinye iryo tegeko

  • Ngewe impungenge mfite niuko umuganga, akurikije umutimanama we,ashobora kwanga gukuramo iyo nda. ubwose naramukaabyanze azabihanirwa? ese nujya muri farmacie kugura imiti igomba gukoreshwa muri icyo gikorwa, ndashyigikiye, bakayikwima bitewe n’imyemerere yabo bizagenda bite?
    Abashyiraho amategeko bage banatekereza ku burenganzira bw’imyerere y’abazayashyira mu bikorwa dore ko amavuriro menshi ari ayabanyamadini batemaranya niri tegeko. kandiabanshi mu baganga ni abayoboke b’aya madini.

  • Njewe uko nzi HE Kagame Paul wacu ntabwo azabyemera, aramutse abyemeye kuko ari umuntu Abana bose bazavuka nyuma yo kwemeza iritegeko bazaba abacika cumu ry’uwasinye iri tegeko nuwariteguye. Tuzakomeza dusengere HE wacu ntakagwe muruyu mutego wabazungu, dore ngo dukureho igihano cy’urupfu kuba jenosideri ariko bo uriba ukicwa, none ngo twice ibibondo. Ni mube maso. Ariko se Imana ntizareka gutabara izo nzirakarengane? ahaaa……

  • Aba badepite bacu, uwabacira urubanza nkurwo SALOMO yaciriye babagore 2 umwe wasabaga ko bica umwana wamugenziwe hanyuma nyirumwana bwite akavugako bamurekera uwo mugome.ese burya abadepite bacu umunsi bahuye n’umwana wacitse kwicumu ryiritegeko ariwe nka chauffeur, escot, secretaire, muganga, gitifu, manager, afande,pilote, umukwe, umukazana, wabo bazagiragute. Muje mushishoza. Ijambo ry’Imana riravuga ngo Byose ndabyemerewe, ariko byose siko ari byiza….”tout m’est permi mais tout ne pas utile.

  • abavuga ko ridakwiye gusinywa bakwiye kwigishwa kuko iyobokamana bitwaza ryaturutse aho babyemerewe, ahubwo n’uko amashuri akiri make nahari amwe muriyo akaba ari nka boutique za diplome cg degree ariko aho kubyara uwo utazarera wamureka. abanyamakuru mukwiye kugira ciyo mukora mukigisha abantu aho kugirango bayoborwe n’amarangamutima.

  • Abo baritoye nibasubize amaso inyuma, mugihe bavukaga iyo riba ryaratowe, bamwe muri bo ntibaba bariho. Ese ubundi umuntu atangira kubaho ryari? Ariko banagombye gutekereza ingaruka psychologique uwayikuyemo agira. Yaba abishaka cg atabishaka.

  • Imana izadufashe iryo tegeeko ntiryemerwe

  • Imana n’ibayobore kuko nzi ko ishobora byose

  • NTIBINTANGAZA NIKO IGIHUGU CYAMENNYE AMARASO KIMERA,MWIBUKE SODOMA NTIBATINYA KUMENAAMARASO

  • mbega ishyano mwiterambere noneho tugiye kumera nk’arwarwigana rwa mushushe rwamaze imbeba ku rusenge. Banyarwanda reka mbabaze tubaye impumyi pe kueza ubwo twigana ibintubyose tubona mubihugu byateye ibere nk’uko mwabianzeho urugero ubus enidusanga barya amabyi natwe tuzayarya nako twabitangiye birababaje kumva abantu bazi ubwenge bize badafunguka mumutwe bagaterana nbagatora itegeko nk’iri nta soni bafite.Gusa bishobotse bakongera bakicara bakareba ikiza akaba aricyo gikorwa do not kill please

  • Banyarwanda reka mu iterambere ryacu dushaka dufungure amaso turebe ibyo tugomba kwigana nti tugigane ibyo tubonye byose kuko ubwo tugeze n’aho kwigana abicira abana munda turerekeza mu marembera

  • Ese ubwo mwakwishima iyo inda zababyaye baba barazikuyemo, Imana izabibabaza, ntimugirengo nayo muzayibeshya nkuko mumenyereye kubeshya amahanga

  • Nkuko ubushize nababwiye kunkuru ya Lady Gaga, nubu ndabisubiramo turi muminsi yanyuma. ariko kandi ndabaza abo ngabo bicaye bakumvako aringombwa gukuramo amada, ariko mumvugo nziza ni ukwica. ese murwanda nta tegeko rihana icyaha cyo kwica? ese mukeka ko gukuramo amada byo atari ukwica? ese umwana watangiye gukurira munda ya nyina, iyo mumuvanyemo, ko aba yarafite ubumuntu akiri munda yanyina, ategereje gukura nk’abandi bose, icyo gihe iyo mumukuyemo mumushyira hehe? murahakana se ko atari ubwicanyi ahubwo bw’indengakamere? ubuse bangahe bavutse abayeyi batabyifuza kdi bariho bamaze no gutera imbere? ubuse bangahe bavutse abayeyi babo babyifuza ariko babayeho nabi? muzabona ishyano, kuko ndumva umwuka w’ubwicanyi warabokamye.. ahhaaaaaa1! ibaze nawe izo nzirakarengane? aho kugirango muce uburaya nubusambanyi murwanda, ahubwo murashyigikira ko uzajya abikora azaba ahawe nuburenganzira bwo kwica icyo kibondo? harigihe kizagera muzikuremo zange kuvamo, cyangwa zibahitane abana basigare.

  • Ibibi biratakwa! iyi nkuru ibaye imwe mu nkuru ndende zanditswe kubera ko bagerageza kumvikanisha ibidafite umumaro babitaka.

    Naho aba badepite ndabona ari nta mutima muntu bafite. N’uzaryemeza wese nawe niko azaba ameze.

Comments are closed.

en_USEnglish