Digiqole ad

Mbabazwa nuko ntacyo ndageza ku Mavubi, gusa noneho igihe ni iki –Haruna

 Mbabazwa nuko ntacyo ndageza ku Mavubi, gusa noneho igihe ni iki –Haruna

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Haruna Niyonzima bageze mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi banatangiye imyitozo. Uyu kapiteni w’iAmavubi abona igihe kigeze ngo we na bagenzi be bahe abanyarwanda ibyishimo kuko nabo babazwa no kuba ntacyo bakwibukirwaho mu Mavubi.

Haruna Niyonzima ababazwa cyane no kuyobora ikipe idashimisha abanyarwanda, ariko abona noneho igihe ari iki
Haruna Niyonzima ababazwa cyane no kuyobora ikipe idashimisha abanyarwanda, ariko abona noneho igihe ari iki

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 31 Gicurasi 2017 kuri stade Amahoro habereye imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino na Central Africa Republic mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun.

Umutoza mushya w’Amavubi, Umudage Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 25 barimo icyenda bakina hanze y’u Rwanda. Kuba hari umubare munini w’abakinnyi b’abanyarwanda bazaturuka hanze bitandukanye n’imyaka yashize, Haruna Niyonzima abibona nk’intwaro igiye kugeza Amavubi ku bihe byiza.

Niyonzima yagize ati: “Umwuka ni mwiza kandi twiteguye guhagararira igihugu. Kuba dufite abakinnyi benshi basohotse mu Rwanda ni byiza cyane kuko byanze bikunze igihugu wakinamo cyose kitari iwanyu hari urwego rurazamuka. Kuba dufite abakinnyi icyenda (9) bizadufasha. Njye ndabona igihe ari iki ngo dutange umusaruro.

Yakomeje agira ati: “Nanjye birambabaza cyane kuba maze imyaka ingana gutya (imyaka itanu) ndi kapiteni w’ikipe y’igihugu ariko nta kintu ndayigezaho. Njye na bagenzi banjye turifuza kugira icyo dukora natwe tuzibukirwaho.”

Iyi kipe ikomeje gukora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, kuri uyu wa gatanu tariki 2 Kamena 2017 izakina na Maroc yageze mu Rwanda umukino wa gicuti ugamije kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo kujya i Bangui muri Central Africa Republic ahazabera umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika tariki 11 Kamena 2017.

Nzarora Marcel na Emery Bayisenge bazamukanye mu makipe y'igihugu y'ingimbi bongeye guhura
Nzarora Marcel na Emery Bayisenge bazamukanye mu makipe y’igihugu y’ingimbi bongeye guhura
Nyuma y'imyaka irindwi atagera mu ikipe y'igihugu Amavubi Rucogoza Aimable Mambo akomeje imyitozo
Nyuma y’imyaka irindwi atagera mu ikipe y’igihugu Amavubi Rucogoza Aimable alias Mambo akomeje imyitozo
Ni imyitozo yari yiganjemo kwiga gutera amashoti ya kure
Ni imyitozo yari yiganjemo kwiga gutera amashoti ya kure
Kuri uyu wa gatanu barahura na Maroc mu mukino wa gicuti
Kuri uyu wa gatanu barahura na Maroc mu mukino wa gicuti
Antoine Hey na Mashami Vincent umwungirije bajya inama y'icyo bakora ngo Amavubi yongere kudwinga
Antoine Hey na Mashami Vincent umwungirije bajya inama y’icyo bakora ngo Amavubi yongere kudwinga
Rutahizamu wa Pepiniere FC Mugisha Gilbert ari mu bakomeje gutungurana
Rutahizamu wa Pepiniere FC Mugisha Gilbert ari mu bakomeje gutungurana
Nyuma y'amasaha make ageze mu Rwanda Jean Baptiste Migi yatangiye imyitozo
Nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda Jean Baptiste Migi yatangiye imyitozo
Nshuti Dominique Savio ari mu bakina mu Rwanda nabo bashobora kubona amakipe yo hanze
Nshuti Dominique Savio ari mu bakina mu Rwanda nabo bashobora kubona amakipe yo hanze
Migi na Haruna batebya bavuga ko Mambo bakinanye CAN U20 muri 2009 akwiye kunnyuzurwa kuko yari amaze imyaka myinshi atagera mu mavubi
Migi (7) na Haruna batebya bavuga ko Mambo (25) bakinanye CAN U20 muri 2009 akwiye kunnyuzurwa kuko yari amaze imyaka myinshi atagera mu mavubi
Kuko amaze amasaha make mu Rwanda, Haruna Niyonzima ntiyakoranye na bagenzi be
Kuko amaze amasaha make mu Rwanda, Haruna Niyonzima ntiyakoranye na bagenzi be
Emery Bayisenge ukina muri Maroc nawe yatangiye imyitozo
Emery Bayisenge ukina muri Maroc nawe yatangiye imyitozo
Abasore ba Gor Mahia FC yo muri Kenya Jacques Tuyisenge na Mugiraneza JB Migi mu myitozo y'Amavubi muri iki gitondo
Abasore ba Gor Mahia FC yo muri Kenya Jacques Tuyisenge na Mugiraneza JB Migi mu myitozo y’Amavubi muri iki gitondo
Umwe mu bakinnyi Amavubi agenderaho, Michel Rusheshangoga azakinira Singida United
Umwe mu bakinnyi Amavubi agenderaho mu kugarira, Michel Rusheshangoga umwaka utaha azakinira Singida United muri Tanzania
Umutoza Antoine Hey abaza kapiteni we Haruna Niyonzima uko yiyumva nyuma y'urugendo ruva muri Tanzania
Umutoza Antoine Hey abaza kapiteni we Haruna Niyonzima uko yiyumva nyuma y’urugendo ruva muri Tanzania agahita aza kwitoza
Rutahizamu Danny Usengimana ari mubagiye kongera umubare w'abakinnyi Amavubi afite bakina hanze
Rutahizamu Danny Usengimana ari mu bagiye kongera umubare w’abakinnyi Amavubi afite bakina hanze
Antoine Hey atanga amabwiriza mu myitozo yo muri iki gitondo
Antoine Hey atanga amabwiriza mu myitozo yo muri iki gitondo
Ibyo batumva neza, arabibereka mu bikorwa
Ibyo batumva neza, arabibereka mu bikorwa
Abatoza b'Amavubi baganira n'abakinnyi nyuma y'imyitozo
Abatoza b’Amavubi baganira n’abakinnyi nyuma y’imyitozo

Photos ©R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW 

8 Comments

  • Wow nejejwe no kubona Mambo Mambrese agaragara nanone mumavubi

  • Ariko Migi, babanze bamugaburire kuko ndabona yarahuye nikibazo cy’Ibiryo. Nishimiye kugaruka mu Mavubi kwa Rucogoza Aimable (Mambo) , Ni umukinnyi mwiza kandi ibye abikora atuje.

  • Mambo nkunda yagarutse!! nishimiye imikinireye

  • Utabona ikibazo cy’ IBIGANGO byi kipe y’ amavubi yaba yirengagije.

    Football yubu ni ngufu IBIGANGO + KWIHUTA + TECHNIQUE

    igihe cyose bataza gaburirwa neza cyane ngo bakore ni myitozo ibakomeza umubiri nta musaruro mwiza bazatanga.

    Nicyo za Nigeria, Cameroun ,…. Baturusha !!!!

  • ark c mukekako wagaburira umuntu wa 30 ans akazabyibuha ntag byakunda peee ahubwo babongerere technic naho bazashobora

  • ibyo captaine haruna avuga sinemeranya nawe kbsaa, équipé nationale ntamupaka igira umukinnyi uwariwewese yayijyamo igihe yerekanyeko ashoboye, haruna nareke amatiku!! ibyo yatangaje bwa mbere.

  • ubu se mambo ntago bamusubiza ubukapitain ahubwo bytheway dukeneye umuntu nka karekezi muri staff yamavubi niw wenyine wabona icyo abwira amavubi

  • Abatoza nibo bigaragara ko barya. Naho abakinnyi biragaragara ko bashonje cyane

Comments are closed.

en_USEnglish