Digiqole ad

Minisitiri Karugarama muri France

Minisitiri w’ ubutabera  akaba n’  intumwa  ya  leta  Tharcisse  Karugarama  ari  mu  ruzinduko  rw’ akazi  mu  gihugu  cy’  Ubufransa  kuva kuri  uyu  wa  gatatu .

Ibihugu  byombi  Ubufransa  n’  u Rwanda  bikaba bikomeje  gushakisha  uburyo  byakomeza  kuvugurura  umubano  wabyo  ari nako  binakemura  inzitizi  zikigaragara  muri  uwo mubano .

 

Photo: Minisitiri  w’ ubutabera  akaba n’  intumwa  ya  leta  Tharcisse  Karugarama

Aha  havugwa  cyane  nk’ ishyirwaho  ry’ urugereko  rwihariye mu  rukiko rw’ i  Paris  ,  urugereko  rugomba  guhabwa  ububasha  bwo  gukurikirana  ibyaba  by’ intambara , ibyaha  byibasiye  inyokomuntu  kimwe  n’ icyaha cya  genocide .

Uru  rugereko  rero  ni rwo  rugomba  gukurikirana  abakekwaho kugira uruhare  muri  genocide  yakorewe  abatutsi  mu  Rwanda  bari mu gihugu cy’ubufaransa.

Muri  iki gihugu  cy’ Ubufransa, ubu   hari amadosiye y’ abakekwaho kugira uruhare  muri  genocide  yakorewe abatutsi  agera kuri 20. Aya madosiye yose akaba  ategereje  ishyirwaho  ry’ urwo  rugereko .

Ministre w’  ubutabera  mu  bufransa Michel  Mercier, akaba  yaremeje  ko   umushinga  w’ itegeko  rishyiraho  uru  rugereko  ubu  uri   mu nteko  ishinga amategeko  .

Ikindi kivugwa n’ icyegeranyo  ku ihanurwa  ry’  indege  y’  uwari  perezida  w’ u  Rwanda  Yuvenali  Habyarimana, icyegeranyo  cyakozwe  n’ itsinda  ry’ abacamanza bari bayobowe n’ umucamanza   Marc  Trevidic kigomba  gushyirwa  ahagaragara  mu gihe  cya  vuba .

Tubibutse ko mu mwaka  ushize wa 2010 mu kwezi kwa  kabiri, perezida  w’ Ubufransa  Nikolas  Sarkhozy yasuye u  Rwanda. Akaba yaraje mu Rwanda  nyuma y’ imyaka  3 umubano  w’  ibihugu  byombi  uziyemo  agatotsi  kubera za manda  za wa mucamanza  J  L  Bourguiree.  Manda zakuweho  umwaka  ushize  taliki  ya 16  Ukuboza .

Claire U.
Umuseke.com

2 Comments

  • haaaaa sha abazungu ntimubazi barimo baratora itegeko ngo nabasirikare bacu bazabashyire imbere yinkiko kucyaha cyibasiye inyoko muntu umuzungu umuha amata akaruka amaraso karugarama warukwiye kwitondera iryo tegeko koko natwe rizatugonga kubasirikare ba RDF bishe impunzi

  • Ngo barashaka gufungura iki?ngo gukurikirana abakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu?Ayo n’amayeri bashaka yo gukurikirana abasirikare bacu kubera bya bindi ONU ibarega.Hanyuma se abakoze genoside y’abatutsi bafatirwa yo babarekura kubera ko badafite ririya tegeko?Babohereje mu Rwanda se ho hari iryo tegeko!Tekereza ese kuki bashaka gusohora iryo tegeko mbere yuko batangaza ya raporo yabo y’ihanurwa rya Kinani!!Karugarama ugomba kwitondera bariya bazungu!!

Comments are closed.

en_USEnglish