Digiqole ad

Kigali: Mubano Clement yashimuswe n’abantu basaba miliyoni ngo bamurekure

Mubano Clement, umusore w’imyaka 31 utuye mu murenge wa kacyiru mu kagari ka Kibaza mu mudugudu wa Mutako ahakunzwe kwitwa ku kazu k’amazi ku Kacyiru kuva ku cyumweru yaburiwe irengero. Abamufashe bavuganye n’inshuti ze bavuga ko bashaka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ngo bamurekure.

Mubano Clement umaze iminsi itanu yarabuze
Mubano Clement umaze iminsi itanu yarabuze

Ku cyumweru nimugoroba nibwo uyu musore baheruka kumenya ibye agiye kureba umupira wa Chelsea na Liverpool. Abo mu muryango we bafite impungenge ko yagirirwa nabi, bafatanyije na Police bari gushakisha irengero rye n’abo baba baramushimuse.

Muhire Bertin mukuru wa Mubano Clement avuga ko tariki 27 Mata aribwo baheruka murumuna we. Kimwe na zimwe mu nshuti ze zimuheruka uwo munsi mu misa ya mugitondo dore ko yari umuririmbyi muri Chorale La Fraternité.

Muhire ati “ Avuye mu misa yaratashye araruhuka, mu ma saa cyenda yagiye kureba match ya Liverpool na Chelsea nk’uko bisanzwe arabitubwira ko agiye kureba umupira.”

Bertin Muhire avuga ko bigeze nijoro bamutegereje bagaheba, mu rugo bahamagaye mukuru we bamubaza aho murumuna we ari kuko nta gahunda yari afite yo kutarara mu rugo, ababwira ko batari kumwe.

Ati “Naratashye turahamagara telephone nticemo, turategreza kugeza mu gitondo turaheba, byaduteye ikibazo dushaka guhita tubwira Police, ariko tubanza kubaza abo mu muryango ko ntaho yaba yageze hose baraduhakanira. Tubaza bagenzi be batubwira ko bamuheruka kuwa gatanu.”

Muhire avuga ko bamaze kumubura kuwa mbere tariki 28 Mata bahise babimenyesha polisi basobanura uko bamubuze, batanga imyirondoro ye nabo ngo batangire kubafasha kumushakisha.

 

Ibitamenyerewe mu Rwanda

Kuri uwo wa mbere umwe mu nshuti ze, utifuje ko dutangaza amazina ye kubera iperereza riri gukorwa na polisi, yahamagaye Muhire amubwira ko murumuna we yashimuswe ko yahamagawe na numero atazi bakamuha Clement bakavugana gato, akamubwira ko bari gusaba miliyoni imwe y’amanyarwanda ngo bamurekure.

Clement Mubano washimuswe, avugana n’iyi nshuti ye mu mwanya muto ngo nta bisobanuro birambuye abamushimuse batumye amuha, gusa ngo yamubwiye ko yashimuswe, amubwira kandi ko ngo yahamagawe n’umudamu ngo aze mu mujyi hafi ya St Famille (mu mujyi wa Kigali) ngo bapange ibyo gukorana Pharmacie (nibyo Clement yize i muri Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande) ariko akaba yakoreraga Pharmacie y’abantu ku giti cyabo ku Kicukiro.

Iyi nshuti ya Clement yahamagawe, yavuganye n’Umuseke ivuga ko yitabye iyo numero akumva ni Clement, nawe akaba yari amaze kumenya ko yabuze.

Ati “Clement nagerageje kumubaza uko yashimuswe ambwira ko ari umudamu wamuhamagaye ngo aze bapange uko bashing Pharmacie yabo, maze ahageze abasangana n’umugabo ngo wahise amubaza icyo amushakira k’umugore, yambwiye ko bahise bamujyana ku ngufu, ntiyamenya aho bamwerekeje, ubu ngo ari mu cyumba cyijimye cyane atazi aho ari ho.”

Iyi nshuti ya Clement ivuga ko Clement Mubano yamusabye ko yamuha amafaranga ibihumbi Magana atatu ku ye, akandika ‘cheque’ ariko ntashyireho amazina maze nyuma akamubwira aho ayimujyanira.

Iyi nshuti ye imubajije impamvu ashaka amafaranga, Clement ngo yamubwiye ko abamushimuse bashaka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ngo bamurekure, Clement ngo yabemereye ko yabona ibihumbi 500 ndetse ko aba abahaye telephone ye y’agaciro ka 200 000Frw, akabashakira andi 300 000Frw ako kanya ari nako yahamagaye iyo nshuti ye.

Ati “Njye nakomeje gushaka kumenya uko bamushimuse ariko ambwira ko bamumereye nabi ko nimara kuzuza cheque aza kumbwira aho ngomba kuyishyira. Nibwo twahise tujya kubimenyesha inzego z’umutekano tukimara kuvugana, tubabwira ibyo twavuganye, kuko nanjye numvaga ari ibintu bitumvikana. Iyo nimero bagerageje kuyihamagara bumvise ari abashinzwe umutekano bahita bayivanaho. Nubu bakomeje kubashakisha.

Mubano Clement mukuru we yabwiye Umuseke ko nta muntu bajya bagirana ikibazo, nta bikundi by’abantu abamo uretse Chorale La Fraternité aririmbamo, kandi atari umusinzi cyangwa umuntu ushobora kugirana ibibazo n’abantu.

Bamwe mu bazi Mubano Clement n’abiganye nawe mu iseminari babwiye Umuseke ko nta kibazo bamuziho ajya agirana n’abantu mu buzima bwe. Ndetse batungurwa no kumva ko yashimuswe muri ubwo buryo.

Clement Mubano warangije amashuri ye muri Pharmacie akorera ku Kicukiro muri Pharmacie y’abantu bigenga.

Ibura rye rikaba rikomeje guhangayikisha umuryango we, abo baririmbanaga bamaze kubimenya, ndetse n’inshuti ze.

Ubu buryo bwo gushimuta umuntu ugasaba amafaranga ntabwo busanzwe mu Rwanda, police ikaba ikomeje gushakisha uyu Mubano Clement aho yaba ari.

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibi bintu simbyemeye nikinamico mukanya barakubwira ko policeyafashe abo bantu batwumvishe ko police ireba no mumitima yacu.gute wasaba cheque ukibagirwa ko uyiguhaye yafashe nimero zayo?niba aribyo kandi abo bantu nabaswa suko bakina bene uwo mukino

    • urashinyagura wa muntu we! Imana izabikubaze! ndi sister we

  • Maze gusoma iyi nkuru yanyu nsanga uyu muhungu ari umunyamitwe ntamuntu wamushimuse

    • Biragaragara ko utamuzi. Ceceka, reka gushinyagurira abantu bibabariye. Mubano ntiyateka umutwe wa 300 mille, bimenye.

    • urashinyagura wa muntu we! IMANA izabikubaze! ndi sister we

      • sha Aliane nukuri twatangiye ukweziç kwa rozari ni muze dufate novaine tumusabire nzi neza ko mon cousin aazaboneka kandi Imana ikomeze imurinde

  • Mana ikunda abantu bayo  Wafashije Clement mu byago yagize ugiriye ijwi rye ryiza ryakuririmbiye maze Dimanche akazaririmba Misa yo kugushima koko? St Antonne de Padue Prie pour Lui.

  • Ntimubigire urwenya jye nzi uwishyuye ibihumbi 800.000 yahamagawe n’umugore ngo hari icyo amufasha, Nyuma haza umugabo wiyita umugabo we avuga ko natamuha ibihumbi magana atanu amurasa ko ngo yamutereye urugo. Yumvise ahamagaye abaza kumugombora ahita asaba ibihumbi magana inani. Kwanga kwishyira ku Karubanda barayishyuye barataha. Ahubwo mwirinde kujya aho mubonye mutabwiye bagenzi banyu aho mugiye naho ubundi muzashirira ku icumu.

  • Frère Uwiteka akube hafi turi kumwe mu masengesho!

  • aka ni akumiro!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!111111……………iri ni irari ry’amafaranga gusa?????????????????

  • Yewe uyu mwana w’umuhungu Nyagasani amutabare rwose pe ! reba disi ukuntu akiri na muto mu maso !! Antoni wa padoua ,Jean paul 2 et sainte Rita mudufashe rwose uyu mwana aboneke police yacu turabizeye mutabara bwangu 

  • Mana nsenga wadusubije BRO wacu!!!!!!!!!! abamukunda, mudufashe gusenga!!!!!!

  • umva ababo baribeshya kuko imbwa yashyutswe irapfa twarwanye nabyishi kdi binakomeye kurusha gushimuta abantu barangiza ngobabahe amafaranga  gusa kwibeshya kubantu ntibijya birangira 

    • Imana ikurinde Confr!Gusa Nyagasani arahari kandi yumva amasengesho yacu abo bagizi ba nabi ntibagire icyo bagutwara.Sainte Rita akube hafi kandi natwe akutugarurire.

  • Umutekano wabanyarwanda se abawucunga ko mbona batangiye kunanirwa?

    • Urahera kuki wemeza ko bananiwe?
      Ntabwo bananiwe ntibazanananirwa kuko bari professional bishoboka
      Ejo uzumva bafashe abari muri ibi bikorwa bibi cg batahuye ikibyihishe inyuma.
      Police y’u Rwanda ikomeye kurusha izo mu bihugu bimwe byanateye imbere kuturusha.
      Njye ndi umugabo wo kubihamya nzi ibyo bankoreye bamvana mu menyo ya rubamba aho ntabikekaga

      • Reba kuva muri Mata amakuru yandikwa,uravanamo igisubizo

    • Kameya urabona udakabije! Abashinzwe umutekano ntabwo ari Imana niyo mpamvu badusaba kugira uruhare mu mutekano wacu. Uriya musore yahuye n’abatekamutwe. Ahubwo kuva cheque yasinywa narinziko bamurekuye.

  • Nge ndumva mtn yakoresha bwa buryo bwo kumenya umunara umuntu ari gukoresha bagatahura aho uyu Clema yavugiraga nahubndi niba yarashimuswe ni akumiro Imana nitabare u Rwanda rwacu pe

    • Kandi ibyo bikorwa hose ndeste bakumva ibiganiro bagiranye.

  • Kugeza ubu siwe gusa nuwo mugenzi bitiranwa nawe ali mu mazi abira .Kandi ubashimuta ndamuzi numu Afande ACP yansabye kutavuga amazina ye.aliko niyemeje kuyatangaza.Ni ACP Muzungu Bernardin ukorera kuki station ya Kicukiro

  • Cher confrere Clement, nous prions pour toi jour et nuit pour que tu puisse revenir parmi nous sain et sauf!!!! Nyagasani akomeze akwirindire.

Comments are closed.

en_USEnglish