Digiqole ad

Libya: Abagize Guverinoma beguye

Guverinoma ya Libye yari iyobowe na Abdallah Al-Theni yeguye nyuma yo kubona ko itari ifite ubuyobozi bwubashywe mu gihugu gikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’imidugararo ikorwa n’imitwe y’abarwanyi.

Minisitiri w'Intebe wari usanzweho, Abdallah Al-Theni
Minisitiri w’Intebe wari usanzweho, Abdallah Al-Theni

Nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa 28 Kanama, ubwegure bwa Guverinoma ya Libye bwashyikirijwe ndetse bunemezwa n’inteko ishinga amategeko nshya yatowe kuwa 25 Kamena kugeza ubu ifatwa nk’urwego rw’ubuyobozi ruhabwa agaciro muri iki gihugu.

Mu nyandiko isaba ubwegure yashyikirijwe iyi nteko yayisabaga gushyiraho guverinoma nshya ibasha kwibonwamo n’umunyalibiya wese, ndetse ishobora guhangana no gukemura ibibazo by’umutekano no kubaka leta yubahiriza uburenganzira.

Iyi guverinoma yeguye yaboneyeho n’umwanya wo kugaragaza ko intagondwa za Islam zishaka gushyiraho guverinoma yazo mu murwa mukuru wa Libye, Tripoli dore ko kugeza ubu zirwana inkundura ngo zigarurire ibindi bice nyuma yo kugaba ibitero ku kibuga cy’indege.

Le monde

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uwiyishe ntaririrwa ese ko mperuka babashuka ngo babazaniye democratie ngo kaddafi ngo amazeho igihe kirekire kubutegetsi  ,Nanjye ndibaza nti Umwami w ubwongereza ,ububirigi ndetse na bandi benshi tuzi .abo bazungu ko batabakuraho bamaze imyaka ingahe ? Africa we koko ubaye insina ngufi 

    • ibyo uvuga ndagushyigikiye pe abo baginga babazungu nabarozi gusa

Comments are closed.

en_USEnglish