Digiqole ad

Ingirakamaro: UTB ifasha abafite inzozi zo kwihangira imirimo kuzigeraho

 Ingirakamaro: UTB ifasha abafite inzozi zo kwihangira imirimo kuzigeraho

Inyubako ikoreramo Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) Kigali.

Ishuri rikuru rya UTB ryashyizeho ishami rya ‘UTB Entrepreneurship Center’ muri gahunda yiswe “Business Plan Competition”, rizajya rifasha ku buntu abanyeshuri bafite ibitekerezo byo kwihangira imirimo.

Inyubako ikoreramo Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) Kigali.
Inyubako ikoreramo Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) Kigali.

Ubundi muri iyi Kaminuza ngo bagira Isomo rya Entrepreneurship (Kwihangira imirimo) abanyeshuri biga kugeza barangije, kugira ngo byibura umunyeshuri wabo narangiza amasomo azabikoreshe mu kwihangira imirimo.

Mbarushimana Nelson, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya UTB yabwiye  Umuseke ko kuko abanyeshuri baba bifuza kuzamera neza mu gihe kizaza, ngo baba bafite ibitekerezo bifuza kuzakora mu gihe kizaza.

Ati “Twagiye tubona ibitekerezo by’ubushabitsi (business ideas) biri hagati ya 200 na 300, bitewe n’uko abanyeshuri babyitabire. Hanyuma hakaza Komite zibizobereye, maze bakareba za mpapuro abanyeshuri batanze bakajya bareba niba koko Business abanyeshuri batanze zijyanye n’igihe, niba ishobora gufashwa ikava muri Business plan ikaba umushinga ukora.”

Mbarushimana akavuga ko iyo hari izo bamaze gutoranya bahamagara umunyeshuri agasobanura umushinga we bakumva niba ibyo avuga bimurimo, cyangwa se niba yabikoze kubera ko n’abandi babikoze, maze Komite y’inzobere yabona ko ari ibintu bimurimo agafashwa.

Mbarushimana Nelson yakomeje avuga ko iyo umunyeshuriafite umushinga mwiza ariko atabasha kuwusobanura, ngo bamuha uzamufasha kuwunononsora neza kugira ngo uzavemo ‘Business Plan’ nzima.

Umunyeshuri iyo afite igitekereza cyo kwikorera, iyo ‘Business Plan’ zimaze kuboneka, ngo nibwo habaho Business Plan Competion.

Irushanwa ry’imishinga myiza “Business Plan Competion” riteganyijwe uyu mwaka, rizaba ari ku nshuri ya kane babitegura. Hahembwa abanyeshuri 10 ba mbere, bahabwa mudasobwa, Printer, ndetse n’umuntu uzakomeza kubagira inama kugira ngo batere imbere. Bakanafashwa guhura n’Amabanki ashobora kubafasha mu mishanga yabo.

Kuva batangiye kugeza ubu, ngo bamaze kugeza abanyeshuri bagera kuri 200 bafite za Business zabo bwite.

Binyuze mu ishami rya ‘UTB Entrepreneurship Center’, Kaminuza ya UTB ngo ishobora gufasha n’abandi basanzwe buri business cyangwa bashaka kwinjira muri business ariko badafite ubumenyi bw’ukuntu wategura neza umushinga, no kuwukurikirana igihe watangiye.

Kwihangira imirimo nibyo batoza abanyeshuri ndetse n'urundi rubyiruko rwo hanze rubagana.
Kwihangira imirimo nibyo batoza abanyeshuri ndetse n’urundi rubyiruko rwo hanze rubagana.

Umwe mu banyeshuri aya masomo yafashije, yitwa Munyanziza Vincent ufite imyaka 29 y’amavuko, hashize imyaka itatu (3) yihangiye umurimo wo gutwara abakerarugendo, gukodesha imodoka no gukata amatike y’indege byatuma yigurira imodoka eshatu.

Uyu musore avuga ko yiga mu mwaka wa kabiri mu  Ishuri rikuru ry’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yagize igitekerezo cyo kwihangira umurimo mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe arangije kwiga azajya yirirwa ajya gushakisha akazi.

Munyanziza yaje guhabwa amahugurwa yo kwihangira umurimo yateguwe na UTB, nubwo yigaga muri kaminuza, ngo yanakoraga ibiraka muri Rwanda Air, aho ngo yahembwaga amafaranga ibihumbi 100.

Bitewe n’uko ngo yakundaga amasomo y’ubukerarugendo, Munyanziza yahisemo gufungura Sosiyete y’ubucuruzi yitwa Nziza Safaris itembereza abakerarugendo, igakodesha imodoka ndetse no gukata amatike y’indege.

Nyuma yaje kugura imodoka agenda ayishyura gake gake arinda asoza kuyishyura, ndetse biza no kumusaba gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo Kompanyi ye ikomeze itere imbere.

Ati “Natangiye nta modoka yanjye mfite kuko icyo gihe nakodeshaga imodoka z’abantu nkaba ari zo nakoreshaga muri company yanjye ntangira gutyo, nta n’akazi kagaragara nakoraga ariko ubu meze neza kuko ndigutera imbere mu buryo bugaragara.”

Munyanziza asaba urubyiruko bagenzi be kutagira ubwoba bwo kwihangira umurimo kuko ari ibintu bishoboka cyane.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Barabeshya nanjye niho niga muri BIT ariko bahamagaye abakoze imishinga myiza nanjye nari ndimo ariko ntacyo batumariye kugera nubungubu. Twabonye turimo guta igihe cyacu kubusa
    .nizera ko abo twari kumwe bose babonye ari ibinyoma babivamo hatangiye kujyamo abana bagitangira.

  • Hhhhhh,nange niho nize nabastinze bwa mbere bigitangira ntacyo babamariye.

  • Njye naraharangije baduhaye amahugurwa yo kwihangira imirimo bampa na certificat. Natsindiye laptop na printer muri business plan yambere iyigahunda bayikomeze yangiriye akamaro

  • Ndashima rwose utb nanditse ubu ndanezerewe ubu nabonye Akazi kuri Mariott Hotel ndangije stage amafaranga mpembwa aramfasha kwishyura ishuri, ndasabo ko bashyiro week end program ya food production byafasha abakora kuza kwiga.

  • Ndi South Africa Nize RTUC ubundigukora Masters bakomerezaho ubumenyi baduhaye buri kudufasha

  • Turashima iyikaminuza igendera kuri gahunda za Leta 200000 jobs zigomba kuba created burimwaka Iyi gahunda ijye muri kaminuza zose

Comments are closed.

en_USEnglish