Digiqole ad

Gicumbi: Umugabo yishe umugore we amukubise ifuni

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 mu murenge wa Ruvune Akagali ka Rebero II umugabo witwa Evariste Habyarimana yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, avuga ko yakoze ibi nyuma y’uko umugore we ngo yari yabanje kumuzirika nawe yakwizitura akihimura.

i Gicumbi ahabereye ubu bwicanyi
i Gicumbi ahabereye ubu bwicanyi

Abaturanyi b’uyu muryango babwiye Umuseke ko uru rugo rwahoragamo intonganya aho umugore ngo yahoraga ashwana n’umugabo we ngo wakundaga kumuca inyuma ndetse agasesagura umutungo w’urugo muri izo ngeso.

Aba baturanyi bavuga ko aba bashakanye batangiye gushwana ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Werurwe 2015, ngo kuko umugabo yari amaze iminsi yumva ko umugore we ashaka kumuta akigira muri Sudan.

Uyu mugabo yavuze ko yabwiye umugore we Francine Uwineza w’imyaka 34, ngo bagurishe ibyo batunze bagabane akanga.

Habyarimana w’imyaka 31 yavuze ko mu ijoro ryakeye ngo yicuye agasanga umugore we yamuziritse ku gitanda maze abashije kwizitura ngo baragundagurana aza kumukubita agafuni muri nyiramuvumbi ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo wakoze aya mabi ubu akaba ari mu maboko ya police i Gicumbi.

Aba bombi bari bafitanye abana batatu.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ibi bintu tuzabikizwa n’iki Nyagasani?

  • Urugo ruvuze umugore ngo ruvuga umuhoro.niba ariko biri abagore bararye ari menge bivigire make nkaba mbere.ahari avantage na desavantage ntibisigana.mugore wubahe umugabo wawe impfiZi ntiyimirwa nawe mugabo kunda umugore wawe

  • Ariko se kuki abantu bumva ngo abantu baguma bashwana nabo bakarebera kugeza ubwo bicana? Hakwiriye kujyaho gahunda yo gufasha abantu kurwanya uburakari (anger management), maze abantu bajya batangira gushwana gutyo bagahanishwa kujya muri iyo gahunda amazi atararenga inkombe.

  • Abahutu niko babaye erega utabizi age abaza ibyi 1994 ubihakana akore igenzura azasanga aba bose bicana aribo ndakurahiye.

  • Wowe urondakoko uzahanwa bidatinze nizeye Ko witeguye gusabga shobuja Rusoderi.
    Kwanbura umuntu ubuzima bwe nk’ubutanga ni ishyano ariko n’ironda koko ni uko.

  • Ngaho da abanyita ngo ndi PAPABYIRIRE ndamaze ! Ariko nifitiye umutekano w’ubu celibateur .Nyamuneka Bategarugori mwaretse kwishyira hejuru ko tububaha cyane kandi tukanabatinya .Naho wowe Gisa iyo ngengabitekerezo yawe mbi gerageza kuyigabanya sibyo ? Gusa reka nanjye nguhe umurage w’IJAMBO : URAKUNDE UMUHUTU ;URAKUNDE UMUTUTSI ;URAKUNDE UMUTWA kuko mu bwoko bwose habamo ABAGABO N’IMBWA.Niba mbeshya uzabijyenzure uzabyibonera nawe .

  • Kora aha sha.uri umugabo ariko uzashake n’umugore,burya biryana biryoha!

Comments are closed.

en_USEnglish