Digiqole ad

‘Kiyovu Young Generation’ bakoze umuganda ku rwibutso rwa Gisozi

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima, akagari ka Rugenge, ruri mu ihururo rwise ‘Kiyovu Young Generation’ (KYG) babyukiye mu gikorwa cy’umuganda  ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, kuwa gatandatu tariki ya 29 Werurwe.

KYG nyuma y'umuganda
KYG nyuma y’umuganda

Uru rubyiruko ruvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabakozeho ku buryo bamwe muri bo ari imfubyi, iyo ikaba ariyo mpamvu bifuje gusura urwibutso kugira ngo bamenye neza amateka mabi yateye Jenoside ndetse ariko banarukoreho umuganda.

Namukundante Fabienne umwe muri uru rubyiruko yavuze ko kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda bitewe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe ari ikintu cy’ingirakamaro kuri bo nk’urubyiruko.

Yagize ati “Turi hano kugira ngo tumenye amateka mabi yaranze igihugu cyacu, nyuma yo kuyamenya tuzajya kubwira urubyiruko bagenzi bacu, kugira ngo bagire umutima wa kimuntu kuko  twese  turi Abanyarwanda, tugomba gusenyera  umugozi umwe.”

Namukundante Fabienne yakomeje avuga ko muri bo harimo n’imfubyi zirera ubwazo ariko ngo mu gihe cyo kwibuka barasurana, bamwe bagakomeza abandi nk’uko no mu buzima busanzwe babikora.

‘Kiyovu Young Generation’ ni umuryango w’urubyiruko rwo mu Kiyovu rugamije kwiteza imbere kuko ngo barebye babona ko mu gace batuyemo bamwe  muri bo nta kazi bagira maze bahitamo kwishakamo ibisubizo aho batekereje gukora imishinga itandukanye mu rwego rwo guha n’abandi akazi.

Inzitizi bavuga ko bahura nazo harimo kuba bamwe muri bo ari abanyeshuri kandi nta bushobozi bafite, bakaba bashaka gukusanya  amafaranga  kugira ngo begere ibigo by’imari bibafashe kubona inguzanyo.

‘Kiyovu Young Generation’ bakangurira urundi rubyiruko gukora rugakura amaboko mu mufuka, kuko ibyiza biri imbere.

KYG batangiye gukora mu mwaka wa 2011 aho babanje kwiyegeranya kugira ngo bishakemo ubushobozi, bakaba bavuga ko itsinda ryabo rifite abanyamuryango 39 bafite  inzozi yo kwishakamo ibisubizo na bo bagatera imbere.

Mu gikorwa cy'umuganda ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi
Mu gikorwa cy’umuganda ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi
Uyu arakubura mu busitani bw'Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Uyu arakubura mu busitani bw’Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi
Urubyiruko rwasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda
Urubyiruko rwasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda
Serge Rwigamba ni we wasobanuriye urubyiruko amateka yaranze igihugu
Serge Rwigamba ni we wasobanuriye urubyiruko amateka yaranze igihugu

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • natwe reka dushinge gatsata Y.G. , muhororo n’ahandi henshi ntawamenya

  • Iryo ni itiku utangiye

Comments are closed.

en_USEnglish