Digiqole ad

Mu 2018 NASA izatangira kujya ku zuba gucubya imirasire yaryo

 Mu 2018 NASA izatangira kujya ku zuba gucubya imirasire yaryo

Umunyabugeni yashushanyije uko bizaba byifashe Solar Probe Plus yegereye izuba

Solar Probe Plus ni ubutumwa bwo kujya ku zuba neza neza aho rirasira (niba hakwitwa ku butaka bwaryo) maze ngo abahanga ba NASA bakagerageza gucururutsa imirasire yaryo ubu iteye inkeke abatuye isi yose.

Umunyabugeni Johns Hopkins wo muri ‘University of Applied Physics Laboratory’ yashushanyije uko bizaba byifashe Solar Probe Plus yegereye izuba
Umunyabugeni Johns Hopkins wo muri ‘University of Applied Physics Laboratory’ yashushanyije uko bizaba byifashe Solar Probe Plus yegereye izuba

NASA izakoresha robot izoherezwa ku zuba kwiga uburyo imirasire y’izuba yagabanuka ntiteze isi akaga nk’uko bivugwa na Science Journal.

Solar Probe Plus izagenda miliyoni hafi ndwi z’ibirometero ijya ku zuba ndetse ngo inabashe kudakongorwa n’umuriro w’umunyota wo ku zuba, ibintu bitigeze bibaho ku bigenda mu kirere byose muntu azi.

Abahanga ngo batekereza ko Solar Plus Probe izanatanga amakuru atari ugukeka ku kitwa Corona y’izuba, ni umwobo mugari uri mu mutima w’iyi nyenyeri yitwa izuba.

Abahanga mu by’ikirere ngo bakeka ko Corona yo idashyuha nk’ikirere cy’izuba ariko ntibazi impamvu. Nyamara ngo niyo yaba ari inkomoko y’ubushyuhe bw’izuba.

Abahanga muri science bavuga ko bamaze imyaka 50 biga ingaruka z’izuba ku mubumbe wacu, ariko ngo basanga iyi ‘mission’ nshya yo kwigirayo ariyo yatanga amakuru nyayo n’uko bakwirinda izo ngaruka.

Ubushakashatsi buheruka bwa  National Academy of Sciences muri USA bwavuze ko niba batabonye amakuru afatika urumuri n’ubushyuhe bw’izuba bishobora guteza isi igihombo kibarirwa muri za tiriyari na tiriyari z’amadorari mu mwaka umwe gusa.

NASA yatangaje ko Solar Probe Plus izoherezwa ku zuba kugira ngo ishake uko abatuye isi barindwa ingaruka z’ihungabana ry’ikirere  .

Ishusho ya Robot izoherezwa ku zuba
Ishusho ya Robot izoherezwa ku zuba

 

Solar Probe Plus izaba ifite intego eshatu;

Iya mbere ni ukureba inkomoko nyayo y’ubushyuhe bw’inyenyeri y’izuba n’umuyaga waho.

Indi ni ukureba neza imiterere y’inyenyeri y’izuba

Iya gatatu ni ukureba ikihutisha n’igitwara ubushyuhe buva ku zuba.

Kugira ngo igere ku zuba, Solar Probe Plus izahaguruka ku isi tariki 01 Nyakanga 2017 igende izenguka ibanze guca kuri Venus, izatinde bwa mbere hagati ya Mercule n’izuba mu kwa 11/2018, mu 2024 izegera cyane izuba nyaryo, izaba ikoresha umuvuduko wa  720 000Km/h.

Ishusho y'urugendo rwa Solar Probe Plus ruzatangira mukwa karindwi 2018 ikagera aho izaba igiye ku zuba neza mu 2024
Ishusho y’urugendo rwa Solar Probe Plus ruzatangira mukwa karindwi 2018 ikagera aho izaba igiye ku zuba neza mu 2024

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ntabwo muzi ibyo muvuga kabisa. Thermonuclear fusion reactions wazicubya ute, ukoresheje kariya kabiriti kangana kuriya ? Wibuke ko izuba atari ubutaka, ahubwo ari umubumbe ukozwe na gas (He & H2)

    Rwose mujye musobanura ibyo mushoboye naho science muyirekere abayumva. Nibyo koko ibi wita ngo ni umuyaga w’izuba n’ubwo atari umuyaga (solar winds) bigira ingaruka mbi kuri telecommunication ku isi, ariko ntacyo umuntu yakora na kimwe ngo ahindure izuba uko rikora ukurikije ubumenyi n’ubushobozi dufite muri iki kinyejana.

  • @Gaston,ndakeka nawe kugirango ubimenye warabanje kubyiga.ubushakashatsi bumaze gutera imbere kandi ibyo wavuze nabo babikoreye isesengura bakora Ikizatuma kidahungabanywa nizo mbogamizi watanze.thanks

  • Aha!? Baratangiye!! Muzi iby’ubukorikori bwa nzikoraho? Barashaka kudukoraho gusa!! Izuba Imana yiremeye, bararishotora barishakaho iki koko?

Comments are closed.

en_USEnglish