Digiqole ad

Igisimba kitazwi imiterere cyabonetse cyapfuye ku nyanja

Ni igisimba gitangaje kitigeze kiboneka mbere, gifite isura nk’iy’indogobe, umubiri nk’uw’ingurube, n’amajanja manini nk’ay’ikirura, cyagaragaye ku nkengero z’inyanja muri Pays de Galles cyapfuye.

Ikinyamaswa kitazwi
Ikinyamaswa kitazwi

Iki kinyamaswa, nta cy’amoya avangavanze cyabonywe n’umusore witwa Peter Bailer ubwo yariho yigendagendera ku mucanga n’imbwa ye.

Nyuma yo gufata amafoto yacyo akayashyira abakuru b’aho atuye habayeho impaka nyinshi bamwe bavuga ko ari imbwa idasanzwe abandi bakavuga ko nta mbwa iteye ityo yigeze ibaho babonye.

Peter avuga ko cyari giteye cyane ubwoba kukibona iyo wahotaga ubona ko ari inyamaswa utamenya ubwoko bwayo.

Cyari cyatakaje ubwoya bwacyo ku gicye kinini.

Amafoto y’iki kinyamaswa ubwo yerekwaga Dr Dan Forman wo muri Kaminuza ya siyansi y’i Swansea yavuze ko bigoye cyane kumenya icyo kinyamaswa icyo aricyo, nubwo ngo yabonye kimeze nk’inyamaswa yitwa ‘badger’.

The Sun

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • murakoze kutugezaho amakuru meza muzakomeze mundukurikiranire ibwi cyo gikoko aho isi ntiyaba igeze kumusoszo?

  • Nanjye ndabashimiye kubwiYI NKURU MUTUGEJEJEHO.

  • Iki gitype kishwe n’icyi mwokabyara mwe? Nibagipime batubwire, aliko ubwo kitari kizwi bakitondere wabona kipfishije kigira ngo nibagikoraho kibasimbukane.

  • Ni bimwe mubbikorwa na Illuminati iyo bari kugerageza nk’uko bashobora gufata imbeba bakayitera imiti ikavamo igisimba kizima kidasanzwe.Iyo miti bajya banayigeragereza kubantu bagahinduka ibindi cyangwa bagapfa.

    • Mujyanama we, ushobora kuduha reference zaho wasomye ibyo utubwiye! kuko ndabona Illuminati uyisobanukiwe cyane rwose. Illuminati ntikwiriye kugira uwo ihabura kuko ninaha abantu bararaguza, bakaroga…kandi byose bigira ingaruka gusa kubirimo akanabyemera.

  • un truc comme ca, ca se fabrique au labo.
    erreur de clonage.

    • Mujye muvuga ibyo muzi mama.

  • ibyo nibikoko bya illuminate yakoze mu ma laboratoire zabo twarabamenye mube maso musenge mutagwa mu moshya

  • ariko koko ndumiwe.uziko kiriya gitype nakirebye nkakiyoberwa.ariko rero nibashaka bbagikureho kuko hari abatype bakunds akaboga bahita bagifungura cg se batangira gucuruza zingaro yacyo cg se bakacyifashisha mugutegura ibintu by,ibisombe.bacyitondere kabisa

  • Wowe kalisa n0 8, sha uranshimishije cyane umenya wasetsa cyane, ngo iki gi type…., ngo bacyitondere….., ngo hari aa type bahita bagishyira mw’isombeee…. haaahhhaaa Bon week end wango.

  • turakitaho!

  • iki gisimba ndakubwiza ukuri muhuriye mu nzira ari kizima cyaguhitana pe.

  • zirema kwinshi!ahaaa!

Comments are closed.

en_USEnglish