Digiqole ad

Human rights watch yanenze gacaca

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, mu cyegeranyo wasohoye kuri uyu Wakabiri, uranenga  Gacaca, nka bumwe mu buryo bwifashishijwe mu gucira imanza abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Inyangamugayo za gacaca (photo internet)
Inyangamugayo za gacaca (photo internet)

uyu muryanga uvuga ko ubutabera bwakoreshejwe muri gacaca bwari burimo amakosa mu byerekeranye n’ubucamanza. Uyu muryango ukomeza ugaragaza ko  gacaca hari aho yananiwe kugena ibyemezo bihamye ndetse no gutanga ubutabera ku bintu bimwe na bimwe.

Mu cyegeranyo cy’amapaje 144, Human rights watch igaragaza ko yakoze igenzura ku byagezweho hamwe n’imbogamizi zagiye ziboneka mu mirimo y’inkiko gacaca. Igaragaza ko mu nkiko gacaca hagiye hagaragaramo ruswa hamwe n’ubundi buryo bwakoreshejwe bunyuranye n’amategeko.

Daniel Bekele, umuyobozi wa Human rights watch muri  Afurika avuga ko gacaca yafashije u Rwanda kumvikanisha ibyabaye muri genocide ariko ko hari amakosa amwe n’amwe yagiye agaragara mu manza bityo agatanga  ubutabera butari bwo.

Iki cyegeranyo kandi ngo cyashingiye ku bugenzuzi uyu muryango wakoze mu gihe kingana n’iminsi 2.000 ku manza kuri gacaca, aho wabashije gusubiramo izigera kuri 350. Uyu muryango washoboye  kuganira n’abantu benshi bo ku mpande zose zirebana n’imigendekere ya gacaca, harimo abashijwaga, abarokotse genocide, abatangabuhamya, abacaga imanza, abayobozi b’inzego z’ibanze hamwe n’abo mu nzego zo hejuru.

Human Rights Watch ikomeza igaragaza ko gushyiraho gacaca nk’uburyo bushya bwo gutanga ubutabera byahenze U Rwanda, ariko hakagaragaramo amakosa mu guca imanza. Ivuga ko ushinjwa hari ibyo atabashaga kugeraho byamufasha  mu kwiregura, ubutabera butizewe kubera gukoresha abatize ubucamanza habaho n’abatangabuhamya baterwaga ubwoba mu gihe bashinjura uregwa.

Gusa na none, Human Rights Watch yemera ko uburyo bwa gacaca hari aho bwageze ku ntego nziza kuva muri 2005: nko kwihutisha imanza kandi abaturage bakagaragaza uruhare rwabo, kugabanya umubare w’abaturage bari bafunze no gusobanura ibyabaye muri genocide yo 19994.

Tharcisse Karugarama, ministiri w’ubutabera avuga ko uyu muryango (Human Rights Watch) wahisemo gushingira gusa kubitaragenze neza, hanyuma ukirengagiza imanza zigera kuri 1.200.000 zaciwe, kandi nazo zagakwiriye kurebwaho, hanyuma hagakorwa igenzurwa. Tharcisse Karugarama agira ati :˝ni ugutesha agaciro imbaraga z’abanyarwanda, bakoreye hamwe kugira ngo bateze imbere ubutabera n’ubwiyunge.˝

Inkiko gacaca zatangiye imirimo yazo muri 2005, zikaba ziteganijwe kurangiza m’Ukuboza uyu mwaka wa 2011.

NGENZI Thomas

Umuseke.com

 

5 Comments

  • aba bazungu baba bashaka iki kweli? urwanda nigihugu kigenga? nge mba mubazungu mubonye ukuntu baba bibaza africa byababaza, kuma tv yabo ntago bajya berekana image nziza yafurika, ahubwo ugasanga berekana ibibi gusa,wabona uko berekana iwabo ukagirango ntabibi bagira kandi bihuzuye? abazungu ntagihe bigeze bakunda abanyafurika, mwakorana , mwaba inshuti nuko aba agufite icyo agukeneyeho, ngarutse kuri ibi byuyu muryango ugomba kumenyako u rwanda ari igihugu kigenga ubucamanza bwundanda nabwo bwigenga, bityo ibyo bashaka ko mu rwanda si iwabo bazajye kubikorera iwabo nabo bafite ubucamanza bwabo? turabarambiwe kurirwa batwereka ibyo tugomba gukora

  • ndanvu ibyo uvuga wari mugushyira mugaciro, uyu muryango ukora akazi kawo neze kuko atari, umuryongo wa politics, ikibazo nuko ibyo bavuze badashyigikiye imikorere ya Leta, ahumbo twagombe kwemera ibitaragenze neza tukabikosora aho kuvuga ko batagombye kuduha umurongo wo kugenderaho , dunva utasobonukiwe niriya repots basohoye, bo bakoze akazi bashinzwe gukora batabogamiye.

  • Ariko ubundi jyewe mbona nta mpamvu yo kuyibemeza kuko ntibateze gusubiza inyuma ibyagezweho,gusa ikibabaje ni uko icyabo ari ukunenga ibyabaye kuruta uko bakumira icyatumye ibyo bibaho. Turabiyamye rero baturekere u Rwanda uko rwakemuye Icyatumye izo Gacaca zibaho.

  • Ariko human right watch yo yigize ikye muRwanda yobavuga ngo gacaca ningenze neza nukose tutayikoze aribo batugiriye anama reseach yabantu 350 muri 1200000 ibabaho ugahita generalise ngo impanza zagenze nabi method ibahose kubantu biyita injujuke ubwose niyi%(percentage)yibura kugirango weze research yagobyekuba 30% arikobo nana 1% murakoze gukomeza kudufasha gutanga ibitekerezo byacu.

  • reka dukosore, ntabwo ari genocide yo 19994 ahubwo ni 1994. sawa sawa.

Comments are closed.

en_USEnglish