Digiqole ad

Luc Eymael azatoza Rayon Sports kugeza shampiyona irangiye

Umutoza Luc Eymael, Umubiligi watozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya yamaze kwemeranya n’ikipe ya Rayon Sports kuyitoza mu gihe cy’amezi atandatu.

Umutoza Luc Eymael ari kumwe na Gakwaya Olivier Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports
Umutoza Luc Eymael ari kumwe na Gakwaya Olivier Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports

Uyu mugabo wari umaze iminsi igera kuri itandatu mu biganiro na Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gutoza iyi kipe kugeza mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 31 ubwo shampiyona y’uyu mwaka izaba igeze ku musozo.

Luc Eymael kuwa kabiri ushize ni bwo yakoresheje imyitozo ye ya mbere i Nyanza, uyu mugabo waciye mu makipe nka Vita Club muri DRC mu gihe cy’umwaka umwe ndetse na Missile FC  yo muri Gabon aho yanatwaye igikombe cya shampiyona, ibiganiro bye byabanje gutinda kubera ikibazo cy’agafaranga.

Eymael muri AFC Leopalds yahembwaga amadolari 8000 asaga miliyoni eshanu z’Amanyarwanda ibi byatumye habamo ibiganiro mpaka kuko mugenzi we Didier Gomes yahembwaga amadolari 3000 gusa, ibi ikipe ya Rayon Sports yabonaga ari akayabo.

Uyu Mubiligi azatoza umukino we wa  mbere ubwo Rayon Sports izaba ihangana na AS Muhanga i Gitarama kuri uyu wa gatandatu, gusa amafaranga uyu mugabo azajya ahembwa ntabwo yashyizwe ahagaragara.

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngo agafaranga azahembwa ntikagaragajwe? cyangwa ayo azamburwa?

    • ubuse bananiwe guhemba uwa 3000 dollars bazashobora uwo mugabo.

  • Kuki se mushaka kumenya umushahara w’umuntu iyanyu yo muba mwayitangaje?

  • WOWE WIYISE NGORERE UZABE UMUGABO NIYAMBURWA UMUHEMBE.UBWO NUBWOBA GUSA RA? ITONDE BIRACYAZA

  • Uwo mutoza tumuri inyuma uyu munsi atwemereze muhanga.

  • Ibyo guhembwa kuwo mutoza bireba comite ya equipe abandi mwidutesha umwanya icyo tumusaba n’umusaruro murakoze.

  • uwo nimureke atujyane i brazavil turebe

Comments are closed.

en_USEnglish