Digiqole ad

Imyubakire y’isoko rya Gikondo ikomeje gutera benshi impungenge

Kuva mu kwezi kwa Mutarama umwaka ushize wa 2013 nibwo habayeho kwimura abacuruzi bakoreraga mu isoko rya Gikondo ryari mu kagari ka Kigarama bimurirwa mu kagari ka Karurira babwirwa ko hariya bahoze hagiye kubakwa isoko rishya rya kijyambere, icyo gihe bahawe amezi 15 ko isoko rishya rizaba ryuzuye, kugeza ubu inyubako iracyari hasi.

Ibikorwa byo kubaka iri soko biracyari muntango.
Ibikorwa byo kubaka iri soko biracyari mu ntango.

Amezi 15 aba bacuruzi bari bahawe ngo babe basubijwe mu isoko yarangiye muri Werurwe 2014, ubu ibikorwa byo kuryubaka biracyari mu ntangiriro (foundation).

Uretse impungenge abahoze bacururiza mu isoko rya Gikondo bagaragaza, na bamwe mu baturage bo muri uyu murenge babwiye Umuseke ko kuba iri soko ryarimuwe byagize ingaruka ku buzima bwabo kuko ryashyizwe ahantu habi kandi aho abacuruzi bimukiye ubu ngo hari umuhanda mubi cyane.

Ikindi kibateye impungenge kandi ngo ni uko n’inzu ziri kubakwa zizaba zigize isoko rishya rya kijyambere zahinduwe aho kuba amagorofa abiri nk’uko igishushanyo mbonera cya mbere cyabigaragazaga ngo ubu hazubakwa imwe.

Uwitwa Nkusi Eugene, utuye mu Kagari ka Kigarama, kimwe na bagenzi be nta kizere bafite ko isoko rishya rizuzura vuba.

Nkusi ati: “Nkurikije uko mbona ibikorwa byo kubaka iri soko bikorwa, nta kizere tubona cy’uko rizuzura vuba kuko usanga ibyaryo bihora bihindagurika buri munsi. Bahinduye ibyari ku gishushanyo mbonera, hari igihe ryabananira ibikorwa bikongera bigahagarara.”

Naho abimuwe bakajyanwa gucururiza mu Kagari ka Karugira bo bavuga ko babangamiwe n’ahantu bajyanywe kuko nta bakiriya bajya babona kandi no kuhageza ibicuruzwa bikabahenda cyane kuko ari kure y’umuhanda.

Umwe muri bo witwa Mukamana Cecilia watangiye gucururiza mu isoko rya Gikondo mu 1997, asaba ko babwirwa ukuri bakamenya igihe rizamara ryubakwa.

Bushishi Gaspard, umuyobozi w’iri soko we yadutangarije ko nawe atazi igihe rizuzurira.

Ahari kubakwa iri soko bigaragaraga ko imirimo yo kuryubaka igenda buhoro kubera abakozi bacye, ku ishantiye hagaragaraga abakozi 10 gusa.Ntitwabashije kuvugana n’umuyobozi w’ikompanyi CABODI irimo kubaka iri soko.

Aha ni Karugira ahimuriwe isoko rya  Gikondo.
Aha ni Karugira ahimuriwe isoko rya Gikondo.
Aka ni agasoko karemera ku muhanda hafi  y'aho isoko rya Gikondo ryahoze
Aka ni agasoko karemera ku muhanda hafi y’aho isoko rya Gikondo ryahoze
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko  iri soko rigomba kuzaba rimeze ndetse n'igihe ryagombaga kumara ngo ribe ryuzuye.
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko iri soko rigomba kuzaba rimeze ndetse n’igihe ryagombaga kumara ryubakwa byose byarahinduwe


UWASE Joselyne

UM– USEKE.RW

en_USEnglish