Digiqole ad

Inteko rusange ya Rayon Sports yabaye yemeje ibishya byinshi

Rayon Sports Basketball Club, Amakarita adasanzwe ku bafana ba Rayon Sports, ubuzima gatozi bwa burundu, kuba Rayon Sports itazigera iva i Nyanza na rimwe ni bimwe mu byigiwe mu Nteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa 30 Gicurasi ku Kimihurura i Kigali.

Abarayon mu Rwanda bagiye guhabwa amakarita abaranga
Abarayon mu Rwanda nanone bagiye guhabwa amakarita abaranga

Nyuma y’iyi nteko rusange y’umuryango mugari wa Rayon Sports ugizwe n’ikipe y’umupira w’amaguru, iya Volleyball abayobozi b’ikipe n’abahagarariye abafana Charles Ngarambe uyobora umuryango wa Rayon Sports wari uteranyije iyi Nteko yabwiye abanyamakuru ibyaganiriweho.

Umwe mu mwanzuro Ngarambe yavuze bafashe aha ni uko Rayon Sports uyu mwaka ugomba kurangira ifite ubuzuma gatozi bwa burundu kuko ubwo yahawe ari ubw’agateganyo.

Inteko ngo yishimiye umusaruro wa Rayon Sports kuva yasubira ku ivuko ryayo i Nyanza. Ngarambe ati “Umwaka wa mbere ikigerayo yatwaye igikombe, uyu mwaka wa kabiri nabwo nubwo itatwaye shampionat ntabwo yitwaye nabi kandi turi guhatanira igikombe cy’amahoro. murumva rero ko umusaruro w’ikipe i Nyanza ari uwo kwishimira.”

Rayon Sports ntizigera igaruka kuba i Kigali

Rayon Sports ariko ubwo yajyaga i Nyanza yasinye amasezerano y’imyaka itatu y’uko ikipe ihawe Akarere ka Nyanza akaba ariko kayitunga kanayigenzura isa n’ivuye mu maboko y’umuryango wa Rayon Sports, aya masezerano asigaje umwaka umwe ngo arangire.

Ngarambe abajijwe niba aya masezerano narangira bazahita bagarura iyi kipe i Kigali, Ngarambe Charles yavuze ko Rayon Sports itazigera igaruka i Kigali.

Ati “Nubwo tutaregera Akarere ngo twongere amasezerano ariko turabiteganya vuba. Kandi aramutse atongorewe mu byo duteganya harimo ko ikipe yaguma i Nyanza kuko ho ubuzima burahsoboka, hari ikibuga n’ibindi by’ibanze.”

Ngarambe yavuze ko Inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yemeje ko nyuma yo gushing ikipe ya Volleyball yemeko hanashingwa ikipe ya Basketball mu mwaka utaha.

Ngarambe ati “Aya makipe yombi nayo tugiye kurushaho kuyashakira abaterankunga abe amakipe akomeye, Rayon Sports ikomeze igire uruhare mu guteza imbere imikino mu Rwanda.”

‘Ruhago Sports Promoters’ umufatanyabikorwa mushya

Uyu munsi muri iyi nama hasinywe amasezerano y’imyaka itanu hagati ya Rayon Sports ihagarariwe na Ntampaka Theogene na ‘Ruhago Sports Promoters’ ihagarariwe na Philemon Hagenimana, amasezerano ashingiye ku bufatanye mu kubarura no guha amakarita mashya abafana bose ba Rayon Sports mu gihugu hagendewe ku bushobozi bwabo.

Aya makarita mashya ari mu byiciro bine (4) amakariya y’amafaranga 1 000, 5 000, 50 000 na 100 000Rwf

Nk’uko byasobanuwe, aya makarita ngo azajya anatanga amahirwe ku bayaguze muri Tombola zizategurwa, abafite amakarita ya 1 000Rwf na 5 000Rwf bagire amahirwe yo gutombora ibikoresho bitandukanye kugera kuri za ‘Flat Screen”.

Naho abafite amakarita ya 50 000 na 100 000Rwf bo bakabasha bazajya binjirira ubuntu mu mikino yose ya Rayon mu gihugu, bicare mu myanya ya VIP na VVIP (kufite iya 100 000Rwf) ufite bene iyi karita kandi muri Tombola ngo ashobora gutsindira tike y’indege yo kujya gufana Rayon Sports mu gihe yagiye gukina mu mahanga, anarihirwe ibisabwa byose kugeza bagarutse.

Kuri izi karita zizajya zigira garanti (guarantie) y’umwaka umwe Ntampaka Theogene umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports wasinye aya masezerano yavuze ko aba bafatanyabikorwa bazajya bafata 40% ku cyabonetse Rayon Sports igasigarana 60%.

Hagenimana Philemon uhagarariye “Ruhago Sports Promoter” abajijwe uko bazakora ibi bintu byo kubarura no gutanga amakarita mu gihugu hose ku bafana ba Rayon Sports cyane ko iyi atari intero nshya. Avuga ko bo babikora nk’abanyamwuga.

Hagenimana avuga ko bazaha akazi abantu 400 bo gukora aka kazi, 300 bazakora kuri terrain (ababarura abantu babasanga aho bari) mu Ntara n’uturere, 60 bakora kuri central i Kigali aho amakarita azakorerwa n’abantu 40 bagenzura iki gikorwa cyose.

Ati “usibye kuba tuzaba turi mu gikorwa kigamije guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda tuzanaha akazi abantu bagera kuri 400.”

Theogene Ntampaka uyobora Rayon Sports yasobanuye ko iby’amakarita koko na mbere byageragejwe ariko ngo byakorwaga n’abakorerabushake bikazamo kubikora nabi ariyo mpamvu ngo bashatse company isanzwe imenyereye gukora amakarita.

Iyi Nteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yateranye none Charles Ngarambe uyobora umuryango wa Rayon Sports yemeje ko mbere y’uko shampionat itangira mu gihe cy’amezi atatu ari imbere hagomba guterana indi nk’iyi.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ndumva inama yari nzizaè ariko ikibazo kibangamiye ikipe ndumva kitavuzweho, HAMIS Cedric harateganywa iki, ikibazo cyo gukina duhanganye n, aba arbiter nababatuma Rayon irabona hakorwa iki ?kuki nta mushinga wa plan ya Stade nk:*igikorwa remezo cy*umwihariko wa Rayon cg hotel cyigwa kandi ko cyatanga umusaruro ? abakinnyi bakabona aho baba harenze aho bari ubu , niba binaniranye se ntanumushinga nibura  w*ikibuga giteyemo ubwatsi artificial imvune zikagabanuka mu bakinnyi ? tukagendana nigihe! aho kunyanyagiza amafaranga mu bindi nkaho cash zabaye nyinshi kandi Rayon itari kwiyubaka by*igihe kirerkire, jye ndabona aribyo byagahawe priority

  • Nunge murya Ndiki Ndumva inama yari nziza ariko ikibazo kibangamiye ikipe ntago cyavuzweho, HAMIS Cedric harateganywa iki, ikibazo cyo gukina
    duhanganye n’ aba arbiter, ababatuma ndetse na de gaule wabo, Muratekereza kuzabyitwaramo gute? kandi ko noneho shampiyona irangiye yaranze na ruswa no gukorerwa local ku ikipe muhanganye (uretse ko byo si bibi aliko tugomba kwitegura bihagije kandi umukino wose ugafatwa nka final) hagomba no gushyirwaho konti yo gutera inkunga Rayon igenewe kubaka stade gusa tukiha n’igihe kugirango ibe itangiye kubakwa.

  • ariko abarayon murasetsa ngo stade? utumilioni 47 twa skol se nitwo muzubakamo stade? mwagize Imana umukino wa apr ntiwasubikwa mwari mwabuze ayo kuriha imishahara none ngo stade hahahah. professionalism yo yarabananiye kbsa ubuse murumva cedric yagaruka gute n’ amafuti yakoreye abasifuzi bikagaragara no kuri video . umunsi rayon izajya intangira buri championa ifite at least 100 million frw kuri compte nibwo nzemera.

  • ese azatangira gucuruzwa ryari  ?kandi hehe ;kandi bazige kuntu  bagurisha amakarita yimikino yose ya champion

Comments are closed.

en_USEnglish