Digiqole ad

Karongi: Ushinzwe amashyamba mu karere yafashwe arafungwa

 Karongi: Ushinzwe amashyamba mu karere yafashwe arafungwa

Yagurishije amashyamba asanzwe ari ay’Akarere

Police y’u Rwanda yataye muri yombi Eric Habyarimana umukozi wari ushinzwe iby’amashyamba mu karere ka Karongi. Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu yafashwe kuri uyu wa 05 Mutarama 2016 akekwaho kurya ibya Leta atemerewe.

Yagurishije amashyamba asanzwe ari ay'Akarere
Yagurishije amashyamba asanzwe ari ay’Akarere

Uyu mugabo akurikiranyweho kugurisha amashyamba ya Leta nta burenganzira abiherewe, harimo ishyamba rya Leta riherereye mu murenge wa Gashari n’iriri mu murenge wa Gitesi rya hegitari eshatu.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko mu cyumweru gishize ushinzwe amashyamba mu murenge wa Gashari nawe yatawe muri yombi kubera iki kibazo.

Amakuru agera k’Umuseke avuga ko aba bagabo ngo bagurishije amashyamba Akarere katabahaye uburenganzira kandi ngo bakayagurisha ku giciro gito.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko ibyo gufungwa kw’uyu mukozi w’Akarere yabimenye uyu munsi ariko nta makuru ahagije abifiteho.

Umuseke wagerageje kuvugana na Police mu Burengerazuba kuri iyi nkuru ariko ntibirashoboka.

Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe kubungabunga amashyamba kuri uyu wa gatatu uri mu nama ku kubungabunga ibiyaga i Karongi abwiwe iyi nkuru yavuze ko niba ari uko bimeze ahubwo uyu batinze kumuta muri yombi.

Dr Mukankomeje yasabye abayobozi b’uturere n’umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba kwita cyane ku mashyamba muri aka gace k’Uburengerazuba kuko gakungahaye ku mashyamba kandi y’ingirakamaro ku bidukikije.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Aya mashyamba batangiye kurwaniramo twayateye muri 1983 wari umwaka w’igiti mu Rwanda hose.

    • Mukosore Dr Mukankomeje ntabwo ari umuyobozi w,ikigo k,igihugu cy,amashyamba ahubwo ni umuyobozi wa REMA, department y,amashyamba iba muri RNRA iyoborwa na Adrie Mukashema, naho RNRA iyoborwa na Dr Nkurunziza Emmanuel.

      • You are right.Abanyamakuru bacu bajye bagerageza kuduha amakuru Ari credible kandi adatera intugunda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish