Digiqole ad

Libya: 84 bamaze gupfa mu minsi 3

Kuva kuri uyu wa gatatu muri Libya mu mujyi wa Benghazzi, hamaze gupfa abantu bagera kuri 84 mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa President Muammar Gaddafi, umaze kubutegetsi imyaka irenga 40.

Nkuko tubikesha BBC, aba bantu ngo abenshi baba barishwe n’inzego zishinzwe umutekano mu guhangana gukomeye kuri kubera i Benghazzi, umujyi wa kabiri wa Libya. Muri uyu mujyi ngo amashanyarazi amaze gufungwa henshi, ibitangazamakuru nka Al jazzera byarafunzwe, ndetse n’urubuga ruhuriraho abantu benshi rwa Facebook ntirukemerewe gukora.

Col. Muammar Gaddafi uri ku butegetsi kuva mu 1969, akaba ngo nubwo yubashywe n’abanturage benshi muri iki gihugu, abatavuga rumwe nawe b’i Benghazzi batiteguye kuva mu muhanda ibintu bidahindutse muri Libya, muri bariya bantu 84 bamaze gupfa, 35 muri bo ngo baba barahitanywe n’amasasu yabashinzwe umutekano nkuko byemejwe n’ibitaro bya al-Jala by’ i Benghazzi.

Umuseke.com

en_USEnglish