Digiqole ad

Kamonyi: Impanuka yahitanye babiri, batanu barakomereka bikabije

 Kamonyi: Impanuka yahitanye babiri, batanu barakomereka bikabije

Impanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace ifite Plaque RAC 903K yakoze impanuka muri uyu mugoroba abantu babiri bahita bitaba Imana, abandi batanu barakomereka bikabije.

Iyi mpanuka y’imodoka yari ivuye  i Muhanga yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Kamonyi ku murongo wa Telefone bwatangarije Umuseke ko batari bamenya impamvu yateye iyi mpanuka ko basanze imodoka yibirinduye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu modoka yari itwawe na Mubarack Niyonkuru irimo abagenzi 15.

Abitabye Imana ni abagore babiri, abakomeretse bose bageze kuri 15. Biravugwa ko yacitse feri.

Batanu bakomeretse bikomeye ni Claudette Uwizeyimana, Alphonse Mazimpaka, Umushoferi wayo Niyonkuru, Audace Iradukunda Claudette Mukandamages

Abajyanwe ku Bitaro bya Remera-Rukoma ni batandatu; Dativa Musabyimana   Pascal Ndekezi, Frebia Mucyo, Pascal Nyandwi, Emmanuel Tuyishimire na Alice Mushimire.

Abakomeretse bidakomeye bajyanywe kuri Centre de Sante ya Kamonyi ni batatu aribo; Jean Baptiste Bizimana, Pascal Niyomugabo na Anaclet  Twagirukiza 18yrs.

Mukangaruye Beatrice w’imyaka 60 n’undi mugore umwe utaramenyakana umwirondo nibo bitabye Imana.

TUYIZERE Thadée Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, avuga ko imibare y’abakomeretse bikabije basanze yiyongereye kuko igeze ku bantu12.

Abagenzi bakoresha umuhanda uva mu Ntara y’Amajyepfo werekeza mu mujyi wa Kigali ko impanuka zagabanutse bitewe na Speed Governors zashyizwe mu modoka.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish