Digiqole ad

Karongi: Umuyobozi wa Koperative yatawe muri yombi imbere y’abanyamuryango

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015, nyuma y’inama rusange y’abanyamuryango bagize Koperative KOPAKAKI-DUTEGURE itunganya umusaruro wa Kawa mu murenge wa Rubengera, Edgard Gakindi wari umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi yayo yahise atabwa muri yombi na Polisi y’ u Rwanda ashinjwa icyaha cyo kunyereza amafaranga asaga miliyoni 34.

Gakindi (wambaye ingofero) avugana n'umupolisi mbere gato yo gutabwa muri yombi
Gakindi (wambaye ingofero) avugana n’umupolisi mbere gato yo gutabwa muri yombi

Ubugenzuzi bwa bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), muri bwagaragaje kubura kwa miliyoni zigera kuri 34. Abanyamuryango ba KOPAKAKI bavuga ko uyu muyobozi ariwe babanje kubibaza ariko ngo hari hashize igihe kirekire atumizwa mu nama rusange ya Koperative ntaboneke.

Kuri uyu wa gatanu ubwo yari ahari, hongeye gusomwa iyi raporo y’ubugenzuzi y’abakozi ba RCA, Dieudonne Fikiri umukozi w’iki kigo cy’igihugu yongera kwemeza ibura ry’aya mafaranga.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi Koperative babwiye Umuseke ko bashimishijwe no kubona ukwiye kubazwa amafaranga yabo agiye gukurikiranwa, ndetse mu gihe yatabwaga muri yombi benshi bagaragaye bakomera banakoma amashyi y’ibyishimo ko agiye kubazwa ibyabo.

Uyu muyobozi abanyamuryango bamushinja ko yayoboraga inama y’ubutegetsi y’iyi Koperative ariko yibera i Kigali. Akaba yaje muri iyi nama ari ho aturutse.

Jean Damascene Ndacyayisenga umuyobozi uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’Amakoperative mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gusaba abayobora amakoperative gukora baharanira inyungu rusange bakirinda kwikubira.

Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera nawe wari aha yasabye abanyamuryango ba KOPAKAKI-DUTEGURE kudacika intege bakongera gukora cyane, abizeza ko Leta itazareberera abanyereza umutungo w’abishyize hamwe ngo biteze imbere.

Abanyamuryango iruhande rw'imodoka uyu muyobozi yari yicayemo
Abanyamuryango iruhande rw’imodoka uyu muyobozi yari yicayemo

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Comments

  • Abahinzi ba kawa baragowe, ukuntu bashaka utwatsi tw’isaso, bagashyiramo ibishingwe rimwe na rimwe abatabifite bakanitumamo ariko ngo barebe uko bakongera umusaruro ariko ugasanga hejuru y’izo mvune zose abatekamitwe ngo ni abayobozi b’amakoperative batazi no guharura ibyatsi barabariraho gusa!!!!! Ndasaba ubushinjacyaha ko bwafatira imitungo ye ikazatezwa cyamunara nyuma y’urubanza amafaranga ya koperative akagaruzwa.

  • Ni byiza ubwo abakozi ba RCA bashyize raporo yabo hanze. Tumenyereye ko igenzura rya RCA rihera rityo cyane cyane iyo mu inyerezwa havugwamo umuntu cg abantu bakomeye. Bitera no kwibaza niba nabo batarya ruswa.
    Muzehe Mugabo Damien akurikiranire hafi ibyabo kuko we turamuzi ni Inyangamugayo cyane ariko nawe arakabya korohera amafuti y’abakozi

Comments are closed.

en_USEnglish