Digiqole ad

Jeannette Kagame imbere y’itangazamakuru rya Oprah Winfrey

Umunyamakuru ukorera website ndetse na Television ya Oprah Winfrey witwa Celina Sckochen yabajije Jeannette Kagame ibibazo bitandukanye bijyanye n’akazi akora ka buri munsi.

Jeannette Kagame  umwanya we munini ngo awumara mu bikorwa byo gufasha by’umwihariko abapfakazi ndetse n’imfubyi za Genocide, akanafasha abahuye n’ingaruka zitewe n’agakoko gatera SIDA.

Jeanette Kagame
Jeanette Kagame

Jeannette Kagame ni umwe mu bategarugori bashinze umuryango uhuza  abagore b’abaperezida b’Afurika uharanira ikumirwa ry’agakoko gatera SIDA wa OAFLA (mu magambo ahinnye y’icyongereza) uyu muryango ukaba warongereye ubuvugizi ku bagore babana n’agakoko gatera SIDA ku mugabane w’Africa.

Celina Sckochen yabajije Jeannette Kagame niba yaba yumva yaratsinze urugamba ariho rwo guteza imbere abagore, Jeannette amusubiza ko inzira ikiri ndende mu gukemura ibibazo by’imibereho ndetse n’iterambere ry’umugore mu Rwanda ariko ko abona ko hari intambwe imaze guterwa.

Yabajijwe icyo inkunga zitandukanye zahawe u Rwanda nyuma ya Genocide zamaze mu gukemura bene ibi bibazo, asubiza ko buri gihe u Rwanda rwabonaga inkunga z’amahanga nk’ikintu kizarangira ejo (Vuba) bityo zikaba zarafashije u Rwanda guhagarara neza, ndetse ubu u Rwanda rukaba rufite aho rugeze mu kuzamura imibereho y’abarokotse ndetse n’ababana na Virus itera SIDA.

Abajijwe niba umuryango we w’Imbuto Foundation utaba wita ku gitsina gore gusa, Jeannette Kagame yavuze ko uyu muryango utita ku bana b’abakobwa gusa kuko ufite abana barenga 1000 abahungu n’abakobwa ufasha mu myigire yabo.

Celina Sckochen kandi yamubajije buryo yafashe icyemezo cyo guha umwanya we wose iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa, Jeannette Kagame avuga ko yari ahangayikishijwe cyane n’ingaruka za Genocide zatumye hasigara abagore benshi (Hishwe abagabo benshi cyane muri Genocide) abandi abagabo babo bagafungwa nyuma ya Genocide bityo bigatuma abagore bakorwaho cyane na Genocide.

Ibi ngo byatumye afata umwanya we munini mu gufasha abagore bari basigaye ahanini aribo bagize umuryango nyarwanda, dore ko umubare wabo ari na munini kurusha uw’abagabo, agerageza kubongerera ubushobozi yita cyane ku burezi bw’abana b’abakobwa n’ibindi bikorwa bituma imibereho y’umuryango itera imbere.

http://www.oprah.com

umuseke.com

4 Comments

  • nibyo koko usanga yita ku bagore cyane by’umwihariko n’ubwo n’abagabo atabibagirwa,aha ni ho usanga yaragiye afasha abana b’abakobwa kwigirira ikizere abinyujije mu kubarihira amashuri ubundi bakagirira akamaro umuryango kimwe na basaza babo ndetse nabo ubwabo bakakigirira

  • madame kagame yitangiye bigaragara abanyarwandakazi bigaragara,yagiye abashishikariza kugana amashuri bakarwanya ubujiji bwugarije benshi,yanagiye ashyiraho gahunda zo kurwanya icyorezo cya sida mu bari n’abategarugori,ibi bigaragaza ko abanyarwandakazi yababereye aho batagera.

  • Ibikorwa akora ni indashyikirwa. Nta mwana cg umubyeyi wakibagirwa ibyiza ahora abakorera. Ni umuntu ugira ubumuntu, kandi wicisha bugufi. Imana imuhe imigisha yayo.

  • HHHHH murastsa pe! hari ayo aba yahingiye se? cyabikoze aragerageza agasagurira abakene si nkabandi barya gusa!! keep up our First Lady.

Comments are closed.

en_USEnglish