Digiqole ad

Inzara ikomeye kuyogoza muri Somalia

 Inzara ikomeye kuyogoza muri Somalia

Ubuke bw’ibiribwa muri Somalia burayari ikibazo

Umuryango w’abibumbye ONU uvuga ko imirire mibi ndetse n’ibura ry’ibiribwa ari ari ikibazo gikomeye cyane kiri mu gihugu cya Somaliya.

Ubuke bw'ibiribwa muri Somalia burayari ikibazo
Ubuke bw’ibiribwa muri Somalia burayari ikibazo

Umuryango w’abibumbye wavuze ko imibare y’abantu bafite ikibazo cyo kubura ibyo kurya yiyongereye ku kigero cya 30% mu gihe cy’amezi atandatu ashize.

ONU kandi yavuze ko iki kibazo gishobora kuzakomeza cyiyongera kubera ko imvura ikomeje kuba nke muri iki gihugu kandi intambara nayo ikaba ikomeje guca ibintu.

Nkuko byagaragajwe n’ubushakashazi bwa Food Security and Nutrition Analysis Unit for Somalia (FSNAU) ngo abana bagera ku 214.700 bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi.  Kandi muri abo abagera ku 39.700 bafite icyo kibazo kuburyo bukabije.

Uyu muryango wakoze ubu bushakashatsi wagaragaje ko mu mpera z’uyu mwaka umubare w’abana bafite ikibazo cy’I,mirire mibi uzaba wazamutse ukagera ku 343.400 ndetse n’abafite ibyo bibazo kuburyo bukabije bakazaba bageze ku 63.400. abana bana bakaba bahura n’indwa z’imirire mibi ndetse n’impfu.

Muri iki gihugu kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi cy’imwe cya gatatu cy’abaturage batunzwe n’ibiribwa biva mu mfashanyo bo ari bantaho nikora.

Mu gihugu cya Somaliya kandi yashize imyaka ine mu mwaka wa 2011 inzara yahitanye abarenga 250.000.

Goverinoma ya somaliya iriho ubu yagiyeho mu mwaka wa 2012 ni yo yambere yamewe n’amahanga kuva mu 1991ubwo  goverinoma ya yavagaho Siad Barre.

Igihugu cya Somalia cyakomeje guhura n’ibibazo by’intambara aho abarwanyi bagendera ku mahame ya Kisila ba Al Shabab bashakaga gushyiraho leta ya kisilam.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko ko mutavuga iraha mu rwanda

    • Iyo LONI muzayitubwirire ko mu BUGESERA barimo gusuhuka!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish