Digiqole ad

Liberia: Ebola yavugwaga muri Guinea na ho yahageze

Ubuyobozi mu gihugu cya Liberia bwameje ko abarwayi babiri bamaze gusuzumwamo indwara ya Ebola imaze guhitana abaga 70 mu gihugu gituranyi cya Guinea Conakry.

Uku ni ko Virus itera Ebola igira uruhu rw'umurwayi
Uku ni ko Virus itera Ebola igira uruhu rw’umurwayi

Walter Gwenigale, akaba Minisitiri w’Ubuzima muri Liberia yabwiye ibiro ntaramakuru AP ku cyumweru ko, umurwayi umwe yari yarashatse mu gihugu cya Guinea nyuma agiye gusura umuryango we muri Liberia aza arwaye Ebola, akaba yarapfiriye ahitwa Lofa.

Undi murwayi nk’uko bitangazwa ngo nimurumuna w’umugore wapfuye. Gwenigale yatangaje ko uyu akiri muzima, akaba ari kwitabwaho ahantu hitaruye abandi barwayi, gusa uyu mu minisitiri yirinze kuvuga byinshi ngo mu rwego rwo “kwirinda gutera ubwoba abaturage.”

Igihugu cya Guinea Conakry cyatangaje ko abantu bari barwaye uburwayi bwatumaga bava amaraso ku mubiri, basuzumwemo indwara ya Ebola. Abo bantu bavugwaga mu gice cy’Amajyepfo y’icyo gihugu ariko hari n’abandi bagaragaweho n’iyo ndwara mu mujyi wa Conakry.

Ibihugu bituranye na Guinea byatangiye kuyikangamo ishobora kwanduza abaturage babyo maze bitangira gufata ingamba.

Senegal yatangaje kuwa gatandatu ko imipaka yayo na Guinea iba ifunzwe kugera igihe hazatangazwa ko icyo cyemezo kivuyeho, muri Sierra Leone na ho ubuyobozi bwatangaje ko hari abarwayi bagaragaje ibimenyetso bya Ebola.

Kugeza ubu nta muti nta n’urukingo ruriho ku ndwara ya Ebola, yandura cyane kandi ikarangwa no kuvusha amaraso uwayanduye ahantu hose mu buryo bugoye kuvura. Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere muri Zaire (DR Congo) hashize imyaka 38, abayirwaye 90% barapfa.

Iyi ndwara umuntu ashobora kuyanduzwa n’ibikoko, kandi yandurira mu guhuza umubiri binyuze mu maraso, amatembabuzi yo mu mubiri, guhuza ibiganza nta turinda ntoki cyangwa gufata ku bintu byanduye iyo ndwara.

Ebola ni indwara iterwa na Virus, ishobora kwica abantu benshi mu gihe gito.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • EBOLA no muri USAMRIID (The United States Army Medical Research Institute of Infectious Diseases) barazitunze hamwe n’izindi nyinshi mbi.

Comments are closed.

en_USEnglish