Digiqole ad

Ministiri Dr Binagwaho yashubize ibibazo kuri Twitter, SMS na Website

Nkuko twabibatangarije Minisitiri w’ubuzima Dr Binagwaho Agnes hashize iminsi atangiye gahunda yo kuganira na buri wese ubishaka ku ngingo runaka iba yatoranyijwe kuwa mbere wa buri byumweru bibiri.

Dr Agnes Binagwaho muri gahunda yo kuganira n'abanyarwanda kuri SMS,Twitter na Website
Dr Agnes Binagwaho muri gahunda yo kuganira n'abanyarwanda kuri SMS,Twitter na Website

Ingingo yo kuri uyu wa mbere yari: “Amahugurwa y’abakozi mu rwego rw’ubuzima” (Human resources for health development). Ni ikiganiro cyamaze amasaha atatu asangira ibitekerezo n’abamukurikira kuri Twitter kuri iyi nsanganyamatsiko.

Tukaba twabatoranyije ibibazo na bimwe mu bibazo n’ bisubizo byasubijwe ndetse n’ibitekerezo bitagize icyo bivugwaho.

Migisha magnifique (follower):”haracyari ubuke bw’abaganga babinononsoye (specialist),ni ikihe gisubizo muteganya?”

 Dr Binagwaho:”Biragoye kumvisha abadufasha mu iterambere, ariko bizaba mu iterambere rirambye.”

Olivier MUHIRWA (follower): “Ndashaka kubaza abanyeshuri bize muri congo? Kubera iki Minisante itemera diploma zabo?”

Dr Binagwaho:”Abacongomani benshi bakora mu Rwanda kandi bari mu ikipe yacu yabakora mu buvuzi. Ikibazo si igihugu bizemo ahubwo ni amashuri bizemo, kuko hari natemewe na DRCongo ubwayo.”

Sandra Idossou (follower):” Ndibaza abakora mu buvuzi bakagombye umushahara mwiza n’uburyo bwo gukoreramo bwiza. Ese abaganga n’abaforomo babona amahugurwa? baba bakorerwa isuzuma kenshi?”

Dr Binagwaho:”Bari mu ba mbere bahembwa neza ugereranyije n’izindi nzego.”

Irene Victoria (follower):”Abakora mu buvuzi bakagombye gukora ibishoboka bagatanga serivisi nziza”

Dr Binagwaho:”Abaturage bose muri iyi kampanye ni urufunguzo mu kuvuga ibibakorerwa banga ibyo badashimye.”

Tej Nuthulaganti (follower):”Ikibazo cy’ingutu ni umushahara muto utuma benshi bigira hanze y’igihugu”

Dr Binagwaho:”Hakagombye amategeko mpuzamahanga atuma ibyo bihugu bibishyurira ibyo twabatanzeho.”

Gideon Kemboi (follower):”Numva mwaha umushahara mwinshi abaganga mu rwego rwo kurwanya ababacika bajya mu mahanga(brain drain).”

Dr Binagwaho:”Uratekereza ko aka kanya twabona ubushobozi bwo guhangana mu mushahara n’ibihugu by’uburayi?”

Blessed Gloria (follower) :”Twakagombye kuvuga OYA kuri servisi mbi”

Dr Binagwaho:”Nibyo dushishikariza buri wese ko yahamagara ku 114 ku buntu akavuga uko yakiriwe nabi tukamufasha.”

Toni Habinshuti wungirije umuyobozi wa patner’s in Health :”Minister wumvishe ko perdiem ari ikibazo mu kubaka ubushobozi?uzagikemura ute?”

 Hinda Ruton :”Ese twakohereza abantu bacu mu makaminuza meza kugira ngo bahakure ubumenyi bufite ireme?”

Dr Binagwaho (follower):”Ahubwo tuzana abahanga bavuye muri za Kaminuza kubigisha.”

Grace Bellereine (follower):”Nyakubahwa murakora iki ngo mu bitaro bashyiremo abize ibijyanye n’imitekerereze (psychologist)”

Dr Binagwaho:”Twahuguye abagera kuri 5(psychiatrist) turitegura kohereza abandi 5,ikifuzo ni ukugira umwe kuri buri bitaro by’Akarere.”

 

Bimwe mu bitekerezo bitabonye ibisubizo kubera igihe kandi byari bitegerejweho igisubizo cya Minisitiri:

Ngabo gisanura:”Nyakubahwa minisitiri haracyakenewe abaforomo bize A2 kuko abandi bagiye mu bindi”

Hinda Ruton: “nyakubahwa kimwe mu bibazo ni amashuri make yigisha ibyu buvuzi n’ubuforomo”

Ngibyo bimwe mubyaganiriwe muri icyo kiganiro cyatangiye kuri uyu wa mbere saa kumi n’imwe n’iminota 34 cyaje kurangira saa  mbiri n’iminota 14 z’umugoroba

Igishya cyaba ye muri iki kiganiro ni uko cyahagaze iminota 25 atari ku kibazo cya Minisitiri ahubwo ari uko yarengeje (overloading) umubare wibyo acisha ku rubuga rwe (hourly tweets) mu isaha .

Ibintu nawe yatebeje (gutebya/gusetsa) avuga ko bitangaje ko umuntu wo muri Africa abasha kurenza tweets agenerwa.

Minisitiri w’ubuzima yarangije ashimira abantu bose batanze ibitekerezo muri iki kiganiro cyakozwe mu nzira 3:

  1. Kuri twitter  ye  @agnesbinagwaho
  2. Kuri SMS: 0788 38 66 55
  3. Na Website: www.listen.nyaruka.com

Gahunda ya Dr Binagwaho ikaba ari imwe mu nzira zo kugeza ku bayobozi ibibazo bitandukanye, rimwe na rimwe baba batagejejweho. Biragaragara ko abantu batari bake batangiye kujya bayikurikira muri ziriya nzira uko ari eshatu. Twizeye umusaruro wayo mu Ubuzima bw’abanyarwanda mu minsi iri imbere.

Corneille K.NTIHABOSE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Iyi gahunda ntigira uko isa, natwe abakozi bo mu nzego z’ubuzima tuzajya tuyitabira twese dutange umuganda mu guteza imbere ubuzima bwiza ku baturarwanda.

  • Bravo Minister, ni byiza cyane, mfite byinshi byo kukubaza next time unyitege. Ndishimye ko uhita usubiza. Abandi bayobozi bakurebereho

  • Nyukubahwa Ministiri nibyo gusubiza ibi bibazo ariko byaba byiza hagiyemo techniques nyinshi kuruta politike.
    Iyo muvuze ngo abaganga bo mu Rwanda bari mu bahembwa neza mu karere muba mukoze comparision n’abahe? ese ibyo bivuga ko umushahara babona uhagije? kuki bataba aba mbere nibw bishobika tutarbeye kubindi bihugu?
    Ikindi narangiza ntanga Inama kucyo mwita uburenvanzira bw’abarwayi.ni byizza ko babumenya ariko iyo babumenye nabi bingamira umwuga w’abanganga na sevice batanga.hakwiriwe gushyira imbaraga mi kubasonurira ubwo butenganzira kuruta kubumvisha ko bakwiye kurega abaganga babakiriye nabi. Murakoze

  • NIBYIZA NABANDI BAYOBOZI BOSE BABONEREHO CYANE CYANE ABUTURERE

  • Habura iki ngo n’abandi bashyireho gahunda nk’iyi,kweli ni byiza rwose!

  • byagenze bite noneho ngo avuge ikinyarwanda? cyangwa babimuhinduriye? ahaaa!!! enhaaa,…

  • Ko bavuga ngo Uyu Minister Mme Dr BINAGWAHO ngo ntazi ikinyarwanda nibyo koko ko mbona azi kucyandika cyane ra!

    Gusa njye ndamushima cyane kuko mbona akora akazi ke neza kandi ntarya umunwa(avuga/akora ibintu uko abyumva)

  • Amahugurwa y’abitwa aba paramédical ntabwo azwi muri Minisanté Rwose maze 11 mukazi ntamahugurwa ese ibyo nkora birakizewe ku isoko rifasha abarwayi? Ibitaro bizwiko ari ibya Docteur n’abaforomo gusa. Natwe muzatubarize

  • ko bamubwiye ko bakeneye aba psychologist se akavuga ko bahuguye psychiatrist?? nibintu 2 bitandukanye!!!

  • siwe wenyine, na Minister Musoni James buri ku wambere no ku wa kane asubiza ibibazo kuri facebook na twitter. Abandi batagereje iki? nukubwira PM akabahwitura kuko arabishoboye.

  • courage minister ndizerako sante yabanyarwanda izahinduka so birasba ubufatanye hagati yinzego zose so be blessed.

  • Ni byiza kumenya ibibazo biri mu bwasti bwawe, Minister courageeeee

  • S’il ya des personnes que j’admire,madame Agnes ministre de sante fait partie,courage madame.

  • Bravo Dr. Gusa ndabona uri SMART, mukazi nanjye nzababaza byinshi ubutaha kdi Courage pe.!

  • NDASHIMIRA MINISTER ARI SMART MU MUTWE NABANDI BAZAREBEREHO

  • abanyeshuli barangiza kwiga A0 Nursing muri KHI ntibabona akazi kuko poste zose ziboneka bavugako bashaka A1 ese iyo gahunda yagiyeho ari uko badakenewe? nukuzabitekerezaho kuko hari abarangije 2010 aho bageze bakababwirako bategrereza Minisante ikabaha akazi ko bo batabona ayo babahemba!!!!!!!!!!!! kandi hakavugwako akora mu buzima bakiri bake kukise badaha akazi abo ngabo?????????????

  • mubyukuri minister ufite ubushake bwo gukora ariko technique uriho ukoresha zirikwica akazi , ni gute umugaga azira isuku nke kandi ikibazo ari abaturage bakeneye kubanza kwigishwa isuku ? hajye hakorwa analyse mbere ya decision . abaturage mwabahaye urubuga rwo kurega , kandi iyo ukurikiranye usanga akenshi abaturage bavuga ibintu uko bitari , nibikomeza gutyo abagaga barabashiraho bagenda kandi ibintu bimere nabi , mwibueko umugaga umwe mu rwanda yakira abarwayi barenga 100,000 ku mwaka , uwo muntu akwiriye itotezwa? mwongere mutekereze kubyo muri gukora

    • ntabwo nshyigikiye umwanda,wowe nku mukuru wibitaro ni nshingano zawe,kuko umwanda uteraindwara.

  • Murakoze Nyakubahwa kuri iriya gahunda yokubaza ibibazo nokubisubiza hari abantu bafite ibibazo byo kudahembwa hakaba hashize igihe , hari abamaze amezi 2 nabamaze 3 urugero nkabakozi bo muri icyahoze ari clinic ya trac plus bagiye muri C H K rwose mwakumva ibibazo byabo mukabibakemurira nikindi nta kontalo bafite murakoze

  • ministre akwiye kwiga kukibazo cyabantu barangiza A0 muri khi bagera muri minisante basaba akazi bakabwirwako nta bidget bati hari iya A1 BIRABABAJE ese abanyamakuru mwatubarije?

  • Turishimye cyane kuko minister wacu atwemerera kumuha ibitekerezo byacu. Ariko umushahara w’abaganga na’abaforomo,ntiwarukwiye kugabanuka.Bisobanuye ko nimuwugabanya muzatuma tudakora akazi neza tukishimiye,hanyuma service ntibe nziza!!!
    Mubitekerezeho cyane!

Comments are closed.

en_USEnglish