Digiqole ad

Ifoto y’umusirikare wa Amerika w’umu ‘gay’ yaciye ibintu

Uyu musirikare udahisha ko ahuza ibitsina n’abo babihuje, yasimbukiye umusore bakundana ubwo yari akigera muri Amerika avuye mu butumwa bw’ingabo za Amerika muri Afghanistan.

Sgt Brandon Morgan mu maboko y'umukunzi we Dalan Wells
Sgt Brandon Morgan mu maboko y'umukunzi we Dalan Wells

Sgt Brandon Morgan yafashwe ifoto asomana by’umugabo n’umugore badaherukana, n’inshuti ye y’umusore witwa Dalan Wells wari waje kumwakira nyuma y’igihe kinini umwe aba kure y’undi.

Basomanye biratinda ku kibuga cy’indege cya Hawai, imbere ya rubanda rundi rwari rwaje kwakira abo mu miryango yabo bavuye muri Afghanistan.

Ubusanzwe ngo ni umuco ko umusirikare uvuye ku rugamba, umuntu wambere asoma cyane ari umukunzi cyangwa umugore we mu baba baje kumwakira bose, aba rero nabo ntawe bahishe iby’ibitsina byabo bahuza kandi bisa.

Iyi foto yaciye ibintu ku mbuga za internet ku isi nyuma y’uko inyujijwe ku rubuga rwa facebook rw’abasirikare ba Amerika b’aba ‘gay’ abarenga ibihumbi 18 bakayikunda (like)

Uyu musirikare ariko, ngo yasaga n’uwabanje gushisha ko ari umu ‘Gay’, kuri Noheli, yoherereje ubutumwa buyifuriza abo mu muryango we n’inshuti buva muri Afghanistan aho yari, nyamara ntiyavuzemo uriya mukunzi we.

Asubiza kuri iriya foto ye kuri facebook, Sgt Brandon Morgan yagize ati: “ kuri mwese mwasubije neza (positively). Njye n’umukunzi wanjye turabashimiye. Ntitwakoze biriya ngo twamamare, twabikoze ku bw’imyaka ine n’inshuro eshatu noherejwe mu butumwa tutabonana

Iyi foto ije nyuma y’amezi atanu igisirikare cya Amerika cyemeye ko ingabo zacyo zahuza ibitsina niyo byaba bisa, ababishaka babishyira muri rubanda. Ni nyuma y’igihe kinini babyemerewe ariko babujijwe na gato kubigaragaza, yari politiki yitwaga “Don’t ask, don’t tell” yashojwe muri Nzeri umwaka ushize.

Aba bakurikiye abandi basirikare babiri b’abakobwa Marissa Gaeta na Citlalic Snell nabo mu ukuboza umwaka ushize, berekanye ko ari aba ‘Lesibiennes’ basomanira aho rubanda rureba mu gihe umwe yazaga kwakira undi avuye mu butumwa mu birwa bya Carraïbes.

umusoda Marissa Gaeta (ibumoso) n'umukunzi we wari waje kumwakira nabo babishyize hanze
umusoda Marissa Gaeta (ibumoso) n'umukunzi we wari waje kumwakira nabo babishyize hanze

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • HARI UMUSAZA YAJYAGA YIVUGIRA ATI:YEWE WASI WE ABANTU BAGASEKA NONE NAHA BIGEZE TURAJYAHE KWERI. NAKAMARAMAZA PE

  • Ibi bintu biteye agahinda arko nkatwe tuba tugize amahirwe yo kubibona cg kubyumva n’ibitwibutsa ko imperuka iri bugufi so twitegure tutazatungurwa ibi n;ibimenyetso by’ibihe

  • Obama yinjijwe muri ulliminatti ari muri university kandi yabaye perezida afite mission. Reba kuri youtube. Niwe muperezida uteje intambara nyishi niwe wemereye abasoda guhuza ibitsina ni we wakuyeho don’t ask don’t tell. Gahunda y’ariya madayimoni ni uguteza ibibazo hanyuma bakiyerekana nk’abacunguzi mu kubikemura. Uzare urukingo rwa vih ruzava iwabo. Wibeshye ukarukora batakuzi bakwica

  • Aha nakumiro da!! jawa ubu birandaza!!ibyo nibimanyaso by’I maruka!bena Data muba maso nimuzaba nga babakobwa babafafa!!

  • Ibimenyetso by’ibihe, Ibimenyetso by’ibhe, Ibimenyetso by’ibihe!!!! Nimubona ibyahanuwe byose bitangiye gusohora uko byanditswe muzamenye ko umunsi w’imperuka wegereje. Kandi ngo muribyo bihe hazaba harabahanuzi bibinyoma, muramenye mutazagwa mu moshya. Ibyo nuwiteka Imana ibivuga.
    Uwiteka Imana yarivugiye ngo: ” Nanga urunuka icyaha cy’ubusambanyi kuko aricyo cyaha cyonyine gikorerwa mu mubiri”” none kigeze naho gikorwa n’abahuje ibitsina. Tekereza nawe uwiteka wivugiye ngo Dore nkuremeye umufasha mugende mubyare mwororoke mwuzure isi!! None abantu yaremye nibo batangiye guhinyuza icyo wabaremeye nagahunda yarifite.

  • zwahama tu!!!

  • Izi nkumi ukuntu zicyeye se disi!!!!!!!!!!

  • Rugamba Sipiriyani yararimbye ngo isi irasha we, icyo gihe ntitwumvaga ibyo aribyo, ariko dore ngibyo. Hahirwa umuntu utishushanya n’ab’iki gihe cyonona.

  • Ni akumiro gusa!! Mu bihe bya Noa Imana ijya guteza umwuzure ni uko byari bimeze. Satani yarahagurutse n’abambari be

  • Friends, ibi ibintu ntibiba biba gusa ahubwo haba hari ibindi bibyihishe inyuma kandi “target” ni njye ni wowe ni umwirabura ni umunya furika ni uwo mukindi gihugu cyose Kitari america n’ibindi bakorana by’iburayi. Iyo bareka abaturage babo bakabikora ndetse bakanabyamamaza ni ukugirango babone aho bahera babitegeka Twebwe kandi bazi ko nitubyemera tuzabihugira mo bakikomereza kutwumvisha. Nutitonda ii ugaya uzaba ubikora ejo kuko ababiri inyuma bakomeye. ikigamijwe ni ukudushyiramo imico idasanzwe tutanamenyereye bikongera ukudasa muri twe

    Iyi ni intwaro bakoresheje kuva kera “gushakisha uburyo abantu babona aho batandukaniye” uyu munsi wishyize mo ko ukunda uwo muhuje igitsina wahita uba utyo kandi ukanabyemera ukanabirwanira. Ubu basigaye no kugira ibiyobya bwenge ibintu bisanzwe ubundi bakaturindagiza. Plz mukomere kubyo mwemera kuko nibyo bibagira abo muri bo kandi iterambere ryose ni ho rihera.

    iyo umuntu arwaye indwara z’imitekerereze” psycological disorder” bamujyana kwa muganga akavurwa agakira ibyo nibyo batwigishije ariko kuko biriya bigambiriye ikindi niba ari n’indarwa aho gusaba ko abo bantu bavurwa ahubwo basaba ko babareka bakikorera ubusazi bwabo. ubwo nibwo burenganzira?

  • Iyi niyo democracy na civilisation bashaka gutamika kungufu abashaka indi nzira bose. Igihe kirageze umuntu wese wemera Imana(utari indyadya) akarwanya iyi mico mibi ya sekibi . Boko Haramu. Nubwo abazungu (western) bafite byinshi twabigiraho nka Technology, iyi mico yabo niyo kwamaganwa kuneza, byakwanga(cyane ko bizanga kubera ingufu bakoresha) natwe tugakoresha ingufu.No other way.

  • Uwaba agize amahirwe yo kubona ibi nabisanishe nibyo YESU KIRISTO yavuze:ngo muminsi yi mperuka hazaba ibihe birushya.umuntu ufite gushishoza yirebera gusa ahubwo yibukeko tugeze mugihe PAUL intumwa yavuze,maze dusenge cyane kugirango tuzagere ku iherezo tudatsinzwe n’urubanza. ufite amatwi yumva niyumve!

  • Iyi ni mission yaba illuminati n’abandi bakozi ba shitani ngo bangize imyumvure n’umuco byacui.
    Bazakora byinshi ndetse bazageraho bakore inkingo (vaccin) ngo zo gukingira (prevenir indwara )izo ndwara ni izo ba manufacturing munganda zabo bakajya kuzanduza aho bashaka hanyuma bakagaruka ngo baje gukingira no kuvura.
    muri izo vaccin harimo substances zishobora guhindura imitekerereze y’umuntu kuko barifuza ku manipuler abantu bakoresheje idirimbo,films,amafoto nk’ariya n’ibindi byinshi.

    muzitegereze ama films basohora,indirimbo zaba mwe.usanga ari kwambara ubusa,ubusambanyi n’ibindi.ubu bigeze no mu ma films y’abana usanga arimo kubangiriza imitekerereze.

    DUKOMEZE KWEGERA IMANA NAYO IZATWEGERA MURI IYI MINSI Y’UMWIJIMA YA NYUMA.

  • Isi irashize, Ibyahanuwe byose byarasohoye abana barica ababyeyi, abantu barakora ibiteye isoni bakabifata nk’ibisnzwe.
    Abumva nimwumve kandi mufate ibyemezo kuko kwendana hagati y’abahuje ibitsina nibyo byatumye Imana irimbura i Sodomu. hatahiwe rero twebwe ab’ikigihe . ni ugushaka ubuhungiro mw’ijambo ry’Imana .

  • Nta kabi katari abazungu ariko ikibabaje ni uko urubyiruko ruri kubyirukaho.icyo twakora nta kindi ni ugusenga cyane gusa.

  • NDUMIWE GUSA NTA KINDI UKUNTU SE ZIRIYA NKUMI ZIRI KU MYAKO!!

  • Ntagitangaza kirimo mureke ibyahanuwe bisohore none se ntabwo muzi ko Yezu yabwiye intumwa ze ko umwana w’umuntu azagaruka ari uko ibintu bimeze nk’uko byari biri i Sodoma na Gomora ?

  • Nshuti ya Yesu ni ugusenga,ngo ugushije ishyano wa si we kuko satani akumanukiye ningabo ze,dusenge,dusabe imbabazi kandi twiyeze,Yesu aribugufi kuza kujyana itorero.Duqengere bariya bose kuko Yesu nabo yabaviriye amaraso i Golgotha,kandi yifuzako buriwese yabona ubugingo.

  • older man comment yawe irubaka kandi ibyo uvuze n’umuri. mureke twe twizere Imana ishobora byose kandi pe umuco wacu ni mwiza nta mpamvu yo kuwusimbuza uwabandi.

  • ISI YARARANGIYE AHUBWO BURI MUNTU ATUNGANYE,UBUGINGO BWE.

  • IZI NKUMI ZIPFUSHIJE UBUSA WE UWAZIMPA ZOMBI NKAZIKORERA IBYAFURA NZIZA

  • Amoko aragwira ngo hari nataramukanya! Ikimbabaza nuko batabikora ngo babigumane iwabo bagashaka kubidupacika natwe kungufu!! mbega ibintu bibishye kubireba! ni umwaku pe!

  • Ibyo byose jyewe nizerako byahozeho nigiye cyakera cyane! Nambere y’ivuka rya Yesu! Ahubwo nibyaberaga kumugaragaro. Ntibibatangaze rero mga byacitse!!

  • tres degoutant

Comments are closed.

en_USEnglish