Digiqole ad

Kenya: Barashaka kurwanya inzara babika ibiribwa mu bikombe

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kurwanya inzara   buratangaza ko  bugiye  gutangiza gahunda izafasha igihugu kuzamura uburyo babikagamo ibiribwa bashishikariza aborozi kugurisha amatungo  ya bo cyane cyane inka kugira ngo zibagwe inyama zitunganywe neza bakazifunga mu bikombe .

Ibikombe bibikwamo ibiribwa
Ibikombe bibikwamo ibiribwa 

Agnes Ndetei, umuyobozi mukuru w’iki kigo avuga ko  igihugu cya Kenya kitazanye iyi gahunda kugira ngo kibike ibiribwa bizifashishwa mu gihe cy’amapfa cyangwa mu bihe bibi bishobora gukurura inzara ahubwo ko banabikoze kugira ngo barinde   aborozi kugwa  mu gihombo gikabije mu gihe cy’amapfa nk’uko bajyaga babitangaza.

Ikinyamakuru ‘The citizen’ dukeshya iyi nkuru gitangaza ko mu gihugu cya Kenya inyama nyinshi zifunze  mu bikombe  ngo akenshi ni iziba zaturutse  mu gihugu cya Botswana cyangwa mu bindi bihugu by’Abarabu .

Ndetei yakomeje avuga ko kubera ikibazo cy’inzara cyagiye cyibasira uduce tumwe na tumwe two muri iki gihugu ngo leta yafashe umwanzuro wo kugaragariza aborozi igisubizo cyirambye kuri iki kibazo.

Hejuru ya 80% by’inyama z’inka zicuruzwa  muri  Kenya , ni iz’inka zororwa n’aborozi b’imbere mu gihugu cyangwa abo mu bihugu bituranye na Kenya bazizana mu buryo bwemewe n’amategeko cyangwa bakazinjiza rwihishwa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyo hari  ahagaragaye ikibazo cy’amapfa  muri iki gihugu  bohereza amakamyo n’amakamyo y’amazi kugira ngo aramire abaturage. Asaba abatuye kure y’imigezi kujya nahinga bifashishije uburyo bwo kuhira imyaka kugira ngo birinde inzara.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Iryo terambere mwene rugigana agiye kuroga abanyakenya mu kubaha inyama zo mu ma concerve kuko ibyo bintu bashiramwo bituma zibikika igihe kinini nibyo bihindukamwo uburozi na cancer (kanseri) Ntakintu kiryoha nko kurya ibiryo by’umwimerere (naturel) niyo mpamvu no mubihugu byaba benemadamu birya umugabo bigasiba undi si buriwese uhaha ibitari mu makopo. Ndi sababira leta yacu ngo nizemere ko batuzanira ubwo burozi (ibiryo byo mubikombe) Rbs mube maso nyamuneka dore nimwe mushinzwe kurwana ku buziranenge bwijyinzwa kw’isoki

  • Nonese ko udatanze umuti w’ubundi buryo bwakoreshwa kugirango igihe kibi nikigera bazabone uko bagoboka abaturage babo????? ariko ugirango imbwa ihekenya amagufa yabonye inyama???

Comments are closed.

en_USEnglish