Digiqole ad

Lt.Gen Kale Kayihura umuyobozi wa EAPCO yasuye Police y’u Rwanda

Lt Gen Kale Kayihura umuyobozi w’ihuriro ry’igipolisi cy’ibihugu byo mu karere k’Africa y’iburasirazuba kuri uyu wa kane, yatangiye uruzinduko mu Rwanda aho yaje gusura Police y’u Rwanda.

Lt Gen Kare Kayihura ahabwa icyubahiro na RNP ubwo yageraga ku kicaro cya Police y'u Rwanda ku Kacyiru
Lt Gen Kale Kayihura ahabwa icyubahiro na RNP ubwo yageraga ku kicaro cya Police y’u Rwanda ku Kacyiru

Uyu muyobozi wa EAPCO (East African Police Cooperation) yaje mu Rwanda kureba imikorere ya Police yo mu Rwanda no kuvugana ku mikoranire y’u Rwanda na Police yo mu karere.

Lt Gen Kale Kayihura uyobora kandi Police ya Uganda yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabere ku kicaro cya Police ku Kacyiru, ko yaje ngo avugane na Police y’u Rwanda ibijyanye n’uko yakorana na Police ya Uganda mu kurwanya biruseho ibyaha ndengamupaka no guhanahana amakuru ndetse n’abanyabyaha.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda  IGP Emmanuel Gasana wari wakiriye mugenzi we wa Uganda,  yavuze ko baganiriye ku bufatanye hagati y’ibi bihugu uko ari bibiri ndetse no muri East African muri rusange mu buryo bwo kurwanya ibyaha bitandukanye.

Aba bayobozi bombi bakaba bahanye impano mu rwego rwo gushimangira imikoranire myiza hagati y’ibi bihugu ndetse no muri East African muri rusange.

Lt Gen Kale Kayihura, yahise yerekeza mu karere ka Musanze aho yagiye gusura ibikorwa bindi bya Police y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru.

Lt Gen Kale ubwo yari agiye kubonana n'abayobozi ba Police y'u Rwanda
Lt Gen Kale ubwo yari agiye kubonana n’abayobozi ba Police y’u Rwanda
Nyuma y'ibiganiro abayobozi ba Police bahanye impano
Nyuma y’ibiganiro abayobozi ba Police bahanye impano
Abayobozi ba Police y'u Rwanda bari baje kwakira umuyobozi wa EAPCO mu ifoto y'urwibutso
Abayobozi ba Police y’u Rwanda bari baje kwakira umuyobozi wa EAPCO mu ifoto y’urwibutso

Photos/S Twajamahoro

Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mzee kale burya niwe uyoboye EAPCO?? thanks for the Info UM– USEKE
    Atangiye gusaza disi, iminsi ni mibi uyu mugabo yari igikwerere

  • hgjknkjlgygkj

  • Lieutenant General Edward Kalekezi Kayihura, more commonly known as Kale Kayihura

  • Kalekezi Kayihura!!!

  • muzane agafaranga ibindi mubyihorere gasana

  • Ariko uyu mugabo ubanza ari umunyarwanda(origine) abana burwanda ndabona bafite imyanya ifatika mubihugu bitandukanye.

  • Uraho afandi?mushiki wanjye araho?[Angela].abana?Lt General Kale Kayihura yabaye best man wa wedding ya President Paul Kagame,nawe umusure Afandi.

Comments are closed.

en_USEnglish