Digiqole ad

Intekoshingamategeko ya East Africa izateranira mu Rwanda tariki 05/09

Guhera ku itariki ya 5/09/2011, I Kigali  hazabera inama y’abagize inteko ishinga amategeko y’ umuryango wa Africa y’ Iburasirazuba EALA mu magambo ahinnye y’ icyongereza, iyo nteko rusange ikazamara ibyumweru bibiri.

President Kagame aramutsa abadepite ba EALA mu 2010 mu Rwanda, ibumoso bwe ni Hon. Abdirahin H. Abdi ukuriye EALA
President Kagame aramutsa abadepite ba EALA mu 2010 mu Rwanda, ibumoso bwe ni Hon. Abdirahin H. Abdi ukuriye EALA

Biteganyijwe ko umukuru w’ igihugu cy ‘u Rwanda Paul Kagame azageza ijambo ku bagize iyo  nteko ishinga amategeko y’uwo muryango  ku italiki ya 6/09/2011.

Abadepite bagize iyi nteko uko ari 52 bazigira hamwe imishinga y’amategeko igomba gushyikirizwa abakuru b’ ibihugu bigize uwo muryango, aribo Paul Kagame w’ u Rwanda, Pierre Nkurunziza w’ u Burundi, Yoweli Kaguta Museveni w’ Ubugande, uwa Tanzaniya Jakaya Kikwete wa Tanzaniya  na  Mwai Kibaki wa Kenya.

Muri iyo mishinga harimo igendanye n’itegeko rirebana n’ uburenganzira bwa muntu, kurengera ibidukikije, ndetse bazananononsora  umushinga wo guhindura itegeko rigenga ihuriro ry’amashuri makuru yo muri aka karere.

Iyo nteko kandi izagira icyo itangaza ku birebana n’ikoranabuhanga n’itumanaho, ubucuruzi, ishoramari ku isoko ry’ imigabane mu karere ka Afrika y’ Iburasirazuba.

Intekoshingamategeko y’ umuryango wa Africa y’ Iburasirazuba yatangiye gukora bwa mbere mu 2001 I Arusha muri Tanzania, mu 2007 yariyongereye ubwo u Rwanda n’Uburundi byinjiraga mu muryango w’ibihugu by’Africa y’uburasirazuba.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • muri bariya ba depite 52 buri gihugu gifitemo abadepite bangahe?hakurikizwa iki mu kubashyiraho?

    • buri gihugu kiba gifitemo abadepute 9, abandi 7 biyongeraho ni ababa baagiye bakora mu mirimo itandukanye ibarizwa muri uriya muryango

Comments are closed.

en_USEnglish