Digiqole ad

Koreya y’epfo yasabye ibiganiro bya gisirikare n’iya ruguru

 Koreya y’epfo yasabye ibiganiro bya gisirikare n’iya ruguru

Ubutegetsi bwa Seoul bwasabye ubwa Pyongyang ko bagirana ibiganiro bya gisirikare ngo barebe ko bahosha umwuka mubi umaze gihe uvugwa muri biriya bihugu byombi. Uyu mwuka mubi warushijeho kwiyongera nyuma y’uko Pyongyang irashe ibisasu bigera kure bigateza ubwoba amahanga yewe na USA.

Ibi biganiro bibaye bwaba ari ubwa mbere guhera muri 2015. Umwe mu bayobozi bakuru ba Koreya y’epfo yabwiye BBC ko ibi biganiro byitezweho guhagarika mu gihe kirambye umwuka mubi hagati ya Seoul na Pyongyang.

Kuba ibi bihugu byombi bifite umupaka ubigabanya kandi uhora ucunzwe n’ingabo zikomeye ndetse na ba maneko bituma abakurikirana imibanire y’ibi bihugu bavuga ko intambara yabyo urebye igikomeje.

Perezida mushya wa Koreya y’epfo Moon Jae-In avuga ko ubutegetsi bwe buzaharanira ko umubano hagati ye na Kim Jong Un uba mwiza.

Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru i Berlin mu Budage yavuze ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi bigomba gukorwa kugira ngo hasinywe amasezerano y’amahoro arambye.

Asanga kugira ngo Koreya ya ruguru ibashe guhagarika gahunda zayo zo gukora ibisasu bya kirimbuzi bisaba ibiganiro aho kuyishyiraho igitutu cya gisirikare.

Uwungirije Minisitiri w’ingabo muri Koreya y’epfo witwa  Suh Choo-suk  yabwiye abanyamakuru ko ibiganiro bizabera mu nzu isanzwe iberamo ibiganiro nka biriya iri ahitwa Panmunjom.

Yavuze ko ibi biganiro bifuza ko byazatangira taliki ya 21 Nyakanga 2017 kandi ngo afite ikizere ko abo mu Majyaruguru bazemera icyifuzo cyabo.

Intambara hagati ya Koreya zombi yarangiye muri 1953. Kuva icyo gihe hari impunzi za buri gihugu ziri mu kindi bityo ngo ibiganiro bikaba bizarebera hamwe niba nta kuntu buri gihugu cyasubiza ikindi impunzi zacyo.

Nubwo abo muri Seoul basanga ibi byaba umuti, abo muri Pyongyang bo ngo hari impungenge ko batazabyemera kuko bagifite umujinya w’uko hari abahoze mu butegetsi bwabo bacumbikiwe muri Seoul.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish