Digiqole ad

“Intimacy with God” igitabo cyanditswe na Bishop Masengo cyafasha Umukristu

 “Intimacy with God” igitabo cyanditswe na Bishop Masengo cyafasha Umukristu

Bishop Masengo wanditse iki gitabo.

Dr.Bishop Fidele Masengo agiye kumurika igitabo cye cya kabiri kivuga ku busabane bw’abantu n’Imana yise “Intimacy with God”.

Bishop Masengo wanditse iki gitabo.
Bishop Masengo wanditse iki gitabo.

Dr.Bishop Masengo Fidele avuga ko ku gitabo cya mbere asohoye mu mwaka wa 2004, cyitwa “Ubusabane bwawe n’Imana” yabashije kugurisha ibitabo bigera ku 1000.

Avuga ko iki gitabo cya kabiri yise “Intimacy with God” ngo yacyanditse mu gihe cy’imyaka ibiri, agashishikariza kugisoma kuko kirimo ubutunzi bwinshi.

Dr.Bishop Masengo avuga ko icyamuteye kwandika iki gitabo ari uburyo yagihishuriwe, kuko ngo byabaye mu gitondo kimwe agiye kujya ku kazi. Mu gihe cyo kwitegura ngo ajye ku kazi 17/03/2013, nibwo ngo haje mu ntekerezo ye ikintu cy’ubusabane n’Imana.

Ati “Ushobora kuba mu idini ariko utagira ubusabane n’Imana, abantu baba ari aba Kristo ku izina, ariko ubuzima bwabo bwa gikristo usanga habuzemo ikintu gikomeye, bubuzemo umubano n’Imana.”

Dr. Bishop Masengo avuga ko iki gitabo cye gishya kizahindura ubuzima busanzwe bwa buri munsi n’ubwo mu mwuka bw’uzagisoma.

Ati “Iki gitabo kirareba abantu bose barimo abatarakira agakiza n’abakijijwe. By’umwihariko kirareba Abakristo bakora imirimo inyuranye ya Gikristo. Kirimo ibyanditswe, ubusobanuro bwabyo, ingero zifatika ziva mu buzima bwa buri munsi ndetse n’ubuhamya bunyuranye.”

Kumurika iki gitabo cyiswe “Intimacy with God” bizaba ku cyumweru tariki 01 Gicurasi 2016, ku kicaro cy’Itorero “Foursquare Gospel Church” rikorera ku Kimironko, mu Mujyi wa Kigali.

Ibi birori bizaba kuva Saa munani z’amanywa, kugera Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (2 PM – 6 PM), haririmbe mo abahanzi nka Patient Bizimana, Aline Gahongayire, na Korali zitandukanye nka Alarm Ministries na Healing Ministries.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish