Digiqole ad

Huye: Hafunguwe ku mugaragaro ikigo nkomatanya nyigisho

Kuri uyu wa kane Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, n’uwingabo Gen. James Kabarebe batashye ku mugaragaro  ikigo nkomatanya nyigisho  (Integrated Polytechnic Regional Center), giherereye  mu Karere  ka  Huye mu Ntara y’Amajyepfo kikazajya gifasha urubyiruko rwiga mu mashuli y’imyuga kwihangira imirimo.

Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe bafungura iki kigo ku mugaragaro
Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe bafungura iki kigo ku mugaragaro

Umuhango watangijwe no gutambagiza abashyitsi, mu byumba bitandukanye, berekwa bimwe mu bikoresho abanyeshuri bifashisha kugira ngo bashyire mu bikorwa ubumenyi bahabwa.

Umuyobozi w’ikigo nkomatanya nyigisho(IPRC) Dr Twabagira Barnabé, atangaza ko intego bafite ari ugufasha urubyiruko rwiga mu mashuli y’imyuga,kwihangira imirimo.

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, yavugiye muri uyu muhango ko Minisiteri ayoboye idashinzwe umutekano n’ubusugire bw’igihugu gusa, ahubwo ko yitaye no ku bindi bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Leta yabanjirije iyi, ntabwo inzego za gisirikare zigeze zifatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye byo guteza igihugu imbere, abasirikare bavuka mu muryango nyarwanda, nta mpamvu n’imwe yatuma badafatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu”

Naho Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta we mu ijambo yavuze yagarutse ku kamaro amashuli y’imyuga n’ubumenyingiro afitiye abanyarwanda.

Aho yagaragaje ko inyungu abiga aya mashuri bakuramo ari uko iyo barangije batirirwa batonda hirya no hino muri za Minisiteri ngo bandike basaba akazi, kuko ubumenyi bakuramo bubafasha guhita babona imirimo mu buryo bworoshye.

Niyo mpamvu ngo guverinoma y’u Rwanda irimo gushyira ingufu kuri aya mashuri, aho yifuza ko mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2013/14, amafaranga itangamo yakwikuba inshuro ebyeri.

Yagize ati ″Dukurikije amafaranga Leta ishyira mu guteza imbere amashuli y’imyuga n’ubumenyingiro,twifuzako nibura mu mwaka wa 2017 abarangiza muri aya mashuli bazaba bageze kuri 60%.”

Minisitiri w’uburezi ashimira leta y’igihugu cy’ububiligi ku nkunga itanga yo kuzamura amashuli y’imyuga, agaruka no ku bufatanye bafitanye na Minisiteri y’ingabo, igenda itanga bimwe mu bigo bya gisirikare kugira ngo hakorerwe imirimo iteza imbere uburezi mu Rwanda.

Hanatanzwe ibikoresho bitandukanye by’ibigo 10 by’icyitegererezo byo mu Ntara y’Amajyepfo, bifite agaciro kangana na miliyoni makumyabiri z’amanyarwanda (20 000 000 Frws).

Ikigo nkomatanya nyigisho mu       Karere ka Huye, cyatangiye tariki ya 03 Ukuboza 2012, n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, amwe muri aya mafaranga yatanzwe na guverinoma y’u Rwanda ni iy’Ububiligi.

Iki kigo kandi giteganya gukoresha miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2013-2014.

Bimwe mu bikoresho bahawe
Bimwe mu bikoresho bahawe

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • TURASHIMIRA LETA YACU YASHYIZEHO IPRC SOUTH TWE NKIMFURAZAYO TUZAYITEZA IMBERE

Comments are closed.

en_USEnglish