Digiqole ad

Mimi uba muri Uganda mu ndirimbo yo gushyigikira  Kagame…Ati “Ntawundi ukwiye u Rwanda”

 Mimi uba muri Uganda mu ndirimbo yo gushyigikira  Kagame…Ati “Ntawundi ukwiye u Rwanda”

Umunyarwandakazi Bwenge Abigael Carine Bazubagira uba muri Uganda asanzwe ari umunyamideli ariko ubu yinjiye mu nzu zitunganya umuziki akora indirimbo yise Tora Kagame yo gushimira no gushyigikira Perezida Paul Kagame uri mu bikorwa byo kwiyamamaza no kwamamazwa mu matora y’umukuru w’igihugu. Uyu muhanzikazi vuga ko nta wundi muyobozi ukwiye u Rwanda atari Kagame.

Ku munsi wa mbere yiyamamarije mu Ruhango n'i Nyanza
Ku munsi wa mbere yiyamamarije mu Ruhango n’i Nyanza

Uyu munyarwandakazi bakunze kwita Intore Mimi asanzwe ari umuhanzi mu by’amakinamico no mu kumurika imideli avuga ko nta yindi mpano yabonye yatura umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame uretse igihangano cyuje ubutumwa bw’ibikorwa by’ubutwari yakoze.

Ngo n’ubwo adasanzwe ari umuhanga mu kuririmba ariko ko yasanze nta handi yanyuza ubutumwa bukubiyemo ibigwi akwiye kurata Kagame uretse mu gihangano cy’indirimbo.

Muri iyi ndirimbo yise Tora Kagame, atangira avuga ati “Ntoye Kagame…” agakomeza amwifuriza amahirwe yo kuzatorerwa iyi manda y’imyaka irindwi ngo n’ubwo n’ubundi ntawe bakwiye guhiganwa.

Muri iyi ndirimo yita ko ari isengesho ry’amatora, avuga ko gutora Kagame ari ugushimangira imibereho myiza, gusigasira ireme ry’uburezi no gukomeza guhesha agaciro igihugu cy’u Rwanda ubu gifite ijambo ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyi ndirimo y’iminota 3:38, Intore Mimi avuga ko ibikorwa bya Kagame byuzuye ubutwari butagamburuzwa, akamugereranya nk’umwami Dawidi cyangwa Salomoni.

Uyu munyarwandakazi wavukiye mu karere ka Huye akaza kujya kuba muri Uganda ku mpamvu z’amashuri, akunze kugaruka mu Rwanda, akavuga ko uko agarutse asanga igihugu cyararushijeho gutera imbere.

Ati “Uretse kwishimira ibikorwa byagezweho muri iyi myaka 23 ishize, aho ngenda hose mpore nterwa ishema no kubona uko bwije uko ubukeye igihugu cyambyaye gitera imbere.”

Ngo ibi bikorwa by’iterambere bigerwaho kubera kureba kure kwa Perezida Kagame uhora ashakira ineza Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Muri iyi ndirimbo irimo amagambo y’icyongereza, agira ati “Afurika ikeneye kumenya ko dukeneye umugabo nkawe, Kagame turagukeneye, tutagufite ntabwo dushobora kubigeraho.”

Uyu muririmbyi wifuza kubigira umwuga avuga ko kuba u Rwanda rwarayobowe na Kagame ari umugisha ku banyarwanda kuko yaciye amoko ryari ryacengejwe mu banyarwanda rigatuma habaho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe.

Avuga ko aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze rukwiye kuba imboni y’ibyiza bishobora kugerwaho kubera imiyoborere myiza, akavuga ko ibi ari byo bituma agira ikizere ko Abanyarwanda bazahundagaza amajwi kuri Kagame Paul.

Ngo kubera iki kizere afitiye Kagame yahise anategura indi ndirimbo y’intsinzi azaririmba ubwo Abanyarwanda bazaba bahamije ikifuzo cyabo bagaragaje cyo gukomeza kuyoborwa na Kagame. Ati “Ahigura imihigo irenze n’iyo yahize.”

Intore Mimi avuga ko nta wundi ukwiye kuyobora u Rwanda atari Kagame
Intore Mimi avuga ko nta wundi ukwiye kuyobora u Rwanda atari Kagame
Iyi ndirimbo ayishyize hanze Perezida Kagame ari mu bikorwa byo kwiyamamaza
Iyi ndirimbo ayishyize hanze Perezida Kagame ari mu bikorwa byo kwiyamamaza
Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza Iburengerazuba
Perezida Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza Iburengerazuba

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ubwo se uwiteka avuti oya byajyenda gute?

Comments are closed.

en_USEnglish