Kayonza: Imbogo yatikuye umugabo ihembe ubu ni indembe
Kayonza – Kuri iki cyumweru ahagana saa tanu z’amanywa mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwiri ahahana imbibe na Pariki y’Akagera imbogo yasanze umugabo aho aragiye iramusagarira imutikura ihembe mu rubavu amara arasohoka. Ku bw’amahirwe abaturage bayimukije ubu arembeye mu bitaro bya Kigali CHUK.
Bright Nsoro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri yabwiye Umuseke ko iyi mbogo yakoze ibi ari imwe mu nyamaswa nke abazitiye Pariki y’Akagera batabashije gusubizamo.
Umugabo imbogo yatikuye amahembe yabanje kujyanwa mu bitaro bya Gahini ariko babonye arembye cyane yoherezwa i Kigali mu bitaro bya CHUK.
Nsoro avuga ko abaturage bo muri aka gace kegereye Pariki bagomba gukomeza kuba maso kuko bamenye ko hari inyamswa nke zirimo imbogo, ingwe n’impyisi kuzitira pariki byarangiye zitarimo.
Kuzitira Pariki y’Akagera byacogoje cyane ubwicanyi no gusagarirana hagati y’inyamaswa zo muri Pariki n’abayituriye.
Ubuyobozi bw’aha buvuga ko abaturage basabwa kumenyesha ubuyobozi mu gihe babonye izi nyamaswa n’aho ziri ababishinzwe bakagerageza kuzisubiza muri Pariki.
Rwarikamavubi yagiriye nabi uyu mugabo yo ikaba yikomereje iragenda.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Iki kivunamuheto iyo bakirasa
Ndabona ifite nakaboga kagaragara.Bayitege imitego maze bayisamure.
Hagize n’uyikoraho yabona ishyano,ayiweeeeeeeee!
Hari igihe kigera inyamaswa ikarusha agaciro umuntu da!
Comments are closed.