Digiqole ad

Indirimbo ya Rock “Heartbeat” ya ‘The Fray’ yo muri USA ishingiye kuri Genocide yo mu Rwanda si iy’urukundo

Indirimbo yitwa “Heartbeat” y’itsinda rya muzika ya Rock ryitwa “The Fray” uyumvise cyangwa uyibonye yibwira ko ari igerageza gusubiranya urukundo rw’abakundanaga kubera amagambo yayo amwe avuga ngo: “I wanna kiss your scars tonight, and baby, you gotta try, you gotta let me in.

Isaac Slander umuririmbyi wa Rock muri 'The Fray'/ Photo Getty Images
Isaac Slade umuririmbyi wa Rock muri 'The Fray'/ Photo Getty Images

Nyamara iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’iby’urukundo. Ahubwo ishingiye kuri Genocide yakorewe abatutsi  mu Rwanda mu myaka  hafi 18 ishize.

Isaac Slade uyiririmba ari nawe uyobora abandi muri ririya tsinda, yasuye u Rwanda mu mwaka ushize agera ahari imibiri y’abantu 250 000 ku rwibutso rwa Gisozi. Aha niho hamuhaye igitekerezo cyo gukora iriya ndirimbo.

Iyi ndirimbo ikaba yarateje urujijo mu bakunzi ba ririya tsinda no mu bakunzi ba Rock muri Amerika, kugeza ubwo Isaac Slade kuri uyu wa mbere asobanuye imvo n’imvano y’iyo njyana yabo.

Nari mpagaze ku ruziga dufatanye mu biganza na bamwe mu bari baje kwibuka, ducecetse dutekereza ku byabaye. Umukobwa ntazi twari dufatanye mu biganza numvaga hatera umutima (heartbeat) ariko simenye niba ari uwanjye cyangwa uwe” Isaac Slade

Nahise mfata telephone ntangira kwandika amwe mu magambo y’iyi ndirimbo, naje kuyirangiriza mu ndege mu rugendo rugaruka mu rugo” ni ibyo Slade yatangaje.

Uyu muririmbyi w’iri tsinda ryo muri Leta ya Colorado muri USA, abifashijwemo n’inshuti, yabashije kubonana na President Kagame ubwo yari mu ruzinduko rwe mu Rwanda .

Avuga ko mubyo baganiriye na president Kagame yumviyemo intego y’indirimbo yabo Heartbeat.

Isaac Slander imbere n'itsinda rye 'The Fray'
Isaac Slade imbere n'itsinda rye 'The Fray'

Muri byo baganiriye ngo harimo uko hahindurwa amateka mabi hakandikwa ameza ariko nayo mabi adasibanganye.

Kuri we, iyi ndirimbo “Heartbeat” ngo ni umwe mu musanzu we uzatuma abazayumva imyaka n’imyaka bazibuka ibyabereye mu Rwanda byatumye abaririmbyi bo muri Colorado babiririmba.

Uyu muririmbyi yagize ati: “ Ikintu kimwe abayahudi n’aba Islam bahuriraho, ni uko bemera ko uwishe umuntu umwe aba ashobora no kwica twebwe twese. Rero njye natandukanye n’ibyo ahubwo mvuga ko iyo ufashije abantu, niyo baba bake, kuva ahabi nk’uko Kagame yagenje uba muri rusange ukunda abantu bose

Iriya ndirimbo, iri kuri Album ya gatatu ya The Fray yiswe “Scars & Stories” yasohowe mu ntangiriro za Gashyantare.

Itsinda The Fray rikaba rigizwe n’abahoze bigana mu ishuri bahujwe mu 2002 na mugenzi wabo Isaac Slade, ari nawe uririmba abandi bagakora indi mirimo ya muzika. Ni itsinda rizwi cyane muri Amerika.

Indirimbo yabo yitwa “Over My Head (Cable Car)”  yabaye mu icumi za mbere muri USA yose, naho indirimbo yitwa “ How to Save a Life” ituma bamamara mu bihugu nka Australia, Canada, Ireland, Ubutaliyani, Espagne, Sweden, ubwongereza n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Reba indirimbo Heartbreak  ya ‘The Fray’


Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni amaco yinda!!!

    • It’s hard to believe!! Unless if he got a crush on that misterious girl…
      Pls don’t tell no bullsh*** Respect for victims n’ survivors.

    • nawe byaguteye isoni kwivuga izina,man arinda aba amaco y’inda uriya ni iki yakuryaho uretse ko ari umuntu wowe ukaba inyamaswa?nibura we atekereza kuri 1,000,000 y’abatutsi badasangiye n’igihugu!!!!!!!!!

  • ahubwo se aba bavuga ko aririmba iba genocide babikura he.
    iyi genocide iyo itaba umenya hari benshi inzara iba yenda kwica

  • uyu wiyise Agent box, jya umenya gushima!nambe na the fray babaye touched na rwandan history bahitamo gukora ubuvugizi!ko hari ababyumva se bakabisiga aho babivugiye?thumbs up to the fray!agent box stop hatin’!

  • ARIKO NTIMUGASEBYE URIYA,MUZUNGU NIBA ARIRINBYE,IKIRIKUMUTIMAWE KANDI ARIRIMBA KUMATEKA YIBYABEREYE MURWANDA UGATINYUKA NGO NI AMACOYINDA.IBYOSIBYO.AHUBWO TWESETUBISHOYE.TWAHIMBA.BIKADUFASHA.

  • uwo wavuze ngo ni amaco y’inda ari muri babandi bahora mubibi gusa kandi ntawe utanga icyo adafite muri we rero huzuyemo kuba umu negativiste

  • reka dukomeze twiyubake kandi twiteze imbere,twihe agaciro kandi uyu musore yagize neza kwerekana ibyo yiboneye namaso ye.wenda bizatuma n’abirirwa babeshya iyo mu mahanga bazavumburwa

  • Mureke twiyubakire igihugu turebe ibyaduteza imbere kandi ndashima uyu musore kuko azatuma benshi bari hanze y’igihugu bamenya byukuri ibyabereye mu rwanda.maze banyomoze abirirwa babeshya iyo mu mahanga.

  • Ngo umuntu ashobora umuntu ,babiri se cyangwa se akabeshya isi yose ,ariko hari babiri adashobora kubeshya niwe ubwe cyangwa Imana.Abirirwa bavuga uRwanda nabi bazi nezako babeshya kubera inyungu zabo bashaka kugeraho.Abanyarwanda bamaze kumenya ukuri kandi bazaguhagararaho.Simpamya ko harinuwakongera kuyobora abanyarwanda munzira y inzangano ngo abone abamukurikira kuko bamenye ingaruka yabyo

  • kumbi nanjye heartbeat nari nyitunze ntazi icyo ishatse gusobanura neza ukuri erega buri gihe kuratsinda hatitawe ku mbaraga zaba ziburwanya

  • “Kuri we, iyi ndirimbo “Heartbeat” ngo ni umwe mu musanzu we uzatuma abazayumva imyaka n’imyaka bazibuka ibyabereye mu Rwanda byatumye abaririmbyi bo muri Colorado babiririmba”. aba basore bafite umutima wa kimuntu nabakunze pe! “YOU ARE THE LOST THAT SHALL NEVER BE FORGOTTEN” LOVE YOU.

  • Ni ngombwa ko ukuri ku byabaye mu Rwanda bimenyekana n’ubwo byavugwa n’umunyamahanga ufite ubumuntu !!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish