Digiqole ad

Ingengo y’Imari 2016/17: Amafrw agenewe ibikorwa by’iterambere azagabanuka kubera inkunga z’amahanga

 Ingengo y’Imari 2016/17: Amafrw agenewe ibikorwa by’iterambere azagabanuka kubera inkunga z’amahanga

Min.Gatete Claver aza mu Nteko Ishinga Amategeko kuyigaragariza ingengo y’imari ya 2015/16. Photo by A.E.Hatangimana/UM– USEKE

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta mu myaka itatu iri imbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yavuze ko amafaranga yagenerwaga ibikorwa-remezo agiye kugabanuka kubera igabanuka ry’inkunga z’amahanga.

Min.Gatete Claver aza mu Nteko Ishinga Amategeko kuyigaragariza ingengo y'imari ya 2015/16. Photo by A.E.Hatangimana/UM-- USEKE
Min.Gatete Claver aza mu Nteko Ishinga Amategeko kuyigaragariza ingengo y’imari ya 2015/16. Photo by A.E.Hatangimana/UM– USEKE

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatete yabwiye Inteko ko ubukungu bw’u Rwanda buri mu bibazo kubera igabanuka ry’ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse agaragaza ingamba zo guhangana n’iki kibazo.

Hanyuma, yagejeje ku Nteko imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta, yibanda cyane ku mwaka wa 2016/17 azamurikira Inteko muri Kamena.

Min.Gatete ingengo y’imari ya 2016/17 no mu gihe giciritse izashingira ku ngamba zigamije kongera amafaranga yinjizwa ava mu gihugu, ndetse no kugabanya icyuho mu ngengo y’imari, hakoreshwa amafaranga ya Leta muri gahunda n’ibikorwa bifite inyungu kurusha ibindi.

Yavuze ko amafaranga ateganyijwe kwinjira mu ngengo y’imari 2016/17 agera kuri Miliyari 1949,4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaziyongeraho agera kuri Miliyari 140,6 ugereranyije na Miliyari 1808,8 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16.

Min. Claver Gatete yijeje ko muri ariya mafaranga azinjira mu Ngengo y’Imari y’umwaka utaha, ngo azaturuka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 1182,4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 133,8 ugereranyije na Miliyari 1048,6 yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16.

Aha, ngo inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 365,3, zikazagabanukaho Miliyari 9,4; ugereranyije na Miliyari 374,7 yari mu ngengo y’imari irimo kugera ku musozo.

Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga ateganyirijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (recurrent  expenditures) azagera kuri Miliyari 973,1; avuye kuri Miliyari 893,4 z’amafaranga y’u Rwanda yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16.

Minisitiri Gatete yavuze ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagabanuka akagera kuri Miliyari 770,9; bivuze ko azaba agabanyutseho Miliyari 5,4; ugereranyije na Miliyari 776,3 yari mu ngengo y’imari irimo gusozwa.

Ati “Iri gabanuka ry’amafaranga agenewe imishinga y’iterambere riraturuka ku kugabanuka kw’inkunga z’amahanga.”

Gahunda z’ibikorwa by’ingenzi by’iyi ngengo y’imari zikubiye mu bikorwa bitanu

1.Gahunda z’ingenzi zigamije guteza imbere ubukungu nk’uko bikubiye mu cyerekezo 2020, zagenewe Miliyari 517,6 z’amafaranga y’u Rwanda (27% by’ingengo y’imari yose);

2.Gahunda zigamije guteza imbere icyaro zizahabwa Miliyari 262,1 (13%);

3.Guteza imbere umusaruro no guhangira imirimo urubyiruko byagenewe Miliyari 107,8 (6%);

4.Guteza imbere imiyoborere myiza byagenewe Miliyari 190,2 (10%);

5.Ingamba z’ingenzi zunganira ibikorwa by’iterambere zirimo ibikorwa byo mu rwego rw’uburezi, ubuzima, umutekano no kunoza imicungire y’umutungo wa Leta, zagenewe Miliyari 871,5 (44%).

Soma inkuru ivuga ko hagati ya 2016-2019 ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhura n’ingorane.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Ko mbona inzira ikiri ndende se? Turashishikarizwa kwigira none ndabona iyo inkunga zigabanutse natwe tukagabanya imirimo twateganyaga igahita igabanuka bizagenda gute? Self-Reliance its a dream mba mbaroga for Africans. Let’s strive to achieve but harder without support from Bagashakabuhake.

  • ubundi mukirwa mubeshya ngo VISION2020 harya?ayi ayinyaaaa!! rahira ko bidakomeye?kubona tugikomeza kwisunga ingunga ziva hanze kandi dufite AGACIROFUND? Nzabandora

  • inkunga z’amahanga?ubundi se dukeneye inkunga zo kumara iki kandi muvuga ngo TWATEYE IMBERE? cg burya muba mubeshya gusa?

  • Ko mbona se mutangiye gusubira inyuma ra? ngubwo ubushomeli bumeze nabi,inzara iraca ibintu mu gihugu……mukaguma muvuga ngo inkunga ziva hanze? none se muzaguma kwisunga abo bantu,bizagenda bite umunsi byose babihagaritse ko numva bavuga ngo”nta DEMOCRACY mufitemu RWANDA?” MBESE UBUNDI IZO NKUNGA ZAGABANUTSE KUBERA IKI? ko mutatubwira impamvu zagabanutse.None muti ibikorwa remezobigomba guhagarara kubera ko MWABUZE IMFASHANYO? ayiweeeeee weeeee!!!!none se iri niryo terambere mutubwira?UMENYA IMINSI IRI IMBERE IZABA MIBI CYANE.Reka nigumire muri FRANCE

    • gumayo nyine uzaza rusigaye rutemba amata nubuki twarabiruhiye nawe uri guhakwa iburayi

      SHAME ON YOUUUUUU!!!

  • Umenya rya terambere batubwira koko ari gutekinika! none se wigeze ubona iterambere rishingiye mu gusabiriza mu mahanga?mbese tubuzwa niki KWIGIRA?Rahira ko tutazumirwa na turiya dufashanyo badushukisha niduhagarara kubera ko bavuga ko nta DEMOCRACY dufite.Arega ubundi mu RWANDA ni abakene gusa!! kereka abatuye za KIGALI naho hariya mucyaroamavunja agiye kubaca amano

    • Ariko kuki tutanakwishimira ibyo twagezeho? Kunenga nibyo tuba twashyize imberere,nonese dutere imbere duhite tumera nka singapool!!!

  • ko mbona urubyiruko mwaruhaye make atageze kuri 6%kandi rurenze 65%by’abanyarwanda????ko mbona made in Rwanda ntayo bayigeneye izatangira gushyirwa mu bikorwa ryari ?none niba za nganda z’imyenda zizasimbura caguwa zitari kuvugwaho byazagenda gute???

  • Murabura kubanza kugabanya imishahara ya ba nyakubahwa, n’ibigenda ku ngendo zabo mu mahanga za hato na hato no ku bimodoka by’imizindaro bagurirwa, na za Rwanda Days zitwara akayabo, n’imyiherero ihora isubiramo bimwe, n’inama z’umushyikirano zo gusingiza abategetsi no kwivuga imyato, n’ayo mushora muri za contrats de communication zitari ngombwa, maze mukagabanya muhereye ku yagenewe ibikorwa remezo?

    • Nyamara uvuze ukuri!

  • Ntankunga dukeneye tuzakoresha ayo twashyize mu gaciro found kereka niba yarashizemo.

  • Ko binteye ubwoba!!!mwavugaga ko mushaka MADE IN RWANDA.maze ubushomeri mukabugabanya none nabonye ntacyobibabwiye?ariko se mwabikoraho iko kandi imishahara yanyu izahoraho.Nyamara nimukomeza kwirenganiza ikibazocy’abashomeri:HAZABA IMYIGARAGAMBYOIBATUNGUYE

  • ibi byose bavuze nabyo ni ukubeshya:ni tekinike kuko nta kintu na kimwe kizakorwa.None se ushobora kumwbira impamvu ubukungu bukomeza kuba bubi buri mwaka:ubushomeri,imiberehomibi……arikoza raporozose zikaza zivuga ngo RWANDA yateye imbere

  • kagabo urantangaje pe ngo AGACIRO wowe Koko 30.000.000.000 ni make cyane ni nk’igitonyanga mu nyanja bigaragara ko kubyerekeye imibare Atari ibyawe gusa kwigira ni byiza ariko ntibihubukirwa Kagabo we

  • eh! tugiye twakwemera ko dufite ikibazo cy,’ ubukungu? oya, ntibishoboka, Minister ashobora kubs yibeshye. Mu Gaciro dushyiramo buri kwezi nibarebe neza. Ubukungu bw’ u Rda buhira buzamukaho8% buri mwaka. Ibikorwa remezo ni byo by’ ibanze si ho twahera tugabanya.

    • Kazungu we ndakumva, kuko iyo urebye ibikorwa remezo biri mu Rwanda bigaragara, urasanga byose byarakozwe muri za 1980-1988.Nyuma ya 1994 nugusana gusa no kubaka imiturirwa namahoteli nayo yabuze abakiriya.Ntayindi business iri mu Rwanda usibye kubaka amahoteli nimiturirwa cyane cyane i Kigali nimihanda ijyayo.Abaturage bakipfira urusanzwe.Muzanyarukire ku Mukamira,Butare, Kibugo abantu usanga bicira isazi mu jisho.Cyane cyane Butare.

  • ahaaaaaa!

  • uyu muntu wagiye wiyita Dafroza kigali cg maria (byumba) nayandi mazina biragaragara ko ari umuntu umwe ! ariko ikintangaza kurushaho ni ibitekerezo yatanze . biratangaje kandi biranababaje kubona bamwe mu bene gihugu cyurwanda barwana ndetse bagakoresha imbaraga zabo zose basunika kugira ngo tugire aho tuva tugire naho tugera , mugihe hari abandi banyarwanda babari iruhande babakwena ndetse babaca intege ndetse bamwe bagakoresha imbara basunika bajyana inyuma

    biratangaje kubona hari umunyarwanda wababazwa niterambere ryurwanda , icyagutangaza kurushaho rero nukubona nawe ajya mumatwi yabanyarwanda akabunvisha ko ariwe muyobozi mwiza ati mbaye president ati mwaba mugize amahirwe , nkunze kubona ibitekerezo abo muri RNC bakunze gutanga kuri za facebook nkumirwa neza neza nibaza ko nuyu wanditse aha haruguru ari umwe muribo kuko ibitekerezo byabo birahuye neza neza

    tuvuge ko mubyukuri kubijyanye niyi nkueu umuseke waduhaye bigaragara ko urwanda ruzagabanya umurego mwiterambere, ariko se hari uwageraranya urwanda rwa 2016 nurwa 2010 cg 2005 cg 2000 cg 1995 ( aha ho ntimwirengagize ko abakozi ba reta umushahara wabo wukwezi wari impungure zo kurya niba mutari abana mu myaka murabyibuka ) hanyuma hakagira umunyarwanda utinyuka akavuga ngo itera mbere ryurwanda ni itekika cg ni ukubeshya ! unva wowe ufite ibi bitekerezo niba koko uri mumahanga uheruka urwanda rwi 1994 uzahere ishyanga kandi unagweyo kuko ntacyo uzaniye abanyarwanda atari ibitekerezo biboze gusa

    naho kubakunda urwanda nababwira nti nimutekereze urwanda rwa 2020 urwa 2025 urwa 2030 abazaba bakiriho mugihe rugira azaba akudutije umutekano nubuyobozi bwiza nkubwo dufite mutekereze aho tuzaba tugeze !!!

    RWANDA OYEEEEEEEE !!!!!!

    • mujyambere ni spokesperson mwiza……..nta tekinika…………nta ki? ariko kuki wumva uvuze ibitagenda aba aba ahandi…..none se ubushomeri nkubu bwigeze bubaho? twitwa ko dusohora abanyeshuri ariko just for the sake yo kuberekana gusa …………kuko na nubu akazi karakorwa na mbarwa………………umuntu ntagakebure? umuntu azahore muri mama mama gusa…….non? emera ko uwo mutabyumva kimwe ubunyarwanda mubunganya………..kandi mugomba kuzuzanya….none se gutera nkakwikiriza gusa nibyo bubaka?

    • ariko muzahora mubeshya kugeza ryari? uwo muntu wikomye ngo nuko atavuga kimwe nawe kandi ubeshya? niko sha:ibikorwa remezo byo mu 1980-1988 sibyo mugikoresha gusa? ubundi mwirwa mwubaka za KIGALI boshye KIGALI ari RWANDA. niko sha,ubu ubushomeri bugeze hehe? kwirwa murya amafr y’abana ngo murabigisha ubusa ntakazi munagira.Uwo murengwe wawe niwo ukuvugisha

  • Ariko rero burya biba byiza ubanje gutekereza neza ibyo ushyize hano hari icyo bitangaho umusanzu,

    kuko ndabona mwese mugaya!,muvuga ko byacitse kdi bavandimwe turacyari mu iterambere urebye neza imibare urasanga ukuyeho n inkunga zose asigaye aruta ayo kuri za ngoma zatungwaga n abanyenbabazi.
    so we are proud of achievment made kandi tuzaguma turwane mpaka dukoze ibiri mumbaraga zacu nkabanyarwanda.

    erega nabo baterankunga uzasanga naho iwabo bitagenda burigihe neza gusa.
    dukomeze twubake igihugu cyacu.

  • Kuki mutangazwa n’uko imvura irimo kugwa kandi mumaze iminsi mubona mu ijuru rya Kamonyi ibicu byerekena ko ikubye ? Njye ndibaza impamvu iyuma Pres. Kagame atabona ko akwiriye guhindura Government yose byihutirwa, akavanamo aba bantu batakigira creativity/innovation/leadership, uhereye no kuri Claver Gatete, ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bitagifite akamaro ?

    • Nawe agomba kugenda muri 2017.Ibyo yakoze yarabikoze ibyo yishe yarabyishe nareke nabandi bagerageze.Imyaka irenga 20 irahagije abaza kuvugako habayeho na perezida Bizimungu nikimwe nabavugako habayeho perezida Sindikubwabo.

  • Birwa batubeshya gusaaa ngo iterambere? ryahe ryo kajya.Ubuse ubutindi ko buteze ahabi.

  • Imari z’abanyamahanga zari nziza kuko zzafashaga bensi mubanyarwanda gukomerezaho mu mishinga bakoraga. ariko nabwo guhagarara kwazo ni byiza kurushaho. ndabona byototera kugeza aho abanyarwanda tuzaba dushoboye kwihaza ndetse tugasagurira amahanga.. abantu twese duhagurukire gukora no guhimba udushya dukenewe ku isoko mpuzamahanga kugira ngo ibyo dusohora mu gihugu cyacu bibe ari byinsi cyane ndetse bifite agtaciro ko hejuru. murakoze murakarama

  • Imari z’abanyamahanga zari nziza kuko zafashaga benshi mubanyarwanda gukomerezaho mu mishinga bakoraga. ariko nabwo guhagarara kwazo ni byiza kurushaho. ndabona byototera kugeza aho abanyarwanda tuzaba dushoboye kwihaza ndetse tugasagurira amahanga.. abantu twese duhagurukire gukora no guhimba udushya dukenewe ku isoko mpuzamahanga kugira ngo ibyo dusohora mu gihugu cyacu bibe ari byinshi cyane ndetse bifite agtaciro ko hejuru. murakoze murakarama

  • Akazi karabananiye, aho bucyera igisoro muragita mwiruke.

  • Ntimugakunde byacitse, muri miliyari 9 zagabanutse kubaterankunga na miliyari 140 ziyongereye ku ngengo yimari murabona miliyari 131 atari inyongera yateza imbere igihugu? Ayabaterankunga yiyongereye ni byiza kurusha amadevise ariyongera bikanagira impact kwiterambere, ariko kuba hari ayagabanutse ayimbere mugihugu acyiyongera sukuvuga ko byacitse, kandi dvt rate ntiri deficitaire, kugeza aho debate igera aho…

  • Mu mateka y’u Rwanda ntaho nigeze mbona idolari ry’ Amerika rivunjya more than 800 RwF. Please guys wake up in Minecofin. Mubyue bwakeye naho ubundi ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi

Comments are closed.

en_USEnglish