Digiqole ad

Kwita Izina byatumye umuhanzi The Bless yiyemeza guhaguruka

Igikorwa cyo Kwita izina ingagi giherutse kuba cyatumye umuhanzi The Bless amenya neza ko bishoboka ko impano ye yazamuka kurushaho, ariko kandi ko bimusaba gukora cyane nkuko abitangaza.

The Bless umuhanzi uri kugerageza kuzamuka nawe
The Bless yiyemeje gukora cyane ngo azamuke

Ni nyuma yo guhabwa umwanya muto wo kuririmba mugitaramo cyabanjrije umunsi wo kwita izina aho yaririrmbye mbere y’umuhanzi Ally Kiba indirimbo imwe yise”IKIBAZO” maze abona uko abantu bamwakiriye ndetse babyina indirimbo ye ahafatiraicyemezo cyo gukora muzika noneho atajejetse.

Indirimbo ye UBURYOHE wareba amashusho yayo HANO

Aganira n’UM– USEKE yabanje kutubwira uwo ari we

THE BLESS amazina y’ababyeyi yitwa TWIZERIMANA CHRISTIAN. Yavutse ku wa 10/10/1990 avukira mu Murenge wa MUHOZA, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. The Bless yavukiye mu muryango w’abana icyenda,  akaba ari umwana wa karindwi (7).

Ni umuhanzi wandika, akanaririmba indirimbo mu njyana ya AFRO BEAT. Akunda abahanzi Nyarwanda bo mu gihe cya kera nka Orchestra IMPALA, Makanyaga Abdul, Masabo n’abandi.

Akunda kandi abahanzi nka Lucky Dube na Bob Marley.

Ubusanzwe atunganyiriza ibihangano bye muri studios za TOP 5 SAI ikorera mu Karere ka Musanze.

Amateka ya The Bless mu buhanzi

Kuva akiri umwana, The Bless yari azwiho kwigana indirimbo z’abahanzi ba kera nkuko abivuga. Akiri mu mashuri abanza yajyaga akoranya abanyeshuri mu kigo yigagaho ku munsi wo kubwirwa amanota akabaririmbira.

Nyuma yaje kugerageza guhimba indirimbo ze ariko ntabone ubushobozi bwo kuzikora muri studio no kuzishyira ahagaragara.

Mu mwaka w’2008 ubwo yigaga mu kigo cy’amashuri cya ESSA Ruhengeri, The Bless yatoranyijwe nk’umunyeshuri wagaragaje impano y’ubuhanzi, yinjira mu marushanwa ya PRIMUS (GUMA GUMA TALENT) yari yateguwe na BRALIRWA, aza kuyatsinda ari uwa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aya marushanwa yarangiye ku rwego rw’igihugu yegukanye umwanya wa kane. Nyuma yaho, yakomeje kwitabira amarushanwa atandukanye kandi yose akitwara neza.

Ku buryo butunguranye, The Bless yaje kugaragara muri studio za TOP 5 SAI mu mwaka w’ 2009, aho yaririmbye chorus y’indirimbo “Mwarakoze” ya Da Twin.B Group.

Amaze kumva ubuhanga afite, umukuru wa TOP 5 SAI yemereye The Bless kumufasha gutunganya no gushyira ahagaragara ibihangano bye, nguko uko yinjiye muri gahunda ya TOP 5 SAI FUTURE TALENT.

Uko The Bless arushaho kugaragaza ubuhanga muri muzika Nyarwanda, ni nako arushaho kwagura imiryango y’abakunzi be.

Indirimbo z‘umuhanzi The Bless

Indirimbo z’amajwi:

  • Nyampinga,
  • Igendere
  • Ikibazo,
  • Nta na kimwe nshaka
  • Joseline
  • Uburyohe
  • Wampaye umwanya
  • Amapeti

Indirimbo yakoranye n’abandi:

  • Mwarakoze ft Da Twin.B group,
  • Ndacyakwibuka ft Frank-Kay,
  • Uko biri ft Mr Gloire,
  • Uko dukora ft Kamishi & Mr gloire,
  • Ongera ft Biny Relax (prod. Washington)

Indirimbo z’amashusho:

  • Nta na kimwe nshaka
  • Ikibazo
  • Uburyohe
  • Ikibazo Concert
  • Wampaye umwanya (iri gukorwa)

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ndagukunda cyane turikumwe

  • Uyu musore ko abishoboye ra Mutugezeho n’izindi ndirimbo ze turabona iyi clip ari sawa ahubwo se yabaga he?

  • Hi amakuru yanyu mbega umwana uzi kuririmba we mampaye link nabonaho izindi ndirimbo ze n’amakuru ye Umuseke muri abambere mukomeze mujye mutugezaho amakuru y’abahanzi bashoboye nk’aba> Conglatulation The Bless

  • Big up musore!indirimbo zawe ziruzuye turagukunda komeza utere imbere umwaka utaha tuzakubone muri guma guma primus.

Comments are closed.

en_USEnglish