Digiqole ad

Groupe Urumuri yateguye igitaramo cyo gusengera igihugu

Groupe Urumuri yateguye igiterane cy’iminsi ine cy’amasengesho mu mugi wa Kigali, iki gikorwa kizatandira kuwa kane tariki ya 21/03/2013 kigeze ku cyumweru tariki ya 24/03/2013, kizabera kuri ADEPR Rubonobono mu Gatsata.

Ikirango cy'iki gitaramo
Ikirango cy’iki gitaramo

Muhawenimana Naomi umuyobozi w’iri tsinda ry’abanyamasengesho, ngo nyuma yo gukora ibikorwa byinshi bitandukanye birimo amasengesho ahantu hatandukanye hafi yo mu ntara zose zo mu Rwanda.

Aya masengesho azibanda ku gusengera igihugu n’ibindi bikorwa biri gukorwa n’ibitegurwa uyu mwaka kandi ibi bikazaba ku rwego rw’igihugu batitaye ku idini runaka.

Muri iki gikorwa hazaba kujya basenga kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa moya z’ijoro kuva kuwa kane kugeza kuwa gatandatu.

Nyuma y’icyumweru hazabaho gusoza icyo gitaramo kuva saa munani z’amanwa byose bibera kuri ADEPR Rubonobono, kandi ngo kwinjira ni ubuntu.

Ngo intego ya kino giterane iri mu ijambo ry’Imana riri muri Hosea 6 :1-3, kandi kandi na Kolari Rubonobono izaba ihari hamwe n’umuvugabutumwa Rev. Pasiteri Mugabane Rubanguka.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish