Digiqole ad

Kamishi yagarutse muri Orion Club nyuma yo gushwana nabo kubera ibyuma bya muzika

Umuhanzi Kamishi yagarutse muri Orion Club i Muhanga kubaririmbira nyuma y’uko hashize igihe kiyingayinga ukwezi batamuca n’iryera bitewe n’ibyuma bya muzika.
Ngabo baririmba kuri stage
Ngabo baririmba kuri stage
Kuwa 7 Ukwakira Kamishi n’abandi bahanzi nka Fireman, TNB na Jack B, bahagaritse kuririmba kubera ibyuma bya muzika (sound system)
bavugaga ko ari mbi cyane. Kuva icyo gihe kamishi umenyerewe muri Orion Club buri week end ntiyongeye kuharirimbira.
Kuri uyu wa gatanu nibwo we na Bull Dog na Fireman bagize Tuff gang, ndetse na Muhanga Crew bongeye kuririmbira abari muri Orion Club. Ushinzwe iyi nzu y’urubyiniro iri i Muhanga yadutangarije ko koko icyo kibazo cyari cyabaye ariko cyatewe na DJ bari bafite utamenyereye ibyuma bakoreshaga ko bagikemuye bazana DJ Celecter Mauriceh bizeye ko abizi.
Kuri uyu wa gatanu, abari baje kwidagadurira muri iyi nzu y’urubyiniro bavugako bishimiye kugaruka kwa Kamishi, kandi ko noneho amajwi yari meza cyane.
Muzogeye Plaisir 
— USEKE.COM

5 Comments

  • Nyamara ubwo aheruka twarishimye nabwo baraturyohereje bya hatari, ariko ubu bwo byari birenze muri Orion clu, abari bahari mwabyiboneye ibyishimo byari byinshi.

  • Akabazo kari kabaye ntago karigakomeye kuburyo kaba karabujije Kamichi na bagenzi be kuririmbira muri ORION CLUB bashimishije abantu bari bahari, kandi ntago yigeze asiba na rimwe kuza kuririmbira muri CLUB kuri gahunda agomba kuzira muri Orion Club kuko ataza buri weekend nkuko byavuzwe haruguru.

  • Gildas ye ntukabeshye byarabaye kndi nibyuma byanyu birashaje kabisa ntukange abavuga ibitagenda kabisa

  • Yego mwana na kamichi yabyivugiye narimpibereye nuibivuga kabisa

  • Ariko namwe ntimukabe nta munoza utubazo ntago rimwe narimwe tujya tubura ikibi ni uko byahoraho sound yo muri iriya club iri muzambere hano mu ma club yo mu Rwanda twemera kabisa nimba ari dj ni ukumubwira akazashaka dj uzi gukoresha ibyuma neza hano i Kigali barahari.

Comments are closed.

en_USEnglish