Digiqole ad

Gicumbi: Imiryango 87 yasezeranye mu mategeko hasozwa Ukwezi kwahariwe umuryango

 Gicumbi: Imiryango 87 yasezeranye mu mategeko hasozwa Ukwezi kwahariwe umuryango

Abagore bo mu murenge Cyumba barahirira ko bemeye abo bashakanye imbere y’amategeko

Mu Isozwa ry’Ukwezi kwahariwe Umuryango no gutangiza gahunda y’iminsi 16 igamije kurandura no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko mu murenge wa Cyumba hakunze kuvugwa ubuharike, habayeho gusezeranya abagore n’abagabo babana batarasezeranye imbere y’amategeko.

Abagore bo mu murenge Cyumba barahirira ko bemeye abo bashakanye imbere y'amategeko
Abagore bo mu murenge Cyumba barahirira ko bemeye abo bashakanye imbere y’amategeko

Mu bikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, mu murenge wa Cyumba, abaturage babwiwe ko gusezerana imbere y’amategeko byabafasha kwiteza imbere no gukumira amakimbirane yakunze.

Bimwe mu byo bakangurirwa ni ukwitabira gahunda y’ubukangurambaga buzaba muri iyi minsi 16, aho bazigishwa amategeko agenga umuryango, ibihano biteganyirizwa umuntu uhohotera mugenzi we, uko bakwishakira  iterambere no kwirinda amakimbirane.

Umuryango Umuhuza ukorera mu karere ka Gicumbi, ukaba utanga amahugurwa ku rubyiruko ruri ku rugerero,  indangagaciro mu muryango no gufasha abaturage guhindura imyumvire, babigisha gusoma n’amategeko arengera abagore, wafashije bamwe guhita basezerana badafite ubushobozi bwo gutegura ibirori.

Kayitesi Mathilde, umuryango UMUHUZA ku rwego rw’ighugu, yashimye abateye intambwe bakitabira gusezerana mu byemewe n’amategeko, abasaba kujyana abana babo mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal yashimye abafatanyabikorwa asaba abana b’abakobwa bakunze kwemera gushyingirwa batarageza imyaka y’ubukure kwamagana uwo muco.

Yavuze ko akenshi usanga bene abo bashyingirwa ari bato bajyanwa guharikwa, bagashukwa n’ababyeyi bakuru. Yasabye ababyeyi gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Yashimye ibikorwa by’umuryango Umuhuza wagize uruhare mu gukumira amakimbirane mu baturage ba Cyumba. Uyu muryango wakoze ubukangurambaga ku baturage 15 144, ufasha mu bukangurambaga bwatumye imiryango 87 y’ababanaga batarasezeranye imbere y’amategeko babikora kandi biyemeza kwigisha na bagenzi babo.

Mudaheranwa Juvenal ati: “Reka mbifurize kuba abaturage b’intangarugero, batarangwa n’amakimbirane, ruswa, ihohotera, ahatarangwa n’ubukene cyangwa gukoresha ikiyobyabwenge cya kanyanga kibangamiye imirenge 21 igize akarere ka Gicumbi.”

Ku baturage basezeranye, bavuga ko babikoze nyuma yo kumenya no gufata inguzanyo muri Banki bisaba kuba umuryango ufite isezerano ryemewe, no kuba bitanga amahirwe yo guhabwa ubutabera mu gihe hari uwarenganyijwe n’uwo bashakanye.

Mudaheranwa Juvenal Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi yasabye abakobwa kwirinda umuco wo kwishyingira ari bato
Mudaheranwa Juvenal Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yasabye abakobwa kwirinda umuco wo kwishyingira ari bato
Abagabo na bo bazamuye ikiganza bahamya urukundo bafitiye abagore babo
Abagabo na bo bazamuye ikiganza bahamya urukundo bafitiye abagore babo
Kayitesi Mathilde ukuriye umuryango Umuhuza aganiriza abatuarge basezeranye
Kayitesi Mathilde ukuriye umuryango Umuhuza aganiriza abatuarge basezeranye

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish