MTN yashyize hagaragara ishami rishya ryiswe “MTN Business”.
Kuri uyu wa gatanu tariki 28/2/2014 MTN Rwanda sosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga mu Rwanda yatangije ishami rishya rizajya ryita ku bibazo by’abakiriya bayo ryiswe “ MTN Business”.
MTN Rwanda ivuga ko iri shami rizajya rireba cyane cyane abakiriya bayo bafite ibigo, yaba ibiciriritse cyangwa n’ibikomeye. Bavuga ko kandi iri shami ryashyizweho kugira ngo ribashe kwegera abakiriya bari mu rwego rw’imikoranire ya buri munsi( Coperate clients).
Norman Mpunyampundu, umuyobozi mukuru w’iri shami yavuze ko bafite gahunda ndende dore ko hari serivisi nyinshi abakiriya babo bafataga cyane cyane zijyanye na” Data Services” ariko noneho hagiye kongererwaho izindi serivisi nyinshi uyu mwaka kandi zikagera kuri abo bakiriya babo bitwa “Coperate Clients”.
Yagize ati:” MTN ifite “Broadband internet Services “ kuko ni umuyoboro mu gari ushobora gukoreshwa n’ibyo bigo bikomeye ariko usibye n’ibyo turashaka kongera ingufu kuri uwo muyoboro ukaba munini cyane kugira ngo internet irusheho kuba nziza”.
Akomeza agira ati:” Dufite izindi serivisi ziswe “Closed user group” ni serivisi mushobora kuba muri hamwe, ku buryo abakozi bashobora kujya bahamagarana nta mafaranga agenda gusa bisaba kuza kuri MTN tugakorana amasezerano mugatangira kuyikoresha”
Munyampundu yakomeje avuga ko MTN ifite gahunda yo kwegereza ibyo bigo bikomeye Mobilemoney n’uburyo bwiswe “bulk payment” kugira ngo na bo babashe kuzikoresha mu kwishyura abakozi babo umushahara, kuko nta kindi bisaba uretse gutanga nimero n’amafaranga bashaka gukoresha kuri MTN, maze bakabibakorera mu buryo bwihuse k’uburyo amafaranga ahita ajya mu bakozi ba bo.
Iri shyami rishya MTN yatangije ku mugaragaro rigiye kwita ku bibazo by’abakiriya, ku buryo abakozi ba MTN bazajya baboneka amasaha 24/7, ku buryo umukiriya uzabagana bazajya bihutira kumukemurira ibibazo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
MTN urakataje mwitera mbere rwose…MTN OYEEEEEEEEEEEEE!!!
Comments are closed.