Digiqole ad

Kigali: Batatu batsindiye tickets zo kujya kureba Final ya Champions League

 Kigali: Batatu batsindiye tickets zo kujya kureba Final ya Champions League

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu ubwo ikipe ya Real Madrid yatsindwaga ibitego {2-1 } na Atletico Madrid ariko bikayihesha itike yo kuzakina umwanya wa nyuma na Juventus, Emmanuel Rukundo, Jean D’Amour Umuhoza na Ian Munana batsindiye amatike ya BRALIRWA Yo kuzabajyana kureba uwo mukino.

Umuhoza Jean d'Amour umwe mu batsindiye ticket yo kujya Cardiff ayishyikirizwa
Umuhoza Jean d’Amour umwe mu batsindiye ticket yo kujya Cardiff ayishyikirizwa

Ku itariki ya 4 Gicurasi 2017 nibwo tombola y’ikinyobwa cya Heineken yatangijwe hirya no hino mu tubari dutandukanye mu mujyi wa Kigali.

Muri iyo tombola ukaba waguraga amacupa abiri ya Heineken ukabona kwinjira mu irushanwa.

Rimwe na rimwe ukaba wanasangagamo ibikoresho birimo Ibikapu, Ingofero, Imipira yo kwambara n’ibindi.

Emmanuel Rukundo, Jean D’Amour Umuhoza na Ian Munana nibo babashije kugera ku mwanya wa nyuma w’iyo tombola. Bakaba bazajya i Cardiff ku itariki 3 Kamena kureba uriya mukino.

Julius Kayoboke umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibinyobwa bya BRALIRWA yavuze ko Heineken ari umuryango wo gufungura inzira mu bice bitandukanye by’isi.

Imwe mu mpamvu y’ibyo, akaba ari uko u Rwanda ruri mu bihugu 200 ku isi bikurikirana neza iyo mikino binyujijwe muri icyo kinyobwa.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Kuki bataha ayo mahirwe abanyamakuru bogeza championat yacu na champions leugue kuva itangiye kugeza irangiye barangiza bakayaha abatazwi muri foot nyarwanda wasanga batanakunda no kureba ruhago??????

    • hanyuma se ko biharanirwa urumva bihuriye hehe. bakiniye kujyayo niba abanyamakuru batarakinnye ruriya rusimbi urashaka bajyeyo bate? ariko mwagiye m,ubanza kuzunguza indimi zanyu mukanwa mbere yuko mwohereza ibibari mumutwe

  • JUST OUT: HOTELS ONLY and affordable TICKET/HOTEL PACKAGES BY THE STADIUM for ONE OR 2 NIGHTS NOW… BOOK UEFA CHAMPIONS LEAGUE FINAL HOTELS, http://www.ChampionsFinalsHotels.com , you can also reserve 5-star Presidential suites, luxury suites, Hotels also for FIFA World Cup RUSSIA 2018 Finals at http://www.WorldCupStadiumHotels.com
    Also… Champions League Final in Cardiff, Wales & Kiev, Ukraine…
    SUPER BOWL HOTELS NOW, NCAA FINAL FOUR, PYEONGCHANG 2018 OLYMPICS available NOW…. LUXURY 5 star hotels and budget hotels for the hard core fans.. http://www.14sb.com and http://www.2020Hotels.com . Also, UEFA CHAMPIONS LEAGUE FINAL HOTELS, EURO CUP 2020 at http://www.ChampionsFinalsHotels.com . RESERVE EARLY!!! There’s also Villas, Condos and LUXURY SUITES on http://www.14sb.com

Comments are closed.

en_USEnglish