Minisitiri Karugarama muri France
Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa ya leta Tharcisse Karugarama ari mu ruzinduko rw’ akazi mu gihugu cy’ Ubufransa kuva kuri uyu wa gatatu .
Ibihugu byombi Ubufransa n’ u Rwanda bikaba bikomeje gushakisha uburyo byakomeza kuvugurura umubano wabyo ari nako binakemura inzitizi zikigaragara muri uwo mubano .
Photo: Minisitiri w’ ubutabera akaba n’ intumwa ya leta Tharcisse Karugarama
Aha havugwa cyane nk’ ishyirwaho ry’ urugereko rwihariye mu rukiko rw’ i Paris , urugereko rugomba guhabwa ububasha bwo gukurikirana ibyaba by’ intambara , ibyaha byibasiye inyokomuntu kimwe n’ icyaha cya genocide .
Uru rugereko rero ni rwo rugomba gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda bari mu gihugu cy’ubufaransa.
Muri iki gihugu cy’ Ubufransa, ubu hari amadosiye y’ abakekwaho kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi agera kuri 20. Aya madosiye yose akaba ategereje ishyirwaho ry’ urwo rugereko .
Ministre w’ ubutabera mu bufransa Michel Mercier, akaba yaremeje ko umushinga w’ itegeko rishyiraho uru rugereko ubu uri mu nteko ishinga amategeko .
Ikindi kivugwa n’ icyegeranyo ku ihanurwa ry’ indege y’ uwari perezida w’ u Rwanda Yuvenali Habyarimana, icyegeranyo cyakozwe n’ itsinda ry’ abacamanza bari bayobowe n’ umucamanza Marc Trevidic kigomba gushyirwa ahagaragara mu gihe cya vuba .
Tubibutse ko mu mwaka ushize wa 2010 mu kwezi kwa kabiri, perezida w’ Ubufransa Nikolas Sarkhozy yasuye u Rwanda. Akaba yaraje mu Rwanda nyuma y’ imyaka 3 umubano w’ ibihugu byombi uziyemo agatotsi kubera za manda za wa mucamanza J L Bourguiree. Manda zakuweho umwaka ushize taliki ya 16 Ukuboza .
Claire U.
Umuseke.com
2 Comments
haaaaa sha abazungu ntimubazi barimo baratora itegeko ngo nabasirikare bacu bazabashyire imbere yinkiko kucyaha cyibasiye inyoko muntu umuzungu umuha amata akaruka amaraso karugarama warukwiye kwitondera iryo tegeko koko natwe rizatugonga kubasirikare ba RDF bishe impunzi
Ngo barashaka gufungura iki?ngo gukurikirana abakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu?Ayo n’amayeri bashaka yo gukurikirana abasirikare bacu kubera bya bindi ONU ibarega.Hanyuma se abakoze genoside y’abatutsi bafatirwa yo babarekura kubera ko badafite ririya tegeko?Babohereje mu Rwanda se ho hari iryo tegeko!Tekereza ese kuki bashaka gusohora iryo tegeko mbere yuko batangaza ya raporo yabo y’ihanurwa rya Kinani!!Karugarama ugomba kwitondera bariya bazungu!!
Comments are closed.