Digiqole ad

Imbuga nkoranyambaga mu gusenya ingo. Mu Rwanda ngo byaratangiye

 Imbuga nkoranyambaga mu gusenya ingo. Mu Rwanda ngo byaratangiye

Mu bihugu byateye imbere iki kibazo barakigize bagera aho kukibonera umuti wo kwirinda guta umwanya munini kuri bene izo mbuga

Ntawushidikanya akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere cyane kubera gusakaza no guhanahana amakuru mu buryo bwihuse. Gusa ubu benshi nabo batangiye kubona ingaruka z’ikoranabuhanga mu mibanire y’abantu. Imbuga nkoranyambaga zabaye ikibazo mu miryango y’abashakanye mu bihugu biteye imbere, ubu no muri Africa kimwe no mu Rwanda ngo niho hatahiwe. Ziri gutanya imiryango.

Mu bihugu byateye imbere iki kibazo barakigize bagera aho kukibonera umuti
Mu bihugu byateye imbere iki kibazo barakigize bagera aho kukibonera umuti wo kwirinda guta umwanya munini kuri bene izo mbuga

Kubera kuva kuri mudasobwa ujya kuri telephone ukomereza aho wari ugeze uhugira mu kuganira n’abantu batandukanye, imiryango myinshi ngo biyikurizamo intonganya bikaba byashyira ku gutandukana.

Mu Bwongereza umuryango umwe mu miryango irindwi usenyuka kubera izi mpamvu nk’uko bitangazwa na MailOnline.

Facebook, Twitter na WhatsApp ngo bikoreshwa n’abashakanye mu gushaka abandi bantu bamarana ipfa, bagaca inyuma abo bashakanye. Ibiganiro bishobora kuhakorerwa hagati y’abatarashakanye ngo bisembura cyane imibiri yabo bigatuma kubonana kwabo ntakindi kibikurikira….

Igikurikiraho ni ukutizerana mu ngo bikurura umwuka mubi bikaba byavamo gutana.

Umuryango umwe kuri itanu mu miryango yabajijwe mu bushakashatsi bwakorwe mu Bwongereza yasubije ko nta munsi ushira badatonganye kubera ko umwe mu bashakanye uha umwanya munini imbuga nkoranyambaga.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abanyamategeko bo mu Itsinda Slater na Gordon nyuma y’uko bamaze kubona ko hari abashakanye benshi babagezaho ibibazo bifitanye isano no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Skype, Snapchat, Twitter, What’sApp n’izindi.

Umwe muri aba banyamategeko witwa Andrew Newbury yabwiye Mailonline ati: “ Mu myaka itanu ishize ntabwo Facebook yari ikintu cyateranyaga abashakanye ariko ubu yabaye kimwe mu bintu twumva batubwira ko cyugarije imibanire yabo.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Censuswide bwakorewe ku bagore n’abagabo 2,011 bwerekanye ko impamvu umwe mu bashakanye acunga ibyo umufasha we yandika, yandikirwa ndetse n’amafoto yohereza cyangwa yakira, iterwa n’uko undi aba atakimuha akanya ahubwo ahora ahugiye ku mbuga nkoranyambaga.

17% by’abajijwe buri munsi ngo bagirana amakimbirane ashingiye kuri izi mpamvu.

Amahane aterwa n’uko umwe muribo aba akunda kuganira n’umwe cyangwa benshi mubo bahoze bakundana cyangwa biganye bigatera uwo babana kugira amakenga no gufuha cyane.

14% bemeza ko bacunga abo bashakanye bafite umugambi wo kwibonera ibimenyetso simusiga by’uko babaciye inyuma.

 

Mu Rwanda naho ngo ikibazo tukitege vuba

Bamwe mu baganiriye n’Umuseke barimo abanyamakuru,abacuruzi, n’abahanga mu mibanire y’abantu bemeza ko no mu Rwanda hari icyo kibazo cyahageze.

Nkundineza Jean Paul yabwiye Umuseke ko gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane hagati y’abashakanye bituma hari abagirana amakimbirane n’ubwo ngo bitarakabya.

Ati: “ Abagore cyangwa abagabo bize nibo bahura n’iki kibazo cyane kuko baba bafite akazi kabasaba kuba ‘busy’.

Hari igihe umwe ashobora kuba ashaka gushyikirana na mugenzi we ariko undi akaba yahaye agaciro WhatsApp muri ako kanya, mugenzi we ntibimushimishe.”

Yibukije ko ubuzima bw’iki gihe butandukanye n’ubwa kera bityo ko abashakanye bahura n’ikibazo gikomatanyije cyo gushaka ibibatunga no kwita ku byiyumvo (emotions, sentiments) z’aba bashakanye.

Karanganwa Fiacre umwe mu mpuguke mu mibanire y’abantu avuga ko imihindukire mu mibereho ariyo iri kugira ingaruka zikomeye ku mibanire y’abashakanye n’uburere buhabwa abana.

Ati “Ibyatumaga abantu bashyikirana byarahindutse, ubu bashyikirana mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga bakaganira nta rutangira (ku badahuje ibitsina) kuko baba batari kumwe maze bagahura banogeje umugambi.”

Ubusanzwe mu mibanire y’abantu ngo iyo baganira begeranye hari imbibi karemano ziva ku burere zituma hari ibyo birinda kuvuga batinya uko abo cyangwa uwo baganira abyakira. Izi mbibi zishingiye ku burere ngo zavanyweho n’ikoranabuhanga ryashyize hanze ikitarajyaga hanze.

Karanganwa avuga ko imbuga nkoranyambaga zinaniza cyane uburere umwana ahabwa n’ababyeyi be kuko kuri izi mbuga abona ibirenze uburere ahabwa n’ibyo atakabaye abona ku myaka ye. Bigatuma uburere ahabwa mu rugo buba hasi cyane y’ibyo azi.

Kubera izi mpamvu Karanganwa avuga ko ibibazo byo gutana kw’ingo bishingiye ku mbuga nkoranyambaga no mu Rwanda kimwe n’ahandi henshi muri Africa ubu no mu myaka iri imbere bigiye gutangira kuba ikibazo gikomeye.

Kugeza ubu uyu muhanga avuga ko nta bushakashatsi kuri iyi ngingo azi burakorwa mu Rwanda ngo bugaragaze uko ikibazo ubu gihagaze. Gusa ngo nubwo cyaba gihari ntikirakabya, gusa ngo gikwiye kwitegurwa ku muvuduko wo hejuru mu gihe kiri imbere aho urubyiruko rw’ubu ‘generation’ ruzaba ari rwo ruyoboye imiryango mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • AHAAAA YEWE NGE MBONA IZO MBUGA NTAKIBAZO ZIFITE AHUBWO ABAZIKORESHA NIBO BAFITE IKIBAZO KWIHA GAHUNDA YO KUZIKORESHA KUMENYA IBYO UGIYE KUREBAHO IGIHE UBIREBA AHO URI UBIREBA CG SE NIBYO UGIYE KWANDIKA NAHO UBUNDI ZO UBWAZO NATAKIBAZO AHUBWO TWEBWE TWISUZUME IBYO TURIMO

  • Sha gewe ho sindarwubaka ariko nange ntibizanyorohera,ndikwibaza niba nazishakira ikiragi cg se impumye,nabuze amahitamo

  • UBWO RERO WAHITAMO KWISHAKIRA UTABONA NGO UJYE WIBERA KURI ZO MBUGA !! AA..NTIBIZOROHA.

  • Technology irarengana. abitwaza facebook na whatsup n’ibindi ngo nibyo byongera gucana inyuma ni ukubeshya. Byose biterwa na kamere y’umuntu. Niba iricyo wimirje imbere, kujya kuri izo mbuga gushaka bene ayo macuti bizaba rwose. Naho nujyaho gushaka incuti, icyo muganiriye ukakibwira uwo mwashakanye , inkuru ziri ku mbuga mukazijyaho impaka n’uwo mwashakanye byaba bitwaye iki? Kera se izo mpuga zitaraza umuntu ntiyavaga mu rugo, akajya mu nama, akujya mu isoko, agahura n’abantu benshi, mukabwirana amakuru, wagera mu rugo ukaba wabwira uwo mwashakanye uti nahuye na kanaka, yambwiye amakuru aya naya. Akongera atu waruziko …… gutyo gutyo. Icyo gihe se abashakaga guca inyuma ntibabikora ga? Byose ni kamere y’umuntu. Ikibazo mbona ni uko twe dusamira hejuru ibije byose, umuntu akumva ko facebook ari ugushaka incuti zidasanzwe, nkaho yakumvise se ari urubuga incuti zihuriraho ngo zibwirane amakuru ku buryo bwihuse.Kandi ntibibe ibanga ngo ubihishe uwo mwashakanye. Niba hari n’aho bajya kuri dating, ibyo ni ibyo aba celibataires ntabyo ari ibyo abafite ingo. Technology irarengana, ibiba biterwa n’ingeso y’umuntu ntabwo ari technology.

  • njye cherie wanjye duhora dushwana kubera izi mbuga, ajya anzanira n ibiryo nkarya nibereye kuri whatsapp nkahiduka yivumbuye ubwo nkahita mfata akanya ko kumuhoza

  • @h urabeshya cyane nta cherie ugira.uracyari na vierge

  • Ibyo muvuze nukuri

  • iyo urebye ukuntu abantu basigaye batagisabana imbonankubone bagahitamo gusabanira kuri whatsup kuburyo ntawe ukivugisha undi mu nzira cyangwa muri bus mbona mu gihe gito abantu tuzahinduka nka robot(ibigoryi)

  • Uretse n’abashakanye,uburere bw’abana buragabanuka kbra guhugira kuri technology.hakwiye gahunda ihamye tutaziyangiriza imiryango.

Comments are closed.

en_USEnglish