Digiqole ad

Meddy mu bitabiriye igitaramo cy’ UBUSABANE i Arizona (USA)

 Meddy mu bitabiriye igitaramo cy’ UBUSABANE i Arizona (USA)

Ku wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017 umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona (RCA Arizona) bizihije umunsi w’ubusabane wabereye mu mujyi wa Phoenix.

Urubyiruko rwo muri Arizona rwishimiye cyane indirimbo ze

Ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ahitwa kuri Peoria Community Center nibwo gahunda n’imigenzo y’icyo gitaramo cy’ubusabane byari bitangaiye.

Umudiho wa kinyarwanda k’urubyiruko rw’abanyarwandakazi batuye Arizona niwo wafunguye ibyo birori ndetse unishimirwa n’abari aho cyane.

Ngabo Jobert Merdard cyangwa se Meddy umwe mu bari bitezwe cyane ko ari bususurutse abitabiriye ubwo busabane nawe ntiyahatanzwe.

Mu ndirimbo ze zirimo izakunzwe mu gihe cyo hambere n’iz’ubu zafashije abantu bari aho kuzana akanyamuneza muri bo. ‘Nta wamusimbura’ ica ibintu.

Ibyo birori bikaba byari biyobowe n’umunyamakuru akaba  n’umushyushyarugamba Ally Soudy Uwizeye umaze kugira izina rikomeye cyane muri uwo mwuga.

Ni ibirori byari byiganjemo urubyiruko rukiri ruto, urugeze mu bugimbi, ababyeyi, abakuze nabo bakaba batari bahatanzwe.

Mu bandi bitabiriye ibi birori twavugamo Madamu Raissa Irakoze Cunningham waje ahagarariye umuryango w’abanyarwanda baba muri Amerika (USRCA).

Hari na Colonel Vincent Nyakarundi, Military Attaché muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika na Canada waje ahagarariye Madamu Mathilde Mukantabana ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika utarashoboye kwiyizira kubera impamvu z’akazi.

Jean Claude Habineza Perezida wa RCA Arizona, yashimiye abari bitabiriye ubusabane. Yongera kwibutsa ko abatuye Arizona baherukaga ubusabane ku itariki ya 7 Mutarama 2017.

Ati “Icyo gihe twari twiyemeje kujya duhura kenshi kugirango dushimangire ubumwe bwacu hagamijwe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu. Uyu munsi w’ubusabane uhuriranye n’uko turimo kwitegura umunsi wo kwitorera Perezida wa Repubulika uzaba ku itariki ya 3 Kanama 2017. Nshimiye abiyandikishije kuzatora mboneraho no kubatangariza inkuru nziza ko Arizona yemerewe ibiro by’amatora”.

Yakomeje ashishikariza abari mu busabane kuzatora ingirakamaro avuga ko ushaka amahoro, ubumwe n’iterambere azi uwo akwiye gutora.

Yibukije ko umukandida wa RPF Nyakubahwa Paul Kagame yagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwo kuyobora bikaba bigaragazwa n’ibyo yagejejeho Abanyarwanda.

Muri ibyo harimo kuyobora urugamba rwahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’ibikorwa by’amajyambere yagejeje ku Rwanda mu gihe amaze ku butegetsi.

Undi wafashe ijambo ni uhagarariye USRCA (Umuryango w’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Madamu Raisa Irakoze Cunningham waje aturutse Atlanta akaba yari yaje ahagarariye Komite ya USRCA.

Nawe yunze mu rya Claude avuga ko n’ubwo atagambiriye kwamamaza umukandida uyu n’uyu, bitamubuza gusaba abazatora kuzatora umukandida wa RPF. Kuko yagaragaje ubushobozi aho yagaruye amahoro n’ubumwe mu bana b’u Rwanda, igihugu kikaba cyarateye imbere ndetse kikaba cyubashywe mu rwego rw’isi.

Ijambo risoza ryavuzwe n’Umushyitsi mukuru, Col. Vincent Nyakarundi washimye ukuntu umuryango wa RCA Arizona umaze gutera imbere.

Yasobanuye ko kuba Arizona ari hamwe mu hantu 10 hashyizwe ibiro by’itora muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitikoze, ahubwo hari umubare wagombaga kugerwaho mu biyandikishije kuzatora.

Arizona ikaba yarageze kuri uwo mubare ndetse ikaba yarawurengeje. Yasabye abanyamuryango ba RCA Arizona kuzitabira amatora ndetse bagatora umukandida ukwiye kuyobora koko abanyarwanda kugirango hasigasirwe ibyagezweho ndetse dukomeze dutere imbere.

Ikindi yasobanuye ni uko umuntu waba yariyandkishije kuzatora ariko wenda umunsi w’itora akaba atari aho agomba gutora ashobora kuzatorera aho yaba ari akaba yashyirwa ku mugereka. Yavuze ko kuba twarabonye ibiro by’itora muri Arizona ari byiza ariko akaba ari n’inshingano.

“Ntimuzadutetereze twe twemeje ko hano hakwiye koko ibiro by’itora, ndetse n’Umuyobozi wa RCA Arizona. Muzitabire amatora, kandi mutore ingirakamaro” – Col Vicent

Hari abantu benshi batandukanye
Ally Soudi niwe wari Mc muri icyo gitaramo cy’UBUSABANE i Arizona

UM– USEKE.RW

en_USEnglish