Jay Polly niwe wegukanye PGGSS4
Mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda batari bacye cyabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Kanama, umuraperi Jay Polly niwe wegukanye igihembo cya “Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 4” giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24.
Ni nyuma y’amezi akabakaba arindwi abahanzi icumi (10) b’ibyamamare mu Rwanda bahatanira igihembo cy’umuhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda cyane kitiriwe inzoga ya Primus. Ni irushanwa ritegurwa ku bufatanye ba BRALIRWA na East African Promoters.
Iri rushanwa ryatangiwe n’abahanzi 15, muri Werurwe baza kugabanywa hasigaramo icumi (10), gusa nabo baje kujonjorwamo batatu ba mbere ari nabo bari butoranywemo umwe wegukana iki gihembo ku nshuro ya kane.
Jay Polly unahabwa amahirwe menshi kuko izindi nshuro ebyiri yitabiriye iri rushanwa yagiye agera ku munsi wa nyuma w’irushanwa, Dream Boys yagiye igera kure muri iri rushanwa inshuro zose yitabiriye, na Bruce Melody wari winjiye muri iri rushanwa ari ubwa mbere nibo batatu ba nyuma bahatanira PGGSS ku ncuro ya kane.
Ikigaragara ni uko abakunzi ba muzika Nyarwanda biganjemo urubyiruko bari buze kucyitabira ari benshi dore ko n’ubwo imvura igaragaza ibimenyetso ko igiye kugwa ari nyinshi bamaze kugera muri stade ari benshi kandi bakomeje kuza ari benshi cyane.
Gusa ibihembo bya PGGSS4 bitandukanye cyane n’amarushanwa atatu ya mbere yabanje kuko kuri iyi nshuro n’abandi bahanzi barindwi bari buhembwe hakurikijwe umwanya umuhanzi yegukanye.
17h17: Abashyushyabirori MC TINO na Anitha batangiye gushyushya abamaze kugera muri stade ngo baticwa n’imbeho kubera ibijojoba birimo kugwa.
Ku nshuro ya mbere irushanwa rya PGGSS ryegukanye n’umuhanzi wa Pop na R&B Tom Close, ku nshuro ya kabiri ryekanwa n’umuhanzi wa Pop, R&B na Afro-beat King James, ku nshuro ya gatatu ryegukanwa n’umuraperi Riderman, ku nshuro ya kane riregukanwa nande?
Riderman uherutse kuryegukana, aherutse gutangaza ko aha amahirwe umuraperi mugenzi we Jay Polly.
18h14: Umunyarwenya akaba n’umushyushyabirori Arthur asimbuye MC Tino na Anitha mu gushyushya abitabiriye iki gitaramo, nk’uko byakunze kugenda ubwo iri rushanwa ryageraga mu cy’ibitaramo bya Live.
18h35: Abakunzi ba muzika bakomeje kwishimira ibirori barimo barabyina imiziki igezweho na DJ Africano ukunda kwiyita the “Zulu boy”
18h50: Abahanzi bamaze kugera kuri stade Amahoro gusa ntibaratangira kuririmba
19h24: Itorero Mashilika ritangiye gushimisha abari kuri stade Amahoro
19h41: Umuhanzi Christopher niwe utangiriye abahanzi bahagana mu gususurutsa abakunzi ba muzika bari kuri stade amahoro mu ndirimbo ze zitandukanye nka ndabyemeye n’izindi.
19h56: Amag the Black mu ndirimbo ye u Rwanda rw’Amafaranga, Turi ku ishuri n’uruhinja n’izindi niwe ukurikiyeho.
20h10: TETA Diana niwe ukurikiyeho ashimisha abakunzi be
20h24: Jules Sentore nawe ati “ngizo ziraje”, mu njyana z’umuco gakondo w’Abanyarwanda
20h39: Eric Senderi International Hit kuri stage n’indirimbo Twaribohoye na Jaluzi (Jalousie)
20h51: Young Grace mu ndirimbo ye Ikimenyane ikunda kumworohera kuririmba Live ageze kuri stage
21h03: Itsinda rya Active kuri Stage binjiranye n’indirimbo Aisha
21h18: Dream Boys yakiriwe n’urusaku rw’abakunzi babo bageze kuri stage, ari nabo batangiriye babatu ba mbere bahatanira iki gikombe.
21h45: Bruce Melody ageze kuri stage n’indirimbo ye ikundwa na benshi “Uzandabure”
22h02: Jay Polly yinjiye kuri stage yakirwa n’imbaga yuzuye stade, byongerera kumwongerera amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
-Jay Polly mu kizere cyinshi cyo gutsindira PGGSS4 azamutse kuri stage aririmba “Itsinzi”
20h18: Jay Polly ati “Iki gikombe ni icyande” imbaga y’abafana be bati “Ni icyawe”
22h28: Riderman wegukanye PGGSS3 araririmbira abakunzi ba muzika nyarwanda mu ndirimbo ze nka Pipiriri pipi, Primus, Horo, n’izindi.
22H54: Mu gihe inzobere za z’ikigo “Price Water Coopers” zirimo gukusanya amajwi yatanzwe n’abakemurampaka n’ayo mu matora kuri telefone, abahanzi bose batangiye kugaruka kuri stage ubwoba ari bwose ku bahanzi n’abafana bategereje kumenya imyanya begukana.
Uko ibihembo bitanzwe
22h56: Teta Diana yegukanye umwanya wa cumi (10) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (Frw 500 0000);
22h57: Young Grace yegukanye umwanya wa cyenda (9) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe (Frw 1 000 000)
22h57: Senderi yegukanye umwanya wa munani (8) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 (Frw 1 500 000)
22h58: Jules Sentore yegukanye umwanya wa karindwi (7) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri (Frw 2 000 000)
22h58: Amag the Black yegukanye umwanya wa gatandatu (6) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 (Frw 2 500 000)
22h58: Active yegukanye umwanya wa gatanu (5) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu (Frw 3 000 000)
22h59: Christopher yegukanye umwanya wa kane (4) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu n’ibihumbi 500 (Frw 3 500 000)
11h00: Bruce Melody yegukanye umwanya wa gatatu (3) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi (Frw 7 000 000)
11h07: Dream Boys yegukanye umwanya wa kabiri (2) n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500 (Frw 7 500 000)
11h07: Tuyishime Joshua ukoresha izina rya Jay Polly mu buhanzi yegukanye umwanya wa mbere n’ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 24, harimo 12 ahabwa cash, n’izindi esheshatu ahabwa ibihumbi 500 buri kwezi mu gihe cy’umwaka, ku mushyigikira muri album imwe n’igitaramo cyayo n’ibindi.
11h12: Jay Polly azamuye bagenzi be bo mu itsinda rya Tough Gangs abashimira ariko anasaba abakunzi b’iri tsinda ko ubutaha bazashyigikira umwe muri bo nawe akaryegukana.
Photos: Rutaganda Joel & P. Muzogeye
Vénuste KAMANZI&Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
international habuze gato yarurizuye
Byari byiza ariko mu muco gakondo w`Abanyarwanda nta musore/umugabo wambara amaherena. Sentore rero ntabwo akwiye kujya anigiriza amaherena ngo ajye imbere y`abantu ngo ahagarariye umuco gakondo!
Ibyo uvuga ni ukuri niba ashaka guhagararira umuco narebere kuri mukuru we Masamba,amaherena……..!!!!!!
Sentore abanyarwanda turamukunda kuko niwe mwana muto dusigaranye uhembura abanyarwanda, akadufasha kudacika ku burere n’umuco wacu, you have to make a difference wikwiyitiranya n’abo bandi tugukunda uri naturel. uri mwiza de nature ibindi byihorere. Kandi ijwi ryawe rirushaho kutunyura iyo uri mu murongo watangiranye. Ibizungu birekere abo bandi.!!!
umuco bwoko ki? bagiye bareka kubeshya izuba riva, rudahigwa azutse yakwemzako amaherena kubagabo ari umuco.???????????????????
Comments are closed.