Digiqole ad

Gicumbi: Yafatanywe amapaki 7 700 y’inzoga ya ‘Zebra’ ariruka ata imodoka

 Gicumbi: Yafatanywe amapaki 7 700 y’inzoga ya ‘Zebra’ ariruka ata imodoka

Imodoka yari ipakiye yuzuye udukarito tw’inzoga ya Zebra itemewe mu Rwanda

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere, mu karere ka Gicumbi, police yaraye ifashe imodoka y’i voiture ifite pulake yo mu gihugu cya Uganda, UAR 376D yari itwaye udupaki 7 700 tw’inzoga ya Zebra itemewe mu Rwanda, uwari utwaye iyi modoka amagura ayabangira ingata ata imodoka.

Imodoka yari ipakiye yuzuye udukarito tw'inzoga ya Zebra itemewe mu Rwanda
Imodoka yari ipakiye yuzuye udukarito tw’inzoga ya Zebra itemewe mu Rwanda

Mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi, Igipolisi cy’u Rwanda cyafashe imodoka yaturukaga mu gihugu cya Uganda ipakiye amakarito 770 (agizwe n’udupaki 7 700) y’inzoga ya Zebra itemewe mu Rwanda.

Akibona ko agiye gufatwa na police, uwari utwaye iyi modoka yahise ayita mu mukingo avamo, ubundi akizwa n’amaguru. Kugeza ubu aracyashakishwa.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umugenzacyaha, IP Innocent Gasasira, avuga ko imodoka yahise ifatwa ikajyanwa kuri station ya Police mu mugi wa Byumba.

Avuga ko n’ubwo iyi nzoga ya Zebra idafatwa nk’ikiyobyabwenge ariko itemewe ku masoko yo mu Rwanda, akavuga ko n’abayicuruza babikora mu buryo bwa magendu.

IP Gasasira avuga ko abafatanywe iyi nzoga bashyikirizwa ikigo cy’imisoro n’amahooro, kikagena amande bagomba gucibwa.

IP Gasasira, agira inama abaturage, kwirinda gukora ubucuruzi bwa magendu kuko butubaka ahubwo busenya bakanadindiza amajyambere u Rwanda rurimo.

Ati “ Reba nk’uyu yashoye amafaranga ye menshi, agiye kuyahomba, none se ubu akoze ubucuruzi bwemewe, byari kumutwara iki, rwose turasaba abaturage bacu, kubanza bagakora ubushishozi.”

Ashimira ubufatanye bw’abaturage mu gutanga amakuru, ngo kuko ibi byose kubigeraho ari amakuru baba bahawe n’abaturage, akabasaba gukomereza aho.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

1 Comment

  • Yoooo,bajye bacuruza ibyemewe nibyo bitang amahoro barye duke twineza,kuko aha harimo risk yo guhomba rwose.

Comments are closed.

en_USEnglish