Digiqole ad

Kadhaffi yakundaga bihebuje Condoleezza Rice

Mu cyumweru gishize, nibwo bwambere nyuma y’iyicwa rya Col Mouammar Kadhaffi, Condoleezza Rice wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa USA yagize icyo atangaza kuri uyu mugabo wamukundaga bikomeye.

Condoleezza Rice yavuze ko igihe yamusuraga I Tripoli mu mwaka wa 2008, yatunguwe cyane n’uburyo uyu mugabo yamweretse ko amukunda, ariko we atabyizeraga neza.

Condoleezza Rice yasuye Kadhaffi mu 2008 i Tripoli
Condoleezza Rice yasuye Kadhaffi mu 2008 i Tripoli

Yagize ati: “Yanjyanye mumbere, ambwira ko afite Video yanjye, maze anyereka amafoto ndi kumwe n’abakuru b’ibihugu nka Vladimir Putin na Hu Jintao, numvaga nshaka kuva aho twari vuba vuba, ariko we anambwira ko umwanditsi w’indirimbo ukomeye muri Libya yampimbiye indirimbo yitwa ‘‘Black Flower in the White House.’”

Kadhaffi nawe akaba yarigeze gutangaza kuri Al JazzeraTV mu 2007, ko akunda cyane Condoleezza Rice, ko ku bw’iyo mpamvu anamwita ‘Leezza’ mu gihe akazina azwiho na benshi muri Amerika ari ‘Condi

Kadhaffi, igihe Condoleezza yamusuraga, yamugeneye impeta ya diamant, igikoresho cya Muzika bita Luth, umudari wa diamant urimo ifoto ya Kadhaffi ndetse n’igitabo yanditse kitwa “Green Book” kivuga uburyo abona politiki y’isi.

Amakuru amwe avuga ko Condi, cyangwa se ‘Leezza’ nkuko kadhafi yamwitaga, yaba yaratwaye izi mpano andi akabihakana.

Byose bishobora kuzajya ahagaragara mu gitabo Condoleezza azasohora kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ugushyingo yise “No Higher Honor” kivuga ku buzima bwe.

Mu nzu ya Col Mouammar Kadhaffi I Tripoli abahafashe basanzemo amafoto ya Condoleezza Rice muri Album yihariye, bigaragaza ko yamukundaga koko, kandi atanabimuhishe.

Album y'amafoto ya Condi yasanzwe mu nzu kwa Kadhaffi
Album y'amafoto ya Condi yasanzwe mu nzu kwa Kadhaffi

Condoleezza Rice uzuzuza imyaka 57 tariki 14 Ugushyingo, ni umukobwa utarigeze ashaka, yemwe nta n’akana agira, gusa mu myaka y’1970 yakundanye n’umukinnyi wa Football Americain witwa Rick Upchurch, Condi aza kumureka kuko ngo yabonaga bitazaramba.

Uyu mukobwa w’umwirabura wabaye Umunyamabanga mukuru wa USA, ubu yasubiye kwigisha Politiki muri Kaminuza ya Stanford.

Urukundo ntirugira umupaka rero, Condi akaba yarakundwaga na Colonel, ariko urukundo rwabo ntirwashobotse kubera kirazira yari hagati ya Amerika ya George Bush na Libya ya Kadhaffi.

Source: Washingtonpost, dailymail

Ineza Douce
UM– USEKE.COM

17 Comments

  • Erega urukundo rujya aho rushatse niba koko yari yaramukunze urutari urwa politike.Ubwo nyine nawe(Leezza) yihangane kuko nta cyaremwe kitagira iherezo, twese niyo tujya.

  • leezza na kaddy bari kuba bagize couple nziza rwose!ariko se nanone yari kumugira umugore wa kabiri?kaddy ashobora kuba yarashurashuraga!?

  • Pole sana Rice. Ntekereza ko urukundo Gadafi yaragufitiye rwari buzatange urubuto. Gadafi yikundiraga abakobwa b’amasugi gusa, ariko se Rice nawe yari akiri isgi, umuntu wakoranaga na BUsh, kandi Bush nawe ku myaka ngo yarebaga ho!!! Nanjye ngiye kugjya nikundira amasugu.

  • Nyamara Kadhafi azahagama abanyafurika yafashije.

  • Niyihangane nta kundi urupfu rwe rutumye agwa ku ishyiga!

  • murimo muravanga amadosiye ntabwo ari urukondo rwa copinage cg urundi nurwerekeye politike yagirango akomeze amuvuganire kwa bush erega yaramufatiye runini sha muge mureka kuba abana ubundi abarabu mumuco wabo ntabwo bemerewe kurongora abanyamahanga iyo ubirenzeho baraguca erega kuba umuyobozi mubihugu byafurika ntibyoroshye udafite umuvugizi muribiriya bihugu byibihangange noneho igihugu kibitseho ubukungu bungana kuriya

    • nibyo rata nana

    • None se Nana,hari uvuze ko yashakaga kumurongora?Ese kuki mwumva ko bidashoboka ko yamukunda,Kadhaffi ntabwo yari ikiremwa muntu?Njye ndabona koko yaramukundaga kuko iyo iba ari impamvu ya politiki,ntabwo yari gufata umukecuru w;imyaka ingana kuriya ngo ashake kumushukisha urukundo.Erega bariya ntabwo baba bagishiturwa na je t’aime!!!!

  • Nkuko Nana yabivuze nanjye ndabona mwitiranya ibintu, Kadaffi yakundaga Condi kubera ukuntu akina politiki neza. Nanjye rwose ndamwemera uriya mukobwa pe! wari wumva discours ye? so don’t kuvunga ibintu didi we!

  • Biragoye kwemeza ko ruriya Rukundo rwa Kaddy hari icyerekezo rwari rufite.
    Gusa wamugani urebye imibanire ya USA na LYBIA ukareba n’umwanya Condi yari afite ntabwo wabyita urukundo dusanzwe tuzi.
    Nimusigeho biriya byari ikinamico.

  • Nugushishoza neza ruriya rukundo ntabwo rwarirusanzwe

  • Une mère de 38 ans, sans domicile fixe, a mis au monde une petite fille dans les rues de Paris. Son bébé est décédé.
    birababaje ku gihugu nka FRANCE.Ibi mbabwira byabaye kuri uyu wa kabiri.

  • You see that love is unlimited to all people

  • bambe

  • I can say that very sorry!!!!!!!!but she must keep her love until she finds him where he went,thankx.

  • bibaho da!!

  • bibaho rwose kar’abantu nk’abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish