DR Congo: Abahungiye mu Rwanda bamaze kugera ku 2000
Updates (1 Gicurasi) – Impunzi z’Abacongomani zikomeje kwambuka umupaka w’u Rwanda zihunga umutekano muke uterwa n’imirwano ishyamiranije ingabo za Leta ya DRC n’imitwe y’Inyeshyamba. Kugeza kuri uyu wa 1 Gicurasi imibare y’impunzi zimaze kwakirwa igeze ku 2000 baturutse mu turere twa Masisi.
Kuri uyu wa kabiri, biteganyijwe ko Ministre ufite impunzi mu nshingano ze, ndetse n’abayobozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi,UNHCR bahurira ku kigo cya Nkamira kiri kwakira izi mpunzi ngo barebe uburyo iki kigo cyakongererwa ubushobozi. Amakuru ava muri MIDIMAR aremeza ko izi mpunzi zishobora kuza kugera ku 5 000.
Nkuko Rwahama Jean Claude ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR, yabwiye UM– USEKE.COM ko izi mpunzi bari kuzakirira kuri Grande Barriere i Rubavu zigahita zerekezwa mu kigo cya Nkamira, ubundi gishinzwe kwakira abanyarwanda bava muri Congo batashye mu Rwanda.
Kuva kuwa gatanu tariki 28 Mata 2012 impunzi 80 zambutse umupaka w’u Rwanda na DRC by’agateganyo zikaba zashyizwe mu nkambiya Nkamira. Zahageze mu masaha ya nijoro cyane ( 23h00).
Ubuyobozi bw’akarere bukimara kubimenya bwihutiye kubashakira ibibatunga bigizwe n’imigati ndetse n’ibinyobwa, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR watanze ibiribwa by’iminsi 15 ku baraye mu nkambi kandi n’abandi bari bwiyongereho bose ngo irabaha ibyo kurya n’ubundi butabazi bw’ibanze.
Kuri uyu wa 29 na 30 Mata umubare w’impunzi wakomeje kwiyongera aho ugeze ku 1500, ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yavaga ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC (Grande barriere ya Ruvavu) ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) kuwa 29 Mata hari hamaze kubarurwa abantu 170 kandi uko bwagendaga bwira ni ko wabonaga imibare irushaho kwiyongera.
Izi mpuzi ziganjemo urubyiruko cyane ry’igitsina gabo ruri mu kigereranyo cy’imyaka 18 na 25, abaganiriye n’umunyamakuru wacu baratangaza ko kubera ibibazo by’umutekano mucye uri mu duce baturutsemo, inyeshyamba ziri gufata abasore cyane cyane
abanyeshuri zikabajyana mu gisirikare ku ngufu, iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye abasore benshi bata amashuri bagahitamo guhunga nubwo harimo n’abana ndetse n’abakuze bake.
Abahunze bose ntawakomeretse kuko benshi barimo guhunga imirwano itarakomera mu duce baturutsemo, tubibutse ko abambutse bagana mu Rwanda baturutse mu duce twa Masisi, Ngongo, Kilolerwa, Mushaki, Nyamitaba ndetse na Mihamwe.
Photos/Fredy Ntawukuriryayo
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
BIRABABAJE ARIKO KURUHANDE RWIGIHUGU CYACU BAKAZE UMUTEKANO HATAZIRAMO N’INTERAHAMWE ZIYISE ABAKONGOMANI
kuba impunzi nikintu kitiroshe nku rwanda rwahuye nikibazo kyimpunzi,ali za 59,ni nterahamwe zo 1994 mugize amahirwe kuko muhungiye kizi ibyimpunzi tena mukaba abaturanyi muhumure kandi Imana irabizi
nibihangane kabisa Imana izageraho yibuke Kongo
Mana ndagutakambiye numutima wanjye wose reba abana bawe aho bari hirya nohino ubuzima babayeho unyurire mu bana bawe bagire kwitanga kwa masengeshyo ukwa amikoro nibindi tubigusabye mwizina rya YESU AMEN.
Abakongomani bahungiye murwanda nibihangane Imana ikomeze ibafashe,dusengere ikigihugu kizagire umutekano rwose,tubahaye ikaze murwagasabo,muhumure Imana irahari.
murakaza neza murwagasabo ariko birababaje kubona usize inka,inzu nziza,abana ni bindi tura gusabye Mana ube ari wowe ubabeshyaho kuko ntacyo bakwimarira du sabye amahoro.
mwihangane IMANA niyonkuru kdi izi ikibazo cya congo amaherezo izshyira namwe mubeho neza ikaze iwacu murwagasabo
mwampaye kivu nkayomeka ku rwanda ?????? Ibindi tukazabireba nyuma .naho ubundi ndafata kongo yose.
turabashimira uburyo mutugezaho amakuru atanukanye imana yonyine.kd ndahumuriza abaturanyi bacu nibahumure kuko dufite imana hano iwacu mu rwagagasabo.turabasengera imana ibakize abo bashaka ko baba impunzi
Abakongoma barababaje cyane ariko Cong nifatanye nandi mahanga barebe uburyo bashakira umuti turiya duce twa North na Sud Naho abaturage babone amahoro.
abakongomanibo ubwabo nibo bagomba kugira uruhari mukwishakira amaho mugihugu cyabo.turabihanganishije nimudusaba umusaada tuzawubaha ariko tubona haricyo twaheraho
Comments are closed.