Digiqole ad

Kayonza: Umugore akurikiranyweho kwica umugabo we

Umugore witwa Francine Mukamfpizi ubu afungiye kuri station ya Polisi mu karere ka Kayonza kubera gukekwaho urupfu rw’umugabo we rwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nyakanga mu murenge wa Rukara Akagali ka Kawangire aho batuye.

Mu karere ka Kayonza aho ubu bwicanyi bwabereye
Mu karere ka Kayonza aho ubu bwicanyi bwabereye

Gervais Ntirenganya, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara yabwiye umunyamakuru wa Umuseke mu Burasirazuba ko Mukamfizi ubu ariwe ukekwaho kwica umugabo we Janvier Ntagozera w’imyaka 37amunigishije umugozi. N’ubwo ngo  iperereza rigikomeje.

Uyu mugore w’imyaka 38 ngo niwe  mu ijoro watabaje abantu ko umugabo we apfuye azize inzoga nyinshi yanyweye.

Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze batabaye ngo basanze umurambo w’uyu mugabo mu nzu ariko bigaragara ko wanigishijwe umugozi nk’uko uyu muyobozi abyemeza.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, bavuga ko mu rugo rwabo hahoraga intonganya kuko umugabo yashinjaga umugore we ubusambanyi n’ubusinzi.

Gervais Ntirenganya avuga ko byabatunguye kuko ubwicanyi nk’ubu budasanzwe mu murenge wabo, ariko ko abaturage bakwiye gutanga amakuru ku ngo zirimo amakimbirane zishobora kubamo ubugizi bwa nabi nk’ubu.

Uyu mugabo wapfuye yari afitanye abana bane n’umugore we ubu ufunze.

Ikarita ya Kayonza: Mu kagari ka Kawangire i Kayonza aho ubu bwicanyi bwabereye
Ikarita ya Kayonza: Mu kagari ka Kawangire i Kayonza aho ubu bwicanyi bwabereye

Elia Shine BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Ngoma

0 Comment

  • ariko rwose izi ntonganya mumiryango rwose ziri kubyara impfu mu muryangonyarwanda dukwiriye guhaguruka tugafatanya tukabirwanya twivuye inyuma kandi ibi noneho ntibitegereza police cg aabandi bashinzwe umutekano , ni buri muntu kugiti cye kwirebamo ubwumvikane ndetse n’ubworoherane , kandi buri wese akaba ijisho rya bri mugenzi si ukumugenzura ariko iyo mugenzi wawe ntamutekano nawe byanze bikunze biba bizakugiraho ingaruka cyera kabaye, dufatanye nkabavandimwe

  • mana yanjye ariko igihe kirageze ngo abantu nk’aba bajye bahanywa bihanukiriye

Comments are closed.

en_USEnglish