Digiqole ad

Kureka ibiyobyabwenge nabyo ni UBUTWARI-Min Habineza Joseph

Ubwo yari muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ishami rya Gisenyi(ULK-Gisenyi)Min Habineza yabwiye urubyiruko ko kuba Intwari ari kimwe mu bigomba kubaranga kandi bakagira icyerekezo  n’umurongo ngenderwaho nk’urubyiruko rwifuza ejo hazaza heza.

Min Habineza Josepf, Major Gen Mubarak Muganga mu kiganiro n'urubyiruko
Min Habineza Josepf, Major Gen Mubarak Muganga mu kiganiro n’urubyiruko

Yabibukije ko kuba Intwari bidashingiye ku kuba  wararasanye mu ntambara ahubwo bisaba kugira ubutwari bwo kwubaka igihugu.

Yongeyeho ko  ubutwari butavukanwa ahubwo ari ibitekerezo by’umuntu wese uharanira ko u Rwanda rwagira icyo rugeraho mu iterambere atinubye bikagarararira bose kandi bakifuza kumwigana.

Yashimangiye ko uwo ariwe wese uzakora ibyo izashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda.

Min Habineza yibukije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ngo  kugira ubutwari umuntu atabuhuza no kwiyahuza ibiyobyabwenge.

Min Habineza Joseph yibanze cyane ku butwari n’iterambere ku rubyiruko abasaba  gukomeza kuba umusingi w’iterambere mu Banyarwanda  bityo ab’iki gihe ndetse nabo mu gihe kizaza bakazifuza kuba indashyikirwa kuko ababyeyi babo ntacyo batakoze ngo imiryango yabo ndetse n’igihugu bitere imbere.

Yashimye uruhare rw’ingabo z’uRwanda (RDF) mu ukugarura amahoro mu bihugu bitandukanye byo kw’Isi.

Min Habineza yamaganye kandi aha gasopo urubyiruko rwokamwe no gukoresha ibiyobyabwenge arusaba kwirinda ababayobwa, bashaka kubaroha ahubwo abashishikariza kwitabira Siporo no gukunda ingangagaciro z’umuco nyarwanda.

Urubyiruko rwaganiriye n’UM– USEKE ruvuga ko ibiganiro nk’ibi ari byiza kuri bo kandi basaba ababifite mu  mu nshingano kureba  uburyo byazajya biba kenshi kuko bakuramo impanuro zitandukanye zibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo n’umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba Major Gen Mubalak Muganga n’abandi.

Abanyeshuri ba ULK- Gisenyi bateze amatwi
Abanyeshuri ba ULK- Gisenyi bateze amatwi

MAISHA Patrick

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ariko abanyamakuru nabo bararengera: sintekereza ko Minister Joe yavuze ririya jambo rigize interuro y’iyi nyandiko kuko bibaye ariko byagenze nawe yaba yarengereye! Impamvu ni uko kunywa ibiyobyabwenge ari ikintu kibi kirenze no kuba ikigwari ku babikora. Ntabwo rero umuntu wese ushoboye kwigobotora ingeso mbi yakwitwa intwari! Bibaye ibyo abajura, abicanyi, indaya, etc bihannye bakabireka bazitwa intwari! Abantu bajye bareka gukinisha amagambo afite ibisobanuro bikomeye mu rurimi no mu muco by’Abanyarwanda.

    • Icyo kinyarwanda wenda Joe ntabwo akizi neza kandi si nawe wenyine muri gvment utakizi.Ariko ubundi ururimi ntirwagombye kuba kimwe mu bizamini ku bantu bahatanira kujya mu nzego zo hejuru ziyobora u Rwanda?Naho ubundi ibyuvuga n’ukuri kuzuye.

  • Erega ikinyarwnda ni ururimi rujya kugorana,kuko hari igihe uvuga ijambo mu biganiro bisanzwe,nyamara wasesengura ugasanga rifite ibisobanuro bitandukanye n’uko abandi babyumva,gusa byaterwa na intention ny’irukuvuga aba afite, naho ubundi mu kilatini baravuga ngo ” ERARE HUMANUM EST”(ariko simuvugira, ni igitekerezo cyanjye).

  • Nibyo rwose urubyiruko rugomba kuva mu biyobyabwenge kugira ngo rube intwari kuko ibiyobyabwenge ari inzitizi.
    Hari ibidasobanuka neza iyo bavuze ibiyobyabwenge bihutira kuvuga itabi cg urumogi, kanyanga ariko ugasanga inzoga za mitsingi na za primus ntibazikomozaho cg inzagwa. sinzi niba ari uko benshi bazinywa.

    Gukunda umuco nyarwanda ni byiza, ariko mu muco nyarwanda hari ibigomba kuvamo kugira ngo koko ugire icyo utumarira. muri ibyo bigomba kuvamo -ubusinzi bugomba kuvamo kuko ni kimwe mu bitwugarije cyane kandi kubera kwimakaza inzoga , bajya kuyishyigikira bakavuga ngo ni akantu, ngo ni agacupa kandi ari amacupa menshi banywa , mbese ugasanga bari kuyibyinirira bayita akantu ariko mu byukuri bazi neza ishyano ijya izana
    -ikindi ni kuraguza no guterekera

    ICyo rero turimo dushakisha , kiri ahantu hamwe rukumbi. Turifuza abanyarwanda b’inyangamugayo , bihesha agaciro, bareba kure kandi biteguye kwitangira abandi. Ibi rero nkurikije inararibonye mfite ku giti cyanjye , ibi byose twifuza nk’abanyarwanda biri mu kugira abanyarwanda b’abakristo by’ukuri atari ababyitwa kuko bo dufite benshi kandi burya na genocide yakozwe n’abafite iri zina ry’ubukristo.
    Ndavuga abakristo bazi Yesu koko , kuko aba baba barahawe umwuka w’ubumana utunganya ibintu uko bigomba kumera, umuntu yavuga ko ari abantu bemereye Imana kubakoresha. Aba rero nibo dukeneye kuko Yesu rwose ni igitangaza k’umuntu wese wamwemereye. bitari ibyo ni ikibazo dufite ejo hazaza kuko igisubizo ni Yesu kristo mu mitima y’abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish