Digiqole ad

MTN Peace Cup: APR nyuma yo gusezerera Rayon izakina Police FC

Police na APR nizo ku nshuro ya kabiri zikurikiranya zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro tariki 4 Nyakanga uyu mwaka.

Rayon Sport yabanjemo izakina na AS Kigali bashaka umwanya wa gatatu
Rayon Sport yabanjemo izakina na AS Kigali bashaka umwanya wa gatatu

Ni nyuma y’aho APR isezereye Rayon Sport mu mukino wo kwishyura yabatsinzemo 1 ku busa naho Police igasezerera AS Kigali itayirushije ibitego ahubwo iyirushije kuyitsinda ibitego ku mukino wo kwishyura aho zanganyije 2 – 2 kandi ari AS Kigali yakiriye nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza.

Ku mukino wa APR na Rayon wabaye kuri stade Amahoro nyuma yo kwizihiza umunsi y’ubwigenge no kwibohora, APR FC ifashijwe n’abakinnyi basanzwe ari inararibonye nka Kabange na Lionel St Preux umunya Haiti wageze mu Rwanda akigaragaza, yaje kubona intsinzi ku gitego cyatsinzwe n’umurundi Papy Faty ku munota wa 75 w’igice cya kabiri.

Muri iki gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sport yagaragaje ubushake bwo gutsinda igitego ariko abakinnyi b’imbere bayobowe na Kamana Bokota Labama ndetse na Sina Jerome ntibabasha kubona amahirwe yo gutera mu izamu.

Ku munota wa 85 Rayon Sport yabonye amahirwe ya penaliti nyuma yo gusunikwa kwa Hamiss Cedric mu rubuga rw’amahina, Bokota Labama yateye iyi penalty ariko umuzamu Ndoli arayifata umukino urinda urangira Rayon ivanywemo ityo.

Nyuma y’uyu mukino Umutoza Jean Marie Ntagwabira wa Rayon yavuze ko hari ibibazo byinshi n’ukuri atigeze atangaza mu ikipe ya Rayon Sport, ariko ko yiteguye kuvuga byose nyuma y’iki gikombe cy’amahoro.

Ibi byatumye benshi basigara bibaza niba Ntagwabira azakomeza kuba umutoza wa Rayon Sport nyuma y’iki gikombe cy’amahoro

Umukino wa APR na Rayon wabanjirijwe n’uwahuje ikipe y’abayobozi bakuru Visison 2020 n’abasirikare bakuru bo muri Mulindi Fc maze Mulindi iza kuyitsinda ibitego 2-0.

APR FC yabanje mu kibuga n'umunya Brazil wayo Oliveira wagize imvune
APR FC yabanje mu kibuga n’umunya Brazil wayo Oliveira wagize imvune mu mukino
Rayon Sport yatengushye abafana bayo batayiva inyuma
Rayon Sport yatengushye abafana bayo batayiva inyuma
Abatoza Jean Marie (hirya) na Brandt hakuno bahagurutse
Abatoza Jean Marie (hirya) na Brandt hakuno bahagurutse
Mulindi na Vision 2020 y'Abayobozi nka Makuza niwo mukino wari wabanje
Mulindi na Vision 2020 y’Abayobozi nka Makuza niwo mukino wari wabanje

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

en_USEnglish