Digiqole ad

Gicumbi: Akayezu w’imyaka 10 yakeneraga ‘Pampers’ 3 ku munsi yamaze gukira

 Gicumbi: Akayezu w’imyaka 10 yakeneraga ‘Pampers’ 3 ku munsi yamaze gukira

Umubyeyi w’umwana w’umuhungu witwa Akayezu Constantin wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza avuga ko uyu mwana we yamaze gukira uburwayi budasanzwe bwo kutabasha guhagarika imyanda isohorwa n’umubiri ku buryo yakeneraga ibitambaro byo kwisukura (pampers) bitatu ku munsi.

Akayezu Constanti ubu ageze mu mwaka wa 3 aza mu myanya y'imbere
Akayezu Constantin ubu ageze mu mwaka wa 3 aza mu myanya y’imbere

Mu Ukwakira 2015 Umuseke wabagejejeho inkuru y’uyu mwana w’umuhungu wari umaze iminsi afite ikibazo cyo kutabasha guhagarika imyanda uko ije.

Uyu mwana w’imyaka 10 yiga mu ishuri rya Mutagatifu Epa Catholique mu karere ka Gicumbi avuga ko yari yarazahajwe n’iki kibazo kuko uko yatekerezaga kujya mu bwiherero imyanda yahitaga imanuka.

Akimana Grace ubyara uyu mwana utaragize amahirwe yo kuvukira mu muryango (papa na maman) yamubindaga ibitambaro kugira ngo abashe kujya gukurikirana amasomo kuko byamusabaga kugura ‘Pampers’ eshatu ku munsi kandi nta mikoro afite.

Avuga ko iki kibazo cy’umwana we cyari cyatewe n’uburwayi bwo kumugara amaguru yavukanye kigatuma abagwa mu mugongo bikaza kumuviramo iki kibazo cyo kutagira ubwihangane bwo kubanza kujya mu bwiherero gusohora imyanda ituruka mu mubiri.

Uyu mubyeyi avuga ko bari barabuze amikoro kuvuza umuhungu wabo kuko amavuriro yose bajyagamo babasabaga amafaranga batabasha kubona.

Ngo yagerageje kumuvuriza mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK, ibya gisirikare by’i Kanombe n’ibya Ruli mu karere ka Gakenke hose byarananiranye.

Uyu mwana wavuwe n’umuganga ukorere mu kigo Nderabuzima cya Gikonko mu karere ka Huye nyuma yo kubona inkunga y’abantu batandukanye bamenye uburwayi bw’uyu mwana babisomye mu nkuru Umuseke wakoze muri 2015.

Uyu mubyeyi wa Akayezu ashimira buri wese wabateye inkunga kugira ngo uyu mwana wabo avuzwe. Ati “ Hari abahamagazaga telephoni zo hanze ntabazi,  banyohereje inkunga zitandukanye mu gihe twamuvuzaga.”

Uyu mubyeyi ushima Imana, avuga ko yabakoreye ibitangaza kuko ubu bamaze iminsi baciye ukubiri no kugura pampers za buri kanya. Ati “ Kuva igihembwe cyatangira nta pamper ndamwambika, kandi mbere byadusabaga gukoresha eshatu nta n’Ubushobozi Dufite.”

Uyu mubyeyi anashimira ubuyobozi bw’akarere n’umwe mu bihayimana wakunze kubaba hafi mu kibazo cy’uyu mwana wabo.

Akayezu Constantin usanzwe agira amanota meza mu ishuri dore ko akunze kuza ku mwanya wa mbere, avuga ko mu minsi ishize ubwo bari bahugiye kumuvuza yasubiye inyuma ariko ko ubu yiteguye gusubira ku murongo.

Ni umwana ugendera ku mbago. aratuje cyane akagaragara nk’ukerebutse, mu biganiro bye asa nk’umaze guhinduka nyuma yo gukira ubu burwayi, akavuga ko afite ikizere cyo kugera ku nzozi ze.

Avuga ko yifuza kuzaba umuganga kugira ngo na we azite ku bafite uburwayi kuko amaze kubona akamaro k’abakora muri uru rwego rw’ubuvuzi.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ GICUMBI 

2 Comments

  • Mbanje gushimira ikinyamakuru “umuseke.rw” nk’ubu rwose muba mwarakoze igikorwa gitanze umusaruro. Ibi rero rwose nibyo bita “ubunyamwuga” njye mumbwire umunyamakuru wanditse bwa mbere iyi nkuru nzamutore kabisa mu banyamakuru b’umwaka banditse inkuru yanditse neza kandi yagize akamaro! Abantu baziko kwandika inkuru yuzuyemo amatiku ari bwo bunyamwuga; oya! Mukomereze aho kandi Imana izampembere uyu munyamakuru wanditse iyi nyandiko atabariza uyu mwana kandi Nyagasani azabane n’uyu mwana azabashe kugera ku nzozi ze zo kuzaba Umuganga! Ahari ubushake n’imisozi iragenda!

  • Imana izasohoze inzozi ze rwose azabe umuganga ukomeye!!

Comments are closed.

en_USEnglish